Lt Gen Kayumba azabazwa n'abacamanza b'abafaransa iby'ihanurwa ry'indege ya Habyalimana

Amakuru yagaragaye mu bitangazamakuru bitandukanye muri iyi minsi ishize aravuga ko ubutabera bw’ubufaransa bwongeye kubyutsa amaperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Yuvenali Habyalimana.

Abacamanza 2 bashya barifuza kumva ubuhamya no guhata ibibazo Lt Gen Faustin Kayumba Nyamwasa, ubu ubarizwa muri Afrika y’Epfo, akaba yarahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, ubu akaba ari umwe mu bayobozi bo hejuru w’ihuriro RNC, umwe mu mitwe wa politiki itavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka iyi dosiye yasaga nk’aho yacumbitswe none yongeye gusubukurwa nyuma y’ubuhamya bwatanzwe mu nyandiko na Lt Gen Kayumba Nyamwasa mu kwezi ka Kamena 2016.

Muri ubwo buhamya bwe Lt Gen Kayumba yahakanye uruhare urwo ari rwo rwose mu ihanurwa ry’iriya ndege ahubwo ashinja yivuye inyuma Perezida Pahulo Kagame avuga ko ari we wateguye icyo gikorwa cyo guhanura indege ya Perezida Habyalimana.

Abacamanza b’abafaransa Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux batangaje kuri uyu wa gatanu tariki 7 Ukwakira 2016 ko hagiye koherezwa itsinda ry’abacamanza mu gihugu cy’Afrika y’Epfo ryo kwakira ubuhamya no guhata ibibazo Lt Gen Kayumba Nyamwasa.

Nabibutsa ko Lt Gen Kayumba Nyamwasa ari mu bantu 9 baregwa kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana bashyiriweho impapuro zo kubafata n’umucamanza w’umufaransa, Jean Louis Bruguière.

Mu buhamya bwanditse bwatanzwe na Lt Gen Kayumba Nyamwatsa kuri Kamena 2016 avuga ko yiyumviye ubwe ku mugoroba wo ku ya 6 Mata 1994 Perezida Kagame avuga ko indege ya Perezida Habyalimana yahanuwe n’ingabo zabo.

Muri ubwo buhamya kandi Lt Gen Kayumba atanga amazina y’abantu babiri bafatanije na Perezida Kagame mu kunoza uwo mugambi (Gen James Kabarebe na Lt Gen Charles Kayonga)ndetse atanga n’amazina y’abandi babiri ngo bawushyize mu bikorwa.

Ababuranira uruhande rwa Perezida Kagame ari bo Me Bernard Maingain na Me Leon Lef Forster bavuga ko ibyo Lt Gen Kayumba avuga nta shingiro bifite ngo ari amayeri yo gutuma iki kibazo kitarangira burundu ngo abaregwa bareke gukomeza gukurikiranwa ndetse ngo hari n’inyungu za politiki zibyihishe inyuma hagamijwe ngo gutesha agaciro Perezida Kagame n’ubutegetsi bwe mbere y’amatora yo muri 2017.

Me Emmanuel Bidanda (uburanira imiryango y’abafaransa bari batwaye indege) avuga ko ubwo buhamya bugomba guhabwa agaciro nk’ubundi bwabubanjirije. Me Jean-Yves Dupeux (uburanira abana 2 ba Perezida Habyalimana) asanga ubuhamya bwa Lt Gen Kayumba ari igikorwa cyiza ariko kidahagije ko Lt Gen Kayumba agomba gusabwa ibisobanuro birenzeho. Me Philippe Meilhac uburanira umupfakazi wa Perezida Habyalimana we avuga ko yizeye ko nta ngufu za diplomasi zizitambika muri iki kibazo ku buryo Lt Gen Kayumba byamubuza gutanga ibisobanuro birambuye.

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda mu gutangiza umwaka w’ubucamanza, Perezida Kagame  yakomoje kuri icyo kibazo avuga ko azagisohokamo ntacyo abaye ndetse aca amarenga ko ashobora gufunga ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda

Ben Barugahare

Email: [email protected]

Facebook: Benjamin Barugahare

6 COMMENTS

  1. imbeba yakurikiranye akaryoshye munsi yumutiba ihakura inda y’akabati niki kimuvana mu bandi bayihanuye se ? ni amatakirangoyi y’ubuhingiro. umugabo yanyagiranywe nabandi ati natose nawe ubwo azafatwe kuko ari mu gatsiko areke kubeshyera abandi kuko bamwubikiye imbehe.

  2. Iki nicyaha kidasaza,kwica umukuru wigihugu? Mwishe present wacu
    ndetse wanyu,mugirango biza gutyo gusa?nabatutsi nabahutu
    bapfuye 94 muzababazwa.

  3. Mbega Ko Mwahanuraga Abarundi Ngo Nibemere Ibya Lonu, Mwebge Se Mwakwemeye Iby-abafaransa? Mwaretse Ubutabera Bukigaragaza? Ariko Se Mbibarize Icyirabura I Burundi, Iwacu Kirera? Mbese Tuzarya Mu Mihanda Ryari Kwiyamiriza Abafaransa Ko Ariyo Ntero Yacu? Ariko Se Tuzapfira Mu Mihanda Ngo Turi Inyuma Ya Kagame? Najye Mu Butabera Bamushyire Muri 1930 Cyangwa Yere Maze Yibere Umwami W-urwanda. Kw-abandi Turi Injiji Ahari, Tutashobora Ubutegetsi. Hiiihiiiihiiiii !!!

  4. Iyo bareze kagame ko arwana i Kongo asubiza yitonze, bavuga ko yica abarundi agasubiza yitonze ko ibyo bitamureba. Ndetse n abagande bamwise Pilato kubera abagande yishe Museveni afata ubutegetsi nta comments yigeze akoraaÌ€ …none rero ikibazo mfite ubu niyo haba uvuze ikibazo cÿindege kagame amera nk usaze murabona bino bintu ari normal?

    ASHOBORA KUBA ABIZIHO IKINTU. Agolbe agisobanure rero…

  5. Kagame we, uragowe wowe n’inyenzi zawe. Ubigushinja nuwo mwafatanyije noneho Kandi mwahoranye. Nushaka ubyemere cyangwa ubyange, Habyarimana nimwe mwamwishe. Niba ntaruhare mwabigizemo, kuki mwanga ko G.Kabarebe yitaba ubutabera bw’ubufranca? Kagome, Kagome, uragowe.

Comments are closed.