Kizito Mihigo: Ubuhamya burambuye mu ijwi rye bwite.

Abamuhata ibibazo hano si abanyamakuru, ahubwo ni abapolisi n’abasilikari ba Kagame. Iki kiganiro kimara iminota 36, kirarambuye kurusha ka kavideo k’iminota itatu bari berekanye kuri Youtube ka Kizito agirana ingirwakiganiro n’abanyamakuru.

Ibyo avuga byose hano ni ikinamico ryateguwe na Kagame n’agatsiko ke gategekesha u Rwanda igitugu. Abicanyi ba Kagame barabanje bashimuta Kizito bamumarana icyumweru cyose, kugirango babe bamwigisha gufata mu mutwe amagambo y’iyo kinamico. Baramubwiye bati nujya kuri micro uzavuga ibi, nutabivuga tuzakaza ingoyi. Iyo yajijinganyaga bamujombaga ibikwasi, bakamukanda n’imyanya mpuzabitsina, bakanamukubita imigeri. Mbere y’uko ajya kwiyereka abanyamakuru no kujya mu rukiko, babanzaga kumuha imiti yica ububabare (pain killers) nka za ibuprofen na Tylenol kugirango bitagaragara ko yakorewe bya mfura mbi.

Nukurikira neza muri iki kiganiro uraza gusanga hari n’aho bamubazaga amazina y’abantu bamwe na bamwe bo bumva ko bari bayamutoje bihagije, ariko bagasanga atayibuka, kuko bitoroshye gufata amazina yose mu mutwe kandi uri no ku ngoyi. Urugero ni nk’uwitwa Jean Paul (ngo wo kuri FDLR).

Ngaho nawe iyumvire icyo kiganiro>>>

Bosco Mutarambirwa