Mu gihe EWSA inanirwa kwishyura abamugajwe n'impanuka yatanze akayabo mu kigega Agaciro DF

Nk’uko tubikesha radio BBC Gahuza-Miryango ngo mu Rwanda bamwe mu bafatabuguzi b’umuriro w’amashanyarazi barinubira ko bahura n’impanuka ziturutse ku mikoreshereze y’amashanyarazi ntihagire indishyi bahabwa.

Ikigo EWSA gishinzwe iyo mirimo cyo kivuga ko rimwe na rimwe izo mpanuka zituruka ku burangare bw’abafatabuguzi.

Ariko n’ubwo EWSA ivuga gutya abanyarwanda benshi ntabwo bishimiye imikorere yayo nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Facebook rwa BBC-Gahuzamiryango abantu benshi ntabwo bishimye na busa.

Abenshi bavuga ko kugenda no kugaruka k’umuriro kwa buri kanya ubu ibyuma bikoresha umuriro byarahiye byarashize, ku bijyanye n’amazi byo ngo aboneka ari make andi rimwe na rimwe.

Ariko aho gukoresha umutungo ifite inoza imikorere ndetse inishyura ibyangijwe n’impanuka ziterwa n’imikorere mibi yayo yahisemo kwihera Agaciro DF angana na miliyoni 600  nk’uko bigaragara ku rubuga rwa EWSA

Ishimwe Christian ufite imyaka 10 n’umwe mu bamugajwe n’uwo muriro kandi EWSA yanze kumufasha/ photo BBC Gahuza-Miryango

Ubwanditsi