Major Gen. Frank Kamanzi Mushyo, Umugaba Mushya mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Mu gisirikare cy’u Rwanda habaye ivugurura ryakozwe na Perezida wa Repuburika akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga w’ingabo z’iguhugu,Paul Kagame, nk’uko Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, Umuvugizi w’Ingabo, yabitangaje mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 17/07/2012

Itangazo rigaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’igihugu rivuga ko Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka yabaye Major Gen. Frank Kamanzi Mushyo wari usanzwe uyobora ikigo cya gisirikare cya Gako, asimbuye Lt Gen Caesar Kayizari.

Lt Colonel Franco Rutagengwa we yagizwe umuyobozi mushya w’Ibiro bya gisirikare bishinzwe Ubutasi. Colonel Fransis Mutiganda agirwa umuyobozi mukuru w’ubutasi hanze y’igihugu.
Muri izi mpinduka hari n’abandi basirikare bazamuwe mu ntera, barimo Lt Colonel Didas Ndahiro na Lt. Colonel Jil Rutaremara bahawe ipeti rya Colonel.

Source: Kigali today