Nord-Kivu: FDLR iravuga ko yishe abasirikare 5 ba RDF undi agafatwa mpiri!

Bimwe mu bikoresho bya gisirikare n'inyandiko abo muri FDLR bavuga ko bafatiye ku rugamba.

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri iki cyumweru tariki ya 30 Nzeri 2018 ava muri Kivu y’amajyaruguru muri Territoire ya Nyiragongo aravuga ko habereye imirwano ikomeye yatumye abaturage bo mu duce twa Mutao na Kanyatsi bahunga berekeza ahitwa Muja na Kanyaruchinya hegereye umujyi wa Goma.

Ayo makuru akomeza avuga ko guhera ku wa gatandatu tariki ya 29 Nzeri 2018 aribwo abakekwa kuba abarwanyi ba FDLR bateye muri ibyo bice baturutse muri Pariki ya Virunga nk’uko imiryango itegamiye kuri Leta ikorera muri ako gace ibitangaza. Ngo nta makuru avuga ko hari umuturage wahaguye bari babona.

Ku ruhande rwa FDLR ho baratangaza ko imirwano yabaye ari ibitero bagabye ku ngabo za RDF zari zinjiye muri Congo zije kubahiga. Bakomeza bavuga ko mu ijoro ryo ku itariki ya 28 Nzeri 2018 ahagana mu ma saa tanu z’ijoro, ingabo za RDF zagerageje kwinjira muri Congo ahari ibirindiro bya FDLR ku mupaka w’u Rwanda na Congo zikubitana n’iza FDLR barwana ijoro ryose, iza FDLR ngo zikubita inshuro iza RDF zitakaza abasirikare batanu abandi benshi barakomereka bikomeye ndetse umwe mu bari bayoboye icyo gitero afatwa mpiri.

Nk’uko bitangazwa n’abo muri FDLR ngo RDF kandi yataye ibikoresho byinshi by’intambara ndetse n’aho uwari uyoboye icyo gitero yari ari abarwanyi ba FDLR barahamwirukana yiruka asize inyuma inyandiko nyinshi zirimo amabanga y’uko urugamba rwe rwari rupanze.

Abaturage begereye umupaka w’u Rwanda bashoboye kuvugana na FDLR bayibwiye ko izo ngabo za RDF zasubiye inyuma zihetse inkomere n’imirambo y’abaguye ku rugamba ariko ko hakiri umunuko w’intambara ku mupaka.

Umuvugizi w’ingabo za Congo (FARDC) muri Kivu y’amajyaruguru mu gikorwa cyiswe opérations Sokola 2 ntacyo aratangariza itangazamakuru kuri iyi mirwano.

3 COMMENTS

  1. Guma, Guma, Guma ntwali zacu FDLR ntimugacogore kurugamba natwe Rubanda tubari inyuma.
    FDLR mukomereze aho ntwali mukubite umubisha mwivuye inyuma, mwivune umwanzi mwivuye inyuma mubarimbure barimbukane numuzi izo nyenzi inkotanyi ibinywamaraso, inyangarwanda zigabije Urwanda rwabanyarwanda mubacucume bashire bo karimbuka bagashiraho kwisi.

  2. Yewe, mbere sinafanaga FDRL, sinumvaga ibyayo namba, ariko namaze kubona ko umwicanyi ruharwa tubana nawe akaba atuyoboye, agakora amabi akayitirira abandi we akigira nyoni nyinshi. ariko rero namwe FDRL murakabije guhera muri Congo, ko mutaza ngo mumukubitire hano i Rwanda, aho Congo iyo muharwaniye ntacyo twunguka kuko nta butaka bw’u Rda mugarura, Inyenzi ziragaruka zikaturimbagurira hano, nimwiyemeze mukubite muturutse iruhande rumwe, mutere FLN ingabo mubitugu ubundi iriya ngegere y’umusega tuyivune dore yatumazeho abacu, abatutsi yarishe, abahutu sinakubwira, ngirango n’abatwa yarahumbaguye!

Comments are closed.