Na nyuma ya Referendumu ififitse, Itegekonshinga ryahinduwe mu Kuboza 2015 ntiryemerera Paul Kagame kongera kwiyamamaza mu 2017 !

Ndifuza gusaba Abanyarwanda basonzeye impinduka ko barekera aho kugendera ku mpuha n’amabwire ahubwo abazi gusoma no kwandika bagafata umwanya wo kwisomera ubwabo Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 nk’uko ryavuguruwe mu Ukuboza 2015 rigasohoka mu Igazeti ya Leta, nomero idasanzwe yo kuwa 24 Ukuboza 2015. Si ukurisoma gusa ahubwo bagomba no guharanira kumva neza icyo rivuga.

By’umwihariko ndashaka kubwira Abanyarwanda bose cyane cyane abayoboke b’Umuryango wa FPR Inkotanyi, ko  na nyuma ya Referendumu ififitse , Itegekonshinga ryavuguruwe mu Ukuboza 2015 ritemerera Nyakubahwa Paul Kagame, kuzongera kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika nyuma ya manda ye ya kabiri izarangira mu mwaka utaha wa 2017. Ndabagira inama yo gushaka undi mukandida hakiri kare kugira ngo mutazatungurwa . Sinahisha ko ku ruhande rwa Opozisiyo natwe dufite amatsiko yo kumenya hakiri kare umukandida mushya wa FPR twiteguye guhangana na we mu matora yegereje.

1.Twibukiranye icyo Itegeko Nshinga  riteganya

Hari ingingo ebyiri zitanga urumuri ruhagije kuri iki kibazo . Iy’ 101 n’iy’ 172.

Ingingo y’101 itarahindurwa yagira ga iti :

 » Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi(7).  Ashobora kongera gutorwa incuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze 2 ku mwanya wa Perezida wa Repubulika”.

Nk’uko bigaragara,  iyi ngingo yari yarashyizweho mu rwego rwo gukumira umuperezida w’umunyagitugu wagerageza kwigundiriza ku butegetsi bityo agahindura Repubulika nk’ingoma ya cyami. Gusa Perezida Paul Kagame n’abambari be bahisemo kwica amatwi maze bakoresha igitugu kidasanzwe kugira ngo iyi ngingo ikomeye ihindurwe bityo Paul Kagame abone icyanzu cyo kuzapfira ku butegetsi.

Ingingo y’101 yaje rero guhindurwa no kwemezwa na Referendumu itekinitse  yo mu Ukuboza 2015.

Dore ibyo ingingo nshya y’101 iteganya :

« Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka itanu (5). Ashobora kongera gutorerwa indi manda imwe ».

*Mu Cyongereza :The President of the Republic is elected for a five (5) year term of office. He or she may be re-elected once.

*Mu Gifaransa :Le Président de la République est élu pour un mandat de cinq (5) ans. Il peut être rééluune seule fois.

Nk’uko bigaragara ihindurwa ry’iyi ngingo ubwaryo ntaho ryemerera Perezida Kagame nk’ »ucyuye igihe » kongera kwiyamamaza! Ahubwo icyongeye gushimangirwa ni uko nta Perezida wa Repubulika y’u Rwanda uzemererwa kurenza manda ebyiri. Ikindi ni uko imyaka ya manda ivuye kuri irindwi igashyirwa kuri itanu kugira ngo Perezida wa Repubulika atazongera kurambirana ku butegetsi. Iri ni ivugurwa ryiza cyane kandi rifite ishingiro.

2.Abanditse ingingo y’172 nta mahirwe bashatse guha  Perezida Kagame yo kuzongera kwiyamamaza  !

Benshi bibwiraga ko Itegekonshinga ryavuguruwe kugira ngo ryemeze ikintu gisa n’irengayobora (Exception)  ry’uko Perezida Kagame  yakwemererwa kwiyamamariza manda ya gatatu mu mwaka w’2017. Nanone ariko abifuzaga iryo vugururwa nta mpamvu zumvikana bagaragaje uretse  kuvuga ngo Kagame niwe wenyine ushoboye kuyobora u Rwanda. Icyabateraga gutanga iyo mpamvu ya nyirarureshwa twese turakizi, ni iterabwoba n’igitugu bashyizweho ! Igishimishije  rero ni uko  mu kwandika bwa nyuma (version finale)  ingingo y’172 hashatswe uburyo bwa gihanga bwo gupfunyikira Paul Kagame ikibiribiri, mu mvugo y’abanyamategeko : uburenganzira yifuzaga barabumwima !

Ngaho nawe isomere witonze, wirebere uko Paul Kagame,  nka Perezida ucyuye igihe,  yimwa n’iri tegeko ububasha bwo kuzongera kwiyamamaza.

Irengangize impuha n’amabwire , witegereze kandi usesengure neza ibika bitatu bigize ingingo y’172 , wumve neza icyo bivuga :

Igika cya mbere : « Perezida wa Repubulika uri ku buyobozi mu gihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa akomeza manda yatorewe….

Ni ukuvuga manda yatorewe mu 2010 ikaba izarangira mu 2017.  Bisobanuye ko iyi ngingo izi neza ko Paul Kagame atari  mushya, ahubwo ari  Perezida ucyuye igihe , urimo gusoza manda ye  ya kabiri .

 Igika cya kabiri : « Hatabangamiwe ibiteganywa mu ngingo ya 101 y’iri Tegeko Nshinga, hitawe ku busabe bw’Abanyarwanda bwabaye mbere y’uko iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa, bushingiye ku bibazo byihariye u Rwanda rwasigiwe n’amateka mabi rwanyuzemo n’inzira igihugu cyafashe yo kuyivanamo,  ibimaze kugerwaho no kubaka umusingi w’iterambere rirambye; hashyizweho manda imwe y’imyaka irindwi (7) ikurikira isozwa rya manda ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo……

Aha ntabwo itegeko rivuga ngo « tugabiye Paul Kagame manda y’imyaka irindwi y’ubuntu kuko ari umuntu w’akataraboneka « ! Oya, siko rivuga. Rigennye gusa ko kubera ibibazo bishingiye ku mateka, Perezida uzakurikiraho azakenera igihe kingana n’imyaka irindwi kugira ngo abishakire ibisubizo bityo habone gutangira manda z’imyaka itanu (quinquenat) nk’uko biteganywa n’ingingo nshya y’101. Ni ukuvuga ko umukandida wese uzatsinda amatora mu 2017  azaba atorewe manda y’imyaka irindwi. Abaturage nibatugirira icyizere tuzaba dutorewe imyaka irindwi .

Abakwiza impuha ko nta matora azabaho mu 2017 barishuka ! Manda y’Umukuru w’igihugu itandukanye cyane na manda ya Guverineri cyangwa Ambasaderi bajyaho bahawe ibaruwa ya nominasiyo kandi bagakurwaho n’ibaruwa y’uwabashyizeho (Revocation) . Manda ya Perezida wa Repubulika iratorerwa, buri gihe !

Naho abakomeje guteza urujijo ngo mu 2017 nta matora azabaho  ahubwo hazashyirwaho Leta y’ « Inzibacyuho » babiterwa no kwitiranya ibidasa . Kuba iyi ngingo y’172 yanditse mu GICE  bita « Ingingo zisoza n’iz’inzibacyuho «  ( gikubiyemo ingingo zigena ibizakorwa mbere no mu gihe cyo gutangira gukurikiza itegeko rishya) ntawe bikwiye kujijisha; ntaho bihuriye na ya Guverinoma y’Inzibacyuho yateganywaga n’amasezerano ya Arusha!

Igika cya gatatu: « Ibiteganywa mu ngingo ya 101 y’ iri Tegeko Nshinga bitangira gukurikizwa nyuma ya manda y’imyaka irindwi (7) ivugwa mu gika cya kabiri (2) cy’iyi ngingo ».

Aha ni uburyo bwo gusubiramo ko Manda z’imyaka itanu (quinquenat) zizatangira gukurikizwa mu mwaka wa 2024. Perezida uzatorwa icyo gihe (2024)azaba atorewe imyaka itanu , akazaba kandi adashobora gutorwa incuro zirenze ebyiri.

Ku batumva neza  ikinyarwanda byaba byiza basomye uko  iyi ngingo yanditse mu rurimi rw’Icyongereza ndetse no mu Gifaransa , ntaho rwose iha Paul Kagame uburenganzira bwo kwiyamamariza manda ya gatatu :

*Mu Cyongereza : »

« The President of the Republic in office at the time this revised Constitution comes into force continues to serve the term of office for which he was elected.
Without prejudice to Article 101 of this Constitution, considering the petitions submitted by Rwandans that preceded the coming into force of this revised Constitution, which were informed by the particular challenges of  Rwanda’s tragic history and the choice made to overcome them, the progress so far achieved and the desire to lay a firm foundation for sustainable development, a seven (7) year Presidential term of office is established and  shall follow the completion of the term of office referred to in Paragraph one of this Article.
The provisions of Article 101 of this Constitution shall be applicable after the expiry of a seven (7) year term referred to in Paragraph 2 of this Article « .

*Mu Gifaransa : 

« Le Président de la République en exercice lors de l’entrée en vigueur de la présente Constitution continue à exercer le mandat pour lequel il a été élu.

Sans préjudice des  dispositions de l’article 101 de la présente Constitution, compte tenu des pétitions présentées par le Peuple rwandais avant l’entrée en vigueur de la présente Constitution révisée, basées sur des défis sans précédent résultant du passé tragique qu’ a connu le Rwanda et la voie choisie pour les surmonter, les progrès déjà réalisés et le désir de poser une fondation solide pour le développement durable, un mandat Présidentiel de sept (7) ans est établi et prend effet à l’expiration du mandat visé à l’alinéa premier du présent article.
 Les dispositions de l’article 101 de la présente Constitution prennent effet  après l’expiration du mandat de sept (7) ans visé à l’alinéa 2  du présent article ».

3.Hirya y’ibigaragara

Iyi ngingo y’172 yavuzweho menshi, ndetse bamwe bagashaka kuyivugisha ibyo itavuga . Icy’ukuri ni uko irondogora bitari ngombwa . Ariko icy’ingenzi ni uko isoza itemereye Perezida ucyuye igihe ariwe Paul Kagame kongera kwiyamamaza. Uretse kumwemerera gukomeza no gusoza manda yatorewe mu 2010, igishya iyi ngingo igena ni uko mbere yo gutangiza manda zimara imyaka itanu(quinquenat) ziteganywa n’ingingo y’101 ivuguruye, hazabaho manda imwe y’imyaka irindwi (septenat) izatangira mu mwaka wa 2017. Bishatse kuvuga ko mu matora ya Perezida wa Repubulika ataha, tuziyamamariza manda y’imyaka irindwi.

Nanone ariko iyi ngingo y’172 n’ubwo yibutsa ibikorwa ngo by’agatangaza byagezweho, ntaho igena ko Perezida ucyuye igihe (Paul Kagame)  ahawe ububasha busesuye bwo kuziyamamariza iriya manda y’imyaka irindwi.
Nibyumvikane neza rero ko Perezida Paul Kagame naramuka abaye umukandida mu mwaka w’2017 azaba ari Umukandida utemewe n’Itegekonshinga(Candidat anti-constitutionnel) .  Abagomba kubimenya barangije kubitera imboni. Abatabizi bo bakicwa no kutabimenya!

N’aya mahanga asanzwe atera inkunga u Rwanda nayo  yarangije kubyumva,  ategereje gusa igihe gikwiye ngo akoze isoni abibwira ko bashobora kwikorera ibyo bashatse byose batitaye ku mategeko y’ibihugu byabo , amahame n’amasezerano mpuzamahanga Leta zabo zashyizeho umukono.

UMWANZURO

Biratangaje ukuntu benshi mu Banyarwanda bemera buhumyi impuha zakwirakwijwe mu bitangazamakuru, bakibagirwa kujya kureba icyo itegeko ryasohotse rivuga !  Hariho bamwe bishuka ko ibyo bari basomye mu mushinga w’itegeko aribyo biri mu itegeko ryasinywe rigatangazwa mu Igazeti ya Leta yo kuwa 24 Ukuboza 2015! Naho abenshi mu babonye akarindi kabanjirije ivugururwa ry’Itegekonshinga  ryo  mu kuboza 2015, bo bakomeje kwibwira ko byarangiye, ko Paul Kagame yemerewe kuzaba umwami w’u Rwanda ubuziraherezo! Siko bimeze, Itegekonshinga ryatowe ryagize impfabusa ya makinamico yose tweretswe yo kwikorera ibiseke bijyanwa mu Nteko!

Nizeye ko Perezida wa Repubulika we nibura azi neza ikiri mu ngingo y’101 n’iy’172 y’Itegekonshinga. Niba yararisinye atararisoma , yihutire kubikora kandi ntatungurwe no gusanga ritamuha uburenganzira yifuzaga!

Hagati aho  rero tubaye twifurije Paul Kagame kwitegura neza ubuzima bushya agiye kwinjiramo nyuma yo kuba yarakoreye igihugu nka Visi-Perezida na Perezida wa Repubulika imyaka isaga 23 ! Mu by’ukuri aramutse ashaka kongera kwiyamamaza mu mwaka w’2017, nta yindi nzira asigaranye uretse kongera guhindura Itegekonshinga akongeramo ingingo imwemerera kwiyamamaza , akongera agakoresha indi Referendumu itekenitse, akongera agaterera rubanda ku munigo kugira ngo ibyemeze ! Gusa ndabona igihe gisa n’icyamushiranye…..

Amahirwe angana ku bana bose b’u Rwanda,

 

Padiri Thomas Nahimana, Umuyobozi w’Ishyaka ISHEMA

Umukandida wa Opozisiyo mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu 2017