Nyuma y'itahuka rya Frank Habineza, Green Party yashyizeho inzego nyobozi

Amakuru aturuka i Kigali aravuga ko ishyaka riharanira demokarasi n’ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda mu rurimi rw’icyongereza ryashyizeho inzego zaryo z’ubuyobozi.

Icyo gikorwa cyabereye muri Hotel Umubano kuri uyu wa kane tariki ya 13 Nzeri 2012. Iki gikorwa cyari no mu rwego rwo kongera gutangiza ibikorwa by’ishyaka Green Party mu Rwanda nyuma y’aho ibikorwa byayo byasaga nk’aho bicumbagira kuva mu 2010, ubwo umuyobozi waryo wungirije Bwana André Kagwa Rwisereka yiciwe ndetse na Perezida waryo Bwana Frank Habineza ahungiye mu gihugu cya Suwedi. N’ubwo igihe yahungaga yavugaga ko hari ibikorwa byinshi byo kumutera ubwoba, ubu Bwana Frank Habineza we yemeza ko atari yarahunze ahubwo yari mu bikorwa bijyanye n’amanama n’amahugurwa ajyanye n’amashyaka arengera ibidukikije mu bihugu bitandukanye.

Mu 2012 hari ubufatanye bw’amashyaka ataravugaga rumwe n’ubutegetsi ari yo FDU-Inkingi, PS Imberakuri na Green Party ariko ubu bivugwa ko ubwo bufatanye ishyaka Green Party ryabuvuyemo.

Hari abavuga ko Bwana Frank Habineza yagiriwe inama n’amashyaka yandi aharanira ibidukikije yo mu mahanga ko yagerageza gushingira umurongo we wa politiki ku bijyanye n’ibidukikije kurusha demokarasi. Ibyo bishobora kumworohereza kuko byaba bitabangamiye cyane ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe n’ishyaka FPR rya Perezida Paul Kagame.

Ikindi kandi muri ibi bihe ubutegetsi bwa Perezida Kagame bukeneye kwereka amahanga ko urubuga rwa politiki rufunguye ku buryo bishobora korohera Bwana Frank Habineza n’ishyaka rye kuba ryakwemerwa n’amategeko ndetse rikajya no mu matora y’abadepite yo mu 2013 mu gihe yaba yarijeje ubutegetsi bwa FPR ko atazabangamira inyungu zabwo.

Dore bamwe mu bagize komite nyobozi y’ishyaka riharanira demokarasi n’ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda)

1. President, Frank Habineza
2. First Vice President, Carine Maombi
3. Second Vice President, Gashugi Leonard
4. Secretary General, Jean Claude Ntezimana
5. Deputy Secretary General, Seraphine Mukamana
6. Treasurer, Jeanine Uwineza
7. Organising Secretary, Deo Tuyishime
8. Communication Secretary, Omar Leo

Ubwanditsi

 

1 COMMENT

  1. Mubareke bage kurengera ibidukikije kuko abayoboke ba green party bo bimukiye muri RNC!Ntacyo rero Frank Habineza akirengera…..

Comments are closed.