Leta y'u Rwanda yongeye kwibasira Steven Hege (umwe mu mpuguke zakoze icyegeranyo kirega u Rwanda gufasha M23)

Mu kiganiro Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Madame Louise Mushikiwabo yagiranye n’ikinyamakuru Metro  yatangaje ko Leta y’u Rwanda igiye kujyana mu nkiko impuguke z’umuryango w’abibumbye zakoze icyegeranyo gishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo. Uwibasiwe na Leta y’u Rwanda n’umukuru w’izo mpuguke Steven Hege.

Minisitiri Mushikiwabo yabwiye Metro ko mu gukusanya ibimenyetso bigaragaza ukubogama kwa Steven Hege, u Rwanda rwitabaje ikigo cyitwa Akin Gump cyo muri Amerika cyazobereye mu bushakashatsi no gucukumbura imyitwarire y’abantu, kikagaragaza inyandiko nyinshi Steven Hege ngo yanditse asebya u Rwanda n’abayobozi barwo bakuru, mu zindi ngo agashyigikira FDLR ku buryo butihishira.

Mu mwaka wa 2009, Steven Hege yanditse inyandiko ndende yise ngo “Understanding the FDLR” twakwita mu Kinyarwanda ngo “Tumenye FDLR iyo ari yo”, ibi Leta y’u rwanda ikaba ishaka kubyuririraho ngo iteshe agaciro impuguke za ONU.

Ikinyamakuru Metro ngo cyabajije umuvugizi wa LONI niba hari icyo ivuga kubyo u Rwanda runenga ku butabogama bw’impuguke zayo, asubiza ko LONI ntacyo izatangaza mbere y’uko icyegeranyo cy’izo mpuguke cyemezwa n’akanama gashinzwe amahoro ku isi mu kwezi gutaha k’Ugushyingo.

Ibi bije mu gihe icyegeranyo gishya cy’izo mpuguke z’umuryango w’abibumbye, Leta y’u Rwanda ishaka kurega cyongeye gushinja u Rwanda na Uganda ndetse kikemeza ko Ministre w’ingabo w’u Rwanda, James Kabarebe ariwe uha amategeko inyeshyamba za M23.

Abakurikirana hafi ibijyanye na politiki mpuzamahanga bavuga ko ibi Leta y’u Rwanda ivuga ari amatakirangoyi kuko bizwi neza ko umuntu nka Steven Hege adafite ingufu zo kuba yakora icyegerayo ngo ashyiremo ibyo yishakiye, kandi kuba amahanga akomeza kwamagana u Rwanda n’uko aha agaciro ibiri mu cyegerayo cyakozwe na Steven Hege n’ikipi ayoboye. Ikindi abantu batakwirengagiza ni amagambo yavuzwe na Ambassadeur wa Amerika ushinzwe ibyaha by’intambara, Bwana Stephen Rapp ubwo yari i Kigali mu kiganiro n’abanyamakuru, aho yatangaje ko Leta y’Amerika ifite ibimenyetso byerekana ko u Rwanda rufasha M23 biruta ibyatangajwe n’impuguke z’umuryango w’abibumbye.

Ubwanditsi