Lt Gen Karenzi Karake yemerewe gutaha mu Rwanda!

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i London mu Bwongereza aravuga ko Lt Gen Karenzi Karake wari ufungishijwe ijisho mu gihugu cy’u Bwongereza yemerewe n’urukiko gutaha mu Rwanda.

Ku ruhande rw’abashyigikiye Leta ya FPR ibyishimo ni byose. Aya makuru yemejwe na Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo akoresheje urubuga rwa twitter ndetse Bwana Olivier Nduhungirehe umwe mu bakozi bakuru muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda nawe akoresheje twitter yatangaje ko n’ikibazo cy’abandi basirikare bakuru 40 baregwanaga na Lt Gen Karenzi Karake kirangiye. Bwana Nduhungirehe ngo afite amatsiko yo kureba ibirori bizabera ku kibuga cy’indege Gregoire Kayibanda i Kanombe mu gihe Lt Gen Karenzi Karake azaba ahasesekaye!

Mu gihe aya makuru yacicikanaga bamwe mu banyarwanda bahatiwe gutanga amafaranga mu kigega cyashinzwe kubera ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake bo batangiye kwibaza niba batazasubizwa utwabo cyangwa amaso azahera mu kirere. Hari abandi bafite impungenge z’ibirori n’imyigaragambyo bazahatirwa kujyamo ikabatesha imirimo yabo ya buri munsi ibatunze!

Abasesengura ibibera mu Rwanda mu nda y’ingoma baribaza amaherezo ya Lt Gen Karake nyuma y’ibi byose, ese mama azasubizwa ku kazi, azagirwa aka mugenzi we Lt Col Rose Kabuye? Aho se bazongera kumureka ngo ajye hanze kwivuza indwara y’impyiko imumereye nabi cyangwa bazamubuza kwivuza apfe nka Aloysia Inyumba?

Icyo benshi bahurizaho n’uko imbaraga nyinshi zashyizwe mu kurekuza Lt Gen Karenzi bitari urukundo ahubwo byari ukugirango hataba urubanza rwashyira ibyaha bya FPR ku karubanda, ikizwi kandi n’uko Perezida Kagame adakunda umuntu uvugwa cyane ni ukuvuga ko kuba byonyine Lt Gen Karenzi yavuzwe cyane mu itangazamakuru kw’isi hose ndetse n’abanyarwanda bagahuruzwa kubera we nabyo ubwabyo ni icyaha mu maso ya Perezida Kagame ku buryo Lt Gen Karake ashobora kubizira.

Perezida Kagame akoresheje twitter yishimiye irekurwa rya Lt Gen Karenzi ntawamenya niba yashishijwe n’irekurwa rya Karake nk’umuntu cyangwa yashishijwe n’uko ibyaha bye bitagiye ku karubanda

Kagame twitter Karake

Si ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda habaye kwiruhutsa gusa kuko hari amakuru avuga ko uru rubanza rwari ruhangayikishije Lt Gen Kayumba Nyamwasa nawe wakunze kuvugwa cyane muri iki kibazo cy’abanyaEspagne.

Amakuru The Rwandan ifite nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’urukiko rwa Westminster Magistrate i Londres. Ngo urubanza rwo kohereza Lt Gen Karenzi Karake muri Espagne urwo rukiko rwaruretse, ngo kubera ko ngo ibirego biri muri manda yatanzwe na Espagne bitari mu rwego rw’ibyaha ubutabera bw’ubwongereza bushobora kugenderaho bwohereza uregwa mu kindi gihugu kimushakisha. Ibi bishatse kuvuga ko ibirego by’igihugu cya Espagne bitakuweho!

Dore uko umunyamakuru Rob Watson wa BBC yasobanuye impamvu Lt Gen Karenzi Karake yarekuwe mu rwego rw’amategeko:

Kugira ngo umuntu uregwa yoherezwe mu kindi gihugu hagendewe ku rupapuro rwo guta muri yombi rutanzwe n’ibihugu by’Uburayi, icyaha aregwa kigomba kuba gifatwa kimwe n’amategeko y’ibihugu byombi. Ku rubanza rwa Karake, ni ukuvuga Esipanye, n’igihugu cy’u Bwongereza yafatiwemo. Ariko hari urutonde rw’ibyaha 32 bitari ngombwa ko biba icyaha mu bihugu byombi. Icyaha cy’iterabwoba kiri kuri urwo rutonde. Ariko ibyaha byo mu ntambara “war crimes”, ntibiri ku rutonde. Bigaragara ko abunganira Karenzi Karake bashoboye kugaragaza ko muri Esipanye, aregwa ibyaha byo mu ntambara. Kubera izo mpamvu, ibyaha ntibifite agaciro kamwe mu bihugu byombi. Ikindi kandi, hubahirijwe amategeko y’u Bwongereza, ntabwo Karake ashobora kuregwa ibyaha byo mu ntambara yakoreye mu kindi gihugu nk’uko bimeze muri Esipanye. Ibyo ni ukubera ko amategeko yihariye yo muri Esipanye ajyanye n’ubucamanza mpuzamahanga, yemerera inkiko zo muri icyo gihugu kurega abantu yemera ko bakoze ibyaha byibasira inyoko muntu, ibyaha byo mu ntambara, jenoside, no gushyira abantu ku ngoyi. 

N’ubwo bwose hagaragaye nk’igisa n’ibyishimo kuri Leta y’u Rwanda iri fatwa rya Lt Gen Karenzi n’inkuru z’abakorera Leta ya FPR boherejwe kwica abantu mu mahanga bimeze iminsi bivugwa mu bihugu by’i Burayi byatumye abaturage b’ibyo bihugu bakanguka ku buryo ari abayobozi ba FPR, ari ababashyigikiye baba muri ibyo bihugu batakwizera umutekano wabo ngo bidegembye mu bihugu by’i Burayi bakora ibyo bashaka byose nka kera bizeye kudahanwa.

Andi amakuru ava i London aravuga ko Lt Gen Karake yasohotse mu rukiko arinzwe cyane na polisi nyuma y’uko abanyekongo batari bishimiye ibyatangajwe n’urukiko bari bariye karungu dore ko mu byaha Lt Gen Karenzi aregwa harimo ibyaha by’intambara byakorewe muri Congo mu mujyi wa Kisangani. Abanyekongo bakaba bugarije n’ibiro bihagarariye u Rwanda i London.

Permalien de l'image intégrée

Permalien de l'image intégrée

Permalien de l'image intégrée

Permalien de l'image intégrée

Biravugwa ko Lt Gen Karenzi Karake ari bube yavuye ku butaka bw’U Bwongereza mu masaha atarenze 48

Umunyamakuru wa The Rwandan

London