Ahagana mu masaha y’igicamusi cyo kuri uyu wa kane nibwo abasilikari batangiye kurasa ku mpunzi zari zikambitse imbere y’ibiro bya HCR bihereye mu karere ka Karongi aho abagera kuri 22 bahise baraswa bagapfa , abandi babarirwa muri 40 bakaba bakomerekeye muri iyo myigaragambyo.

Umwe mubaturage warokotse ubu bwicanyi avuga ko ubu bwicanyi bwakozwe nyuma y’uko
Igisilikari kibanje kubasaba gusubira mu nkambi bakabyanga. Nyuma y’igihe gito ngo nibwo abasilikari babirayemo barabarasa ari nako upfuye bamushyira mu modoka yari hafi aho.

Mu ijwi ryuje ikiniga cyinshi uyu muturage utashatse ko amazina ye ashyirwa hanze , avuga ko barashwe nyamara ntawe bigeze barwanya uretse kuba basabaga HCR gusuzuma ikibazo cyabo.

Ati ” batwahutsemo baraturasa, intumbi bazipakira imodoka naho inkomere zari nyinshi ziri kuvirirana inzira yose”

Amakuru ava imbere mu nkambi ni ay’uko Umuyobozi w’izi mpunzi Bwana Maombi Jean Louis yaba ari mubashimuswe kuri ubu akaba yaburiwe irengero.

Andi makuru yizewe twahawe n’umwe mu basilikari bari muri icyo gikorwa cyo kurasa impunzi ariko akaba anafite ababyeyi muri iyo nkambi, avuga ko Général Major Alex Kagame yatanze itegeko ko imirambo ijugunywa mu kiyaga mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.

Ikindi ngo ni uko na bariya bakomeretse bagomba guhuhurwa kugira ngo batazabara uko byagenze. Ibyo ngo birakorwa ku bufatanye n’ibitaro bya Kibuye biri kwakira izi nkomere.

Tubibutse ko izi mpunzi zarashwe nyuma y’igihe kirekire zisaba HCR kongera ingano y’amafaranga zahabwaga buri kwezi aho buri muntu agenerwa amafaranga y’u Rwanda 90 ku munsi.

Izi mpunzi kandi zivuga ko leta y’u Rwanda ifatanije na HCR bicaga dossiers z’impunzi zemewe kwakirwa n’ibindi bihugu ahubwo imyanya yabo igashyirwamo abanyarwanda boherezwa mu bikorwa by’iperereza hanze.

Izi mpunzi bisaba HCR kuzishakira ikindi gihugu zijya guturamo aho zishobora kubona ubuzima butandukanye n’ubwo zibayemo mu Rwanda.

Murwanashyaka Victoire

mu Nkambi ya Kiziba i Karongi.

3 COMMENTS

  1. nyamara mushatse mwareka tukava mu magambo tukabwira iriya mbwa ururimi yumva, ibya diplomacy biri kumara abantu, effects bimaze kugira irahagije agasigaye let us go for action, naho ubundi araturangiza, wagize ngo abakongomani barapha bonyine, ari bubakurikize abanyarwanda bazi uko byagenze.

  2. Haaaaaaaaaaa!!!!!!!!!!!! vugira iyo za Burayi na Amerika ushuke abantu biyahure uzasigara ubaririra. Ubu se uwapfuye muri bariya azabazwa nde? imbere y’Imbunda uri imbokoboko ugomba kumvira ibyo utegekwa bitabaye ibyo ufumbira umunaba. Civilians buriya baratsetsa ngatembagara pe.

  3. Civilians Barantangaz Kbxa Ubwo Murabura Gutuza Ngo Mwumve Amategeko Mukaguma Musakuza Ngo Bigende Ute Naho Waba Uvuga Ukuri Woe Urumva Watinyuka Gusakuza Imbere Ya Smg Cg Ak47 Mutuze Mwe Kushyira Hejuru Mwumve Icyo Musabwa Mucishe Make Murebe Ko Amahoro Ataboneka

Comments are closed.