Jean de Dieu Ndamira

Yanditswe na Jean de Dieu NDAMIRA

Twaririye bagenzi bacu, birarangira nyine, hanyuma amasomo arakomeza, nta mikino noneho yari ihari kwari ukwiga utiyigishije, igihe cyarageze cyo gukora ibizamini bya Leta. Twarateguwe bihagije kuko icyo gihe ni twebwe ibi byo gukora ibizamini turi nk’ibigo nka 3 biri hamwe byatangiriyeho, icyo gihe twakoze turi kumwe n’abanyeshuli bo muri ENT Kibuye, ndetse n’abo kuri ESI Mugonero niba nibuka neza.

Icyo gihe byari byiza muri ETO Kibuye kuko twabera nibwo twamaze hafi ibyumweru 2 tubana n’abanyeshuli benshi barimo n’abakobwa, ubundi muri ETO nta bakobwa benshi babagamo, iyo bakabyaga babaye benshi cyane ntabwo bageraga kuri 3 mu banyeshuli barenga 300.

Mu banyeshuli bari baravuye kuri ESI Mugonero harimo umuhungu twaje kuba inshuti cyane witwaga Thierry, jye nawe twari dufite amasahane arimo indaki hasi ku buryo washobara gupakururiramo ibiryo byose byo ku meza ntihagire urabukwa, nawe yari nkanjye iby’abakobwa ntumubaze ariko ku myaka yarindwaga mubi, yari umuhungu ugira urugwiro cyane iwabo hari i Cyangugu.

Twariteguye twebwe rero abo muri ETO twagombaga guhera ku bizami bya Pratiques, abarimu bacu bari baraduteguye bihagije, n’ubwo bwose abenshi bari ku rwego rwa A3, ariko bari abahanga cyane cyane ku bijyanye na pratiques, abenshi bari barize muri ETO Kicukiro, ikindi kandi bakoraga ahantu hatandukanye nko muri ELECTROGAZ, ku buryo ibyo bize bari bakibyibuka kandi baraniyongereye expérience yo mu kazi.

Umunsi w’ikizamini cya pratique warageze, nari niteguye bihagije ariko akoba k’ikizamini ntabwo kari kubura, ubwo twagombaga gutombora ikibazo, wamara gutombora , ugasaba ibikoresho uri bukenere, ukabihabwa warangiza ugakora. Iyo warangizaga gukora hari intumwa yari yavuye mu nama y’igihugu yo gutegura ibizamini bya leta, yazaga iri kumwe na mwarimu wawe bakagukosora.

Igihe cyanjye cyarageze nanjye ndatombora, ku gapapuro nafashe hari handitse ngo INSTALLATION D’UN MOTEUR ELECTRIQUE AVEC DEUX SENS DE ROTATION, bivuze ko nagombaga gukora installation ya moteur ikoreshwa n’amashanyarazi ishobora kwikaragira iburyo n’ibumoso.

Cyari ikibazo cyoroshye cyane kuri jyewe kuko ibijyanye na installations za moteur twari twarabyize bihagije, icyo nagombaga kugurikizaho ni ugukora icyo bita schéma de commande, na schéma de puissance hanyuma ngatumiza ibikoresho nkeneye, ibyo byose mu minota mike nari nabirangije, ahasigaye mpabwa ibikoresho, ntangira akazi.

Nakoze nihuta rwose kuko nabyumvaga neza, ariko bwa bwira bwanjye nibagiwe ikintu kimwe cyari kigiye kunkoraho, ubundi muri pratique, twakoreshaga moteur zisanzwe nizo twigiragaho, ariko mu gihe cy’ikizami twagombaga gukoresha utumoteur duto two kwigiraho bari bamaze iminsi mike bazanye, ubwo rero nagombaga gushyiraho transformateur kuko twakoreshaga umuririo muke cyane.

Ntabwo nari nabyibutse nakoze installation nk’uko bisanzwe ndangije mpamagara abakosora nti nimuze murebe narangije.

Baraje mwarimu wanjye hamwe n’uhagararriye ibizamini bagera aho nari ndi gukorera, ubwo bazana ka ka moteur, kirari yarashyaga, numvaga nabikoze neza, amahirwe n’uko mwarimu wanjye yari ahari, ambuza gushyiraho ako kamoteeur kuko kari guhita gashya, ubwo nanjye nkaba ndahiye, diplôme ikaba irabuze.

Ubwo bahise bafata umwanzuro ko ubwo ntazanye transformateur bari bupime bakareba koko niba umuriro wari bugere muri moteur. Gusa habanje kuba impaka ndende kuko uwo uhagarariye ibizamini nta kintu cy’amashanyarazi yari yiyiziyi, we yashakaga kumpa zero, gusa mwarimu wanjye yandwanyeho amusobanurira ko izo moteur ntoya tutarazimenyera ko ari bwo bakizizana, amubwira ko twamenyereye gukorera kuri moteur nini. Yaremeye barapima babona installation nari nayikoze neza, ariko n’ubundi mpabwa amanota make muri pratique, gusa yari ayo ngayo byarutaga gusibira.

Ikizamini cya pratique twarakirangije ubwo duhita tujya gutegura ibizamini bya théories, ariko mu by’ukuri byari bigoye, atari ari uko bikomeye ahubwo ari uko yari résumé iri inyuma y’izindi zose, ni ukuvga ngo kuri niveau ya A3 théorie batanga iba isa nk’aho ari ntayo ku buryo no kubyumva bigorana.

Abarimu baratubwiraga ngo barabitwigisha ngo tumenye ko bibaho gusa nta kindi, kuko umu A3 yabaga ari uwo gukoresha amaboko cyane kurusha mu mutwe, ariko agakora ibintu byibura azi aho bikomoka.

Umunsi warageze rero n’ikizami cya théorie turagikora, twari twiteguye uko dushoboye, ku ruhande rwanjye nari nakoze iyo bwabaga, ikizami twaragikoze, niba nibuka neza twakoraga ikizami kimwe ku munsi, ibyacu rero nta n’ubwo byari byinshi. Ku munsi wa nyuma twakoze ikizami ntibuka neza gusa icyo nibuka cyane n’uko hari ikibazo cyari cyananiye kubera ko najijinganyaga ku gisubizo ariko naracyumvaga, numvaga rero ntagomba kugenda ntagishubije ariko sinari nizeye igisubizo cyanjye.

Muri salle twakoreragamo ikizami, nari kumwe n’umuhungu witwa NDAYISABA Bernardin uwo akaba yarabaga mu ba mbere muri classe yacu, nifuzaga kumubaza ariko akaba yicaye kure yanjye ntabwo nari kumujyeraho. Burya rero hari ukuntu amahirwe ajya aza mu buzima, nanjye byambayeho ubwo nibazaga uko namugeraho, byahuje n’uko nawe yifuzaga kujya kwiherera gato. Yasabye uruhusa uwaducungaga ararumuha mu ma seconda nka 20 nanjye mba nsabye uruhusa mba nsohotse mukurikiye, namusanze mu bwiherero mubaza igisubizo cya cya kibazo ahita akimbwira twari duherekejwe n’umuntu ariko ntiyamenye uko bigenze, icyo gisubizo nanjye nicyo natekerezaga ariko narajijinganyaga.

Ubwo icyo kizamini nicyo twasorejeho, dutangira kwitegura gutaha, abandi nabo bari baturutse ku yandi mashuri bari mu bizami bya nyuma, nabo barashoje umunsi wo gutaha uragera, dutegura igitaramo cyo gusezeranaho, n’inzoga turinywera kuko twari twakuze. Gusa jyewe inzoga nazinywaga nihishe kuko ba Mitali bari bangambaniye, hari umukobwa bari bateguye ngo aze kuntungura aze kumbyinisha amare ubwoba, umugambi wabo nywutahura mbere ndabakwepa.

Uwo mugoroba warahise buracya mu gitondo tuzinga ibikabu turataha, mu gutaha nabwo twatashye mu kintu cy’urujijo, kuko bus twinjiyemo aho kumanuka yerekeza umuhanda ujya i Kigali, yabanje kunyura ku biro bya prefecture, hari abasirikare baje bajyana na chauffeur hashize akanya aragaruka yatsa imodoka dukomeza urugendo.

Tugeze mu bice by’i Nyange n’ubundi dusanga hariyo intambara n’abacengezi, hari ibimodoka bibiri bya gisirikare byaduherekeje biturenza aho ngaho, imwe yari imbere indi iri inyuma, barwaniraga mu misozi ikikije aho i Nyange mu mujyi.

Twarenze aho i Nyange, dukomeza urugendo tugera i Kigali, ubwo nahise njya kwa ba basore twari twaratangiye kubana, bukeye mu gitondo nsubira kwa Padiri Carlos.

Padiri Carlos yambajije icyifuzo cyanjye mubwira ko nifuza gukomeza kwiga, kuri jyewe numvaga niveau ya A3 idahagije nifuzaga byibura kwiga A2, n’ubwo bwose nari mu ngorane, bikaba byari kuba ari byiza iyo mbaza gushaka akazi, ariko nahisemo gukomeza gufunga umwuka nkiga.

Padiri Carlos ntabwo yajijinganyije yansabye kwihangana akanya gato. Yasohotse gato ajya muri gahunda zindi nko mu minota 30 aba aragarutse arambwira ati ngwino tujyende, ubwo yahise anjyana kuri ADB i Nyarutarama, ryari ishuli ryigishaga imyuga ku rwego rwa A2, icyo gihe bigishaga Eléctronique.

Twagezeyo ahita anyandikisha, bari baranatangiye kwiga, ubwo yahise yishyura minerval y’umwaka wose, ampa n’amafranga yo kugura imyenda y’ishuli n’ibikoresho bindi, nta byo kwicara rero nahise nkomeza amasomo ntategereje ibyo kubona diplôme ya A3.

Kuri ADB byari ibindi, ho byari bitandukanye cyane n’uko twigaga, muri niveau ya A3 twigaga théorie nke cyane nayo isa nk’aho ntayo tugakora pratique nyinshi, naho kuri niveau ya A2 yari théorie nyinshi na pratique nkeya, byabanje kuntonda ariko mu gihe gito mba namenyereye.

Aho kuri ADB nongeye kuhahurira na Mitali, ariko sinibuka niba yarahatinze, mpahurira n’undi mwana wanyigaga imbere witwaga TUMUKUNDE Modéste wanakinaga Volley, abo nibo twahahuriye bigaga muri ETO Kibuye.

Nahise mpagirira izindi nshuti nshashya aha navugamo MUTABAZI Norbert watahaga i Gikondo, uyu Norbert twamwitaga Kazungu kuko yari inzobe cyane, yari umwana wo mu bakire ariko agakunda ifaranga kubi ku buryo atategaga Taxi kandi yabaga afite inote, niwe twakundaga gukorana urugendo kuva i Gikondo tujya i Nyarutarama, twahuriraga Rwandex, turekeza munsi ya APADE tukambuka icyo gishanga cyose tugahindukira munsi ya CND ubwo tugahita dukomeza i Nyarutarama kuri ADB.

Kuri ADB twigaga igitondo n’ikigoroba, hari cantine na Restaurant ku kigo, iyo wabaga ufite amafranga wajyaga muri restaurant cyangwa cantine, ariko restaurant yo yishyurwaga mbere, buri munsi nko mu ma saa tanu n’igice hari umudamu winjiraga muri buri classe azanye jetons z’abantu bishyuye, ntabwo washoboraga kwinjira udafite jeton. Jyewe rero nta mafranga yo kwishyura nabaga mfite jyewe na Modéste nitwe twasigaraga mu ishuli turagiye imbogo niko twabyitaga.

Muri classe yacu ya 4ème Eléctronique, hari abanyeshuli b’ingerI zose, abakire abaringaniye n’aboroheje cyane nkanjye, ariko twarakundanaga ntabwo twasuzuguranaga, muri abo bana b’abakire rero harimo umwe utari usanzwe, witwaga RUGIRA Jean Maurice twitaga MARIGUGU. Uyu muhungu yari umukire pe, hari n’igihe yajyaga aza muri benz, yari umwana abana bose babaga bashagaye, yabaga afite amafranga ahagije, kandi n’iyo yagendaga wabimubonagaho nawe kandi yabyiyumvagamo.

Rugira Jean Maurice

Uko twagendaga tumenyera aho ngaho jyewe na Modéste twaje kuvumbura ko hari abana b’abakire batajya bajya gufata ibiryo byo muri Restaurant, ahuwo bakigira mu cantine kuko babaga bafite amafranga.

Muri Abo bana rero batageraga muri Restaurant na Maurice yari arimo, ubwo nibwo kwiga amayeri yo kubikundishwaho ngo bajye batwihera izo jetons.

Ntabwo byagoranye RUGIRA yampaye jeton ye ku munsi wa mbere na bukeye bwaho noneho bigeze aho abwira wa mukozi wazizanaga ngo iye bajye bayimpa buri munsi.

Si ibyo gusa kuko Maurice yanacishagamo akanjyana muri cantine nanjye ngafata ku makeke, ng’uko uko amaraso yanjye na aya RUGIRA Maurice yaje guhuza, ndetse na nyuma naje kumenya ko RUGIRA nawe ari inkingi ya mwamba mu kumfasha kumenya amateka y’inkomoko yanjye, nzabigarukaho mu nkuru ziri imbere no mu gitabo.

N’ubwo bwose nta gafaranga nari nifitiye bwose, ariko nanjye ntabwo nari nicaye, nakubitaga hirya no hino nshakisha aho nakura ifaranga ryanyunganira mu myigire ndetse no kugira byibura akantu gato nafasha aho nari ncumbitse.

Ni muri urwo rwego rero nasubiye kuri LKV ngo ndebe ko bakomeza kundihira kuri ADB, Sous-Préfet GATABAZI ntabwo yajijinganyije yahise anshyira kuri liste, mu gihe gito minerval iba igeze kuri ADB.

Si aho gusa, hari Association yitwaga MWANA UKUNDWA yabaga i Gikondo, yari yarashinzwe n’umumama ugira ubupfura n’imico myiza witwa Rose GAKWANDI. Iyo nayo nari narayigezemo, bo bishyuraga igice, nabo banyishyiriye kuri ADB ibihumbi 25.000 Frw.

Kubera ko Padiri Carlos yari yari amaze kwishyura Minerval y’umwaka wose, ubwo nari mfite amafranga arenga kuri minerval 70.000 Frw ni ukuvuga 45.000 Frw zari zaravuye kuri LKV na 25.000 frw zari zaravuye kuri MWANA UKUNDWA.

Ikibazo cyari gisigaye kwari ukuyakura ku ishuli ngo bayansubize, nabigejejeho comptable w’ishuli ambwira ko nta kibazo abifiteho ariko ansaba kubanza kubibwira Directeur ari we icyo gihe witwaga BIZIMUNGU Faustin.

Burya rero ngo ubumwe burahumura niba nibuka neza, uyu mugabo BIZIMUNGU Faustin niwe wari waranyakiriye mu kigo cy’imfubyi kera mu Gasyata, niwe wakiyoboraga, ababikira b’abizeramariya bakibagamo mu buryo bwo kunganira abitwaga aba Saint Vincent kuko ntabwo bari gushobora kurera imfubyi z’impinja zari muri icyo kigo nanjye ndimo.

Ubwo rero Imana yashatse ko nongera guhura n’umuntu wanyakiriye mu kigo, ndi uruhinja igihe nahazanagwa na Major KINYONI Stanislas.

Ntabwo uyu BIZIMUNGU Faustin nari muzi nawe ntabwo yari anzi, twari duhujwe gusa n’uko ndi umunyeshuli nawe akaba umuyobozi wanjye. Yaba jyewe cyangwa we nta n’umwe wari uzi ko hari aho twigeze guhurira mu myaka 20 irenga yari ishize.

Namusanze mu biro bye musobanurira ko nta mikoro mfite musaba ko amafranga arenga kuri minerval yanjye y’umwaka nayasubizwa nkajya kuyikenuza mu bindi.

Directeur BIZIMUNGU yaranze, gusa nakomeje gutitiriza ampa chèque y’amafranga yavuye kuri LKV, yandikaho LKV, iyo chèque nayigejeje kuri LKV barayakira ariko bambwira ko bitapfa gukunda kuko nta compte LKV yari ifite ku buryo bayabikurizaho.

Nasubiye ku ishuli nsaba ko bayansubiza mu ntoki kuko bitashoboka kuyakuraho, ariko Directeur BIZIMUNGU yaranze neza neza, nanjye ku mutima nti ubwo wigize akaraha kajya he ukanga kumpa amafranga yanjye reka nze ngukorere agashya wumirwe.

Yari afite imodoka ya Hilux itukura niyo yagendagamo, bigeze mu gihe cya pause ya saa yine naragiye mpagarara iruhande rw’iyo modoka, kuko akenshi ayo masaha nibwo yakundaga kuva mu kigo. Yabaye akizamuka afunguye umuryango nanjye imodoka mba ndafunguye mwicaye iruhande, ndamubwira nti kuva aka kanya ndakuva iruhande umpaye amafranga yanjye.

Yabanje gukeka ko ari imikino aba ahamagaye umuzamu ngo naze amvane mu modoka, umuzamu naramubwiye nti wibeshye utere intambwe imwe unyegera nkwereke uko intama zambarwa. Umuzamu yaratinye, ubwo abanyeshuli twiganaga kuko nari nabibabwiye barasakuzaga bati aguhe amfaranga yawe.

BIZIMUNGU yabuze uko abigenza yatsa imodoka turagenda, twabanje guca iwe mu rugo yinjira mu nzu mwinjiraho, bamuzanira icyayi, mwicara iruhande ndamureka aranywa ariko ntawe yabwiye ibyanjye, amaze kunywa icyayi yasubiye mu modoka mba mwinjiyeho.

Twazamutse mu mujyi ahagarara kuri banque nkeka yari BACAR icyo gihe, yinjiyemo nanjye mwinjiraho yajya ku murongo nkamuhagarara inyuma, kuko harimo abantu benshi yashoboraga kunkwepa, niyo mpamvu ntamuvaga iruhande.

Yarangije ibyo arimo gukora muri banque arasohoka nanjye musohokaho yinjira mu modoka nanjye ninjiramo, turamanukira ku iposita tugera ku isoko rya Nyarugenge nibwo yamvugishije ijambo rya mbere.

Arambaza ngo uremera kumvira mu modoka cyangwa nkujyanye kuri brigade, icyo gihe police natioanale yari itarabaho hari hakiriho gendermerie. Naramubwiye nti uretse kumpa amafranga yanjye nta kindi kiri bumvane iruhande rwawe no mu gitanda turinjiranamo.

Yaragiye ahagarika imodoka nko muri 100 m uvuye kuri gendarmerie ya Muhima, ansiga mu modoka ajya kuri brigade, mu minota nk’itanu, yarampamagaye ngo njye kwisobanura mu ba GD.

Icyo Atari azi ni uko abasirikare benshi n’aba GD bari abari baragiye mu nkotanyi, bagaruka bagasanga famille zabo zarishwe, abandi nabo ni abo inkotanyi zasanze aho bari bihishe bagahita bajya mu gisirikare basigaye ari ba nyakamwe cyangwa barera barumuna babo, abavuye Congo famille zabo zarashiriyeyo bagahita bigira mu gisirikare cyangwa bakaba ari aba EX FAR bahungutse bagasubira mu gisirikare.

Muri make ni abantu bari bazi kuba imfubyi icyo bivuze, bazi uko kwiga nta bushobozi ufite icyo bisobanuye, byose bari babizi, abo rero nibo BIZIMUNGU yaragiye kundegaho, kumbi uwo yaregaga niwe yaregeraga.

Ubwo nageze imbere y’abo ba GD barambaza bankanga cyane ngo ufitanye ikibazo kihe n’uyu musaza, mpita mbasobanurira byose, ndababwira nti jyewe ndifuza ko ansubiza amafranga yanjye gusa akabasha kuntunga, nari nigize umwana mwiza cyane nacishije bugufi. Abo basore bahise babwira Directeur BIZIMUNGU bati niba ibyo uyu mwana avuga ari byo genda umuhe amafranga ye.

Ubwo BIZIMUNGU yabuze uko abigenza arambwira ngo nzazane impapuro zigaragaza ko abo bandihirira bazi ikibazo cyanjye mbese ko bazi koko niba mfite ahantu henshi nkura amafranga.

Ese izo mpapuro nari kuzibura?

Biracyaza……………

 

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: [email protected]

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10

NDAMIRA – Episode 11

NDAMIRA – Episode 12

NDAMIRA – Episode 13

NDAMIRA – Episode 14

NDAMIRA – Episode 15

NDAMIRA – Episode 16

NDAMIRA – Episode 17

NDAMIRA – Episode 18

NDAMIRA – Episode 19

NDAMIRA – Episode 20

NDAMIRA – Episode 21

NDAMIRA – Episode 22

NDAMIRA – Episode 23

NDAMIRA – Episode 24

NDAMIRA – Episode 25

NDAMIRA – Episode 26

NDAMIRA – Episode 28