Karongi:Abaturage ngo bakubise Dasso wabakaga amafaranga nta ‘gitansi’

Abaturage bo mu murenge wa Rugabano, mu kagari ka Rwungo bakubise umukozi w’urwego rushinzwe umutekano (Dasso) bamugira intere, bamuziza ko yashatse kubaka amafaranga bo bita ruswa, abakangisha kubafunga.

Aba baturage bavuga ko uyu mu Dasso uzwi ku izina rya Maurice yashatse kubakanga abaka amafaranga bita ruswa, kuko yayakaga nta gitansi cyangwa se ikindi cyangombwa kigaragaza ko yayakiriye.

Hejuru y’aya makosa kandi aba baturage bashinja uyu mugabo kuvogera umurenge wabo, dore ko atari naho asanzwe akorera.

Amafaranga uyu mu Dasso yakaga abaturage yari amande yuko ngo yabasanzwe baragiye inka ku gasozi ndetse bananywera ku muheha kandi byaraciwe.

Icyakora aba baturage bemeza ko ‘ruswa’ iri muri iyi shusho basanzwe bayakwa, aho umuntu yitwaza urwego akorera akabaca amafaranga ayita amande, yarangiza akayakubita mu mufuka we akigendera nta gitansi abahaye.

Umwe muri aba baturage asobanura uko uyu mu Dasso yakubiswe yagize ati:“Dasso Maurice n’undi wiyita inkeragutabara tutazi iyo yambariye witwa Rukara bari bavuye kujyana inzererezi mu kigo ngororamuco i Mwendo, bavuyeyo baca inyereramucyamo bajya mu wundi murenge baza kureba abaturage baragiye inka, abanywera ku miheha ..kugira ngo babake amafaranga.

Batangira kuyaka no kwambika bamwe amapingu, abaturage barabakubita babaka n’amapingu, komanda wa Gashali niwe waje kuyatwara nyuma.”

Dasso Maurice ukorera mu murenge wa Gashali ari nawe wakubiswe, yabwiye Imvaho Nshya ko abaturage bamuhohoteye ari mu kazi.

Ati:“Nagiye mu kazi abaturage barampohotera, nari ndi kumwe n’inkeragutabara, twari tugiye gufata umuturage wagize urugomo ariyorobeka tugeze imbere abaturage bahita badukubita.Kuba twaragiye kubaka amafaranga iryo n’ikosa tutakora.”

Umuyobozi w’umurenge wa Gashali Karasanyi Nicolas, nawe yemeje ko uyu mu Dasso koko yakubiswe n’abaturage bo mu murenge uturanye n’uwo akoreramo, gusa ubwo yavuganaga n’Imvaho Nshya yari ataratohoza amakuru ahagije kuri uru rugomo.

Ati:“Ntabwo nakoze amakuru neza kuko sinari mpari nabimenye mu gitondo ko bashatse kumuhohotera, amakuru arambuye y’uko yagiye n’icyari kimujyanye ntabwo ndabimubaza.”

Uyu muyobozi avuga ko uyu mukozi wa Dasso wakubiswe nawe azi izina rye rimwe, na cyane ko ngo ari mushya.

Ku kibazo cy’amafaranga abaturage bakwa atagira gitansi, uyu muyobozi nawe yemeza ko bijya bibaho, gusa akibutsa abaturage ko badakwiye kuyatanga.

Ati:“Umuturage bashobora kumwaka amafaranga akayatanga atagira gitasi kuko birashoboka, kuko umuturage uyatanze araceceka tukazabyumva ari ibihuha, ariko sinabihamya kuko ntawe urazana icyo kirego hano.”

Gitifu Karasanyi asaba abaturage kwirinda gutanga amafaranga adasobanutse, ariko nanone bakemera guhanwa igihe bemera ikosa dore ko ngo ufashwe aragiye inka imwe acibwa amafaraga ibihumbi 10.

Source: imvaho nshya