Nyuma ya Nyaruguru Inyeshyamba zagaragaye n’i Nyamagabe

Nyuma y'iperereza ryakozwe na The Rwandan nta gushidikanya ko iyi foto imaze iminsi igaragara ku mbuga nkoranyambaga ari iy'abitwaje intwaro barimo kugaragara ahantu hatandukanye mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan mu mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018 aravuga ko abantu bitwaje intwaro biyitaga “Urubyiruko rukunda u Rwanda” bagaragaye mu murenge wa Kitabi, mu karere ka Nyamagabe ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2018.

Amakuru twahawe n’umuntu uri muri ako gace avuga ko bageraga nko muri 60 bafite imbunda bose kandi bambaye imyenda isa n’iya gisirikare, basuhuza abaturage bababwira ko igihe cyo kwibohoza cyageze bahita bongera bisubirira muri Nyungwe.

Mu iperereza The Rwandan yakoze yasanze amakuru yavugwaga ko hari imodoka yatwitswe nta shingiro afite. Ariko abaturage b’i Nyaruguru baduhaye amakuru avuga ko hari bariyeri z’ingabo z’u Rwanda muri ako karere.

Andi makuru The Rwandan yashoboye kubona ni uko kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018 umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango yiriwe muri aka karere ka Nyamagabe ari kumwe n’ingabo nyinshi.

Umuturage utuye mu karere ka Nyamagabe yabwiye The Rwandan ko yiboneye amakamyo y’ingabo z’u Rwanda agera kuri 15  ahitwa Karambi, yerekeza i Kigali arimo ubusa kuri uyu mugoroba wo ku wa gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018, akaba yashoboye kumenya ko ayo makamyo yageze muri ako gace apakiye abasirikare ku wa kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2018 mw’ijoro.

Amakuru The Rwandan yahawe n’umuntu uri i Kigali arashimangira ko ayo makamyo 15 yabonywe i Nyamagabe yari yajyanyeyo abasirikare bagera kuri 300 ba Special Forces bari bavuye i Kami nyuma y’aho havuzwe amakuru ko hari abitwaje intwaro bagaragaye ku Kitabi.

Kuri ubu bamwe mu baturage bo muri ako gace bafite impungenge zikomeye z’uko ingabo z’u Rwanda zabashinja gukorana n’abo bitwaje intwaro zigatangira kubahohotera cyangwa zikaba zakina za kinamico z’ubwicanyi ngo byitirirwe abo bitwaje intwaro dore ko abaturage nta makuru menshi babafiteho.

Izi ngabo zitaravuga ku mugaragaro izo ari zo hari amakuru menshi akomeje kuvuga ko zaba ari izitwa FLN (Force de Libération National) umutwe wa gisirikare w’impuzamashyaka MRCD igizwe na PDR-Ihumure, CNRD na RRM ariko abayobozi bayo ntacyo barabivugaho gifatika ngo babyemeze cyangwa babihakane.

Tubitege amaso!