Perezida Kagame asigaye yiyita urutare naho abamurwanya akabita imbwa n’ibirohwa

Perezida Kagame nyuma yo kubona asumbirijwe ku mpande zose, arimo gukina iturufu yo kwiyegereza abatutsi bacitse kw’icumu no gutuka abadafata amafuti ye nk’ivanjiri.

Mu ijambo yavuze mu kurangiza umwiherero w’urubyiruko rw’abatutsi bacitse ku icumu bibumbiye muri AERG bagera kuri 470. Nk’uko bisanzwe urugero aha urubyiruko ahera ku bitutsi aho atinyuka kubwira abana ko abantu babanye, barwananye imyaka ko ari imbwa cyangwa ibirohwa kuko batakimwiruka inyuma.

Ese Perezida Kagame ahamya ko igihe yakoranaga na ba Kayumba Nyamwasa n’abandi, yakoranaga n’imbwa? Yagaragaje ko abantu bose batumva ibintu kimwe nawe aba ari imbwa kuko we ari umugabo! Ikibabaje kurushaho n’uko uko yatukanaga amashyi yisukiranyaga.

Abo bana bacitse kw’icumu b’abatutsi yabijeje ko ngo batazapfa kabiri, ariko yibagirwa ko ari we ubashora mu ntambara ndetse na politiki ye aho ibajyana akaba nta handi uretse mu manga.

Izi mbabazi Kagame afitiye abacikacumu ziratangaje mu gihe yavugaga ko abatutsi ari abari bari kumwe nawe ku rugamba gusa, ibi byibutsa amagambo y’umusaza witwa Sebasoni w’igikomerezwa muri FPR, ubwo yari mu kiganiro cy’imvo n’imvano (mwayumva hano>>), maze nyakwigendera Ruzibiza akamubwira ko yari umusirikare abizi ko FPR nta bushake yagaragaje bwo gushyira imbere ubuzima bw’abatutsi, Sebasoni yasubije ko FPR atari umuryango utabara imbabare (Croix rouge/red cross) ko yari igamije gufata ubutegetsi ko mu nshingano zayo z’ibanze gutabara abatutsi bitarimo!

Mushobora kumva iryo jambo rya Perezida Paul Kagame hano:

11 COMMENTS

  1. Niko se mwadushyiriraho iyo mvo nimvano tukayumva aho uwo mugabo yavugaga ibyo bintu abakiri bato tuba dushaka kumenya ukuri kuko nkibyo biba byarahise umuntu taranamenya nikinyarwanda PLZ!!!

  2. ubundi mu kinyarwANDA NTA MWAMI WIVUGA IYO YIVUZE ABA AGIYE GUTANGA. NIBA MBESHYA MWABIKE hABYALIMANA AVUGA NGO “NI IKINANI CYANANIYE ABAGOME N ABAGAMBANYI”

  3. umva rero Kagame muzamuvuga murambirwe, gusa icyo nababwira nuko ibyo amaze kugeza kubanyarwanda birarenze, kandi nicyo cyangombwa abanyarwanda baratuje, baratekanye kurusha ibindi bihugu mu karere. ibyo mwavuga byose ni zero mbere y’abanyarwanda kagame ari very popular, abafaransa baravuga ngo “les chiens aboient les caravanes passent”

  4. mwebwe muzi gutikura gusa nonese Sebasore ibyoyavuze sibyo Inkotanyi zakoze muburyo bushobotse kandi bwazana amahoro arambye. gushyigikira ko genocide yakozwe kuberako Habyarimana aphuye sibyo kuko sibwo interarahamwe zadutse zarizisanzwe kuko zatangiye kwica abagabo n’abasore bo mugace kiwacu kuva 1991 naho ubundi mureke amatiku yanyu no kubiba amacakubiri mubanyarwanda hato mutazaturika imitima yanyu. nababonyemo ukudakunda igihugu ahubwo mucyifuriza ibibigusa.

  5. sha reka mbabwire ibyo mwabeshya byose,ntabwo tuzava inyuma ya president kagame,kuko tuzi urugezo akunda igihugu na banyarwanda muri rusange rero ntimugate igihe murarushwa nu busa

  6. birababaje kumbona umuntu ashigikira imbinu ngibi.wowe munyarwanda witwa ko wize.uka koma aya mashi .umuntu nga nwakubawa wi gihungu utuka umuntu wangu tabaya,kandi murimwe hari mbeshi hatambaye.anyuma muka koma amashi kumbera bamyise imbya.sham on u guys.imana ishimwe kuko tubayeho kubwayo.niyo yonyine iza tutambara muri ikigiye turimo.merci

  7. Ese mbaze iyi web site ni iya bande?ndabona muri itangazamakuru ribeshya iryo jambo rya president twese twararyumvise ahubwo mwe mukuramo ibyo mushaka kumva kuko ibyiza bye n’inama ziba muri speech ze usibye n’abanyarwanda n’isi yose irazemera ukuyemo abameze nkamwe!he is the model of Africa nanapfa azaba azize ukuri,ahubwo mwe Imana ibatabare twe abanyarwanda turatuje dufite amahoro atari nkamwe mubeshejweho no gusebya igihugu!iyi coment ntimuyinyonge

  8. Ese ubwo muziko ibyo byo kwitwaza kumentioning iby’abatutsi n’abahutu ntacyo bikivuze mu Rwanda mwibigira iturufu rwose!!kuba AERG igizwe n’abanyeshuli barokotse jenoside yakorewe abatutsi barabyiyiziye ubwabo mwe ntacyo ibyo byo kutwibutsa ko turi abana b’abatutsi ntacyo byakongera ku bunyarwanda bwacu!!mwe kutubibamo amacakubiri niba ariyo mukunda muayagumane hatagira abakiri bato muyobya!!!

  9. KOKO NUKU KAGAME ARANGIYE AMEZE NKA GITWAZA WAGIRANGO ARI KWIGISHA MURUSENGERO RWOBITUTSI,NIBA NYAMWASA ARI IKIGARASHA MWE MUMWICAYE IMBERE MURI IBIKI? ABATAVUGA RUMWE NAWE NI IMBWA,NIBIROHWA. NGO NTEZEMERA GUPFA, IKINDI ARASHIMA KENSHI ARIKO IBYO ASHIMA NTIBYUMVIKANA , BYABA BYIZA UGIYE ATEGURA IBYO AVUGA AGASHYIRAMO IKINYABUPFURA NO KUBAHANA. BIRAGAYITSEKO UMUYOBOZI ASEBANYA AGATUKANA ,NTAHO TUJYA KANDI TURUGARIJWE

Comments are closed.