Korona Virusi mu rugo kwa Kagame?

Abanyarwanda bakomeje guhezwa mu gihirahiro ku bijyanye n’ubuzima bw’umukuru w’igihugu, Bwana Paul Kagame. Kuva icyorezo cya Korona Virusi cyavugwa mu Rwanda, Paul Kagame yahise aburirwa irengero. Abenshi bakomeje kwibaza niba ari ingamba yafashe ku bushake akiheza kugira ngo atanduza abandi. Hari n’abavuga ko yigiriye ubwoba bwo kwandura agahita ahunga igihugu dore ko indege asanzwe agendamo yageze i Londres mu Bwongereza tariki ya 21 Werurwe 2020 ntiyongere kuhava.

Impaka zabaye ndende kugeza n’aho bamwe bemeza ko Kagame yaba yarapfuye abanyarwanda ntibabimenyeshwe. Koko rero, ku muntu wese uzi Kagame n’uburyo akunda kwigaragaza nk’umuntu ufata iya mbere mu guhangana n’ibibazo, kuba atagaragara ni uko afite ikibazo gikomeye. Ijambo yagerageje kuvuga nta kintu yavuze gifite ireme, cyakora yasabye Imana kurinda Abanyarwanda. Ibintu byatunguye benshi kuko Kagame akunze gupinga Imana n’ababona ko Imana ishobora gukemura ibibazo.

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa Film utuye mu Bufaransa Gaël FAYE yanditse ku rukuta rwe rwa facebook yemeza ko amaze ibyumweru bibiri mu kato kubera indwara ya Korona virusi yanduye mu gihe yari mu Rwanda mu minsi ishize. Yongeraho ko abagize ikipe ye bose bashyizwe mu bitaro kubera iyo ndwara. 

GAYE

Ikizwi ni uko mu gihe yari i Kigali Bwana FAYE yabonanye, ahoberana na Madamu Jeannette Kagame ndetse bamarana umwanya utari mutoya. Abandi bari bahari ni Madamu Ines MPAMBARA wa wundi wavuzwe cyane ku ruhare yagize mu rupfu rwa Kizito Mihigo.

nyiga

Madame Jeannette Kagame hagati na Bwana FAYE iburyo.

Mongifaye

Madame Jeannette Kagame ibumoso, Ines Mpambara hagati, Gaël Faye n’ikipe ye iburyo.

Nta shiti ko urugo rwa Kagame rwaba rwarinjiwe n’iki cyorezo ariko abantu bakibaza impamvu bigirwa ibanga kandi nyamara nta gisebo kirimo.  Cyakora ibihugu bitegekeshwa igitugu bikunze kwimana amakuru ajyanye n’ubuzima bw’abakuru b’ibihugu. Urugero, mu minsi ishize Perezida wa Gabon yagize ikibazo cy’umutima bigirwa ibanga rikomeye, aza kugaragara nyuma y’amezi menshi agenda atitimira.

Kubera ko nta makuru bahabwa, Abanyarwanda bagerageza kwinjira mu bitekerezo by’urugo rwa Kagame.

Turakomeza kwibaza ngo Kagame ari he? amerewe ate? Ese ni ikigwari gitinya aho rukomeye?

Chaste Gahunde.