Perezida Kagame nta soni agira

Niba ari Kagame utagira isoni niba ari ya ndwara abicanyi bakunze kurwara yo gusubira aho biciye ntawamenya.

Kuri uyu wa mbere tariki 27/08/2012, Perezida Kagame yahambiriye amabinga na Mukarange ngo ba!

Ikintu cya mbere cyagombye kuranga umuntu wiyubaha n’ukugira isoni cyane cyane iyo ageze ahantu yakoreye amahano. Kuva mu 1990 ingabo za FPR zishe abaturage batabarika muri ako gace kahoze ari Perefegitura ya Byumba, none nta n’isoni ngo niho bari mu ntambara yo kwibohoza?

Ese abaturage bari bahatuye mbere ya 1990 abakiriho ni bangahe? Ese ko ako gace abari bagatuyemo bose bari barishwe abandi bagahungira za Nyacyonga n’ahandi, niba FPR yari ije kubabohoza yabahoraga iki? Yigeze ifata umwanya wo kwiyegereza abaturage ngo ibatere igipindi nk’uko isanzwe ibikora cyangwa yahereye ku murongo irica? Ubundi se aho yitwaga ko yabohoje hari abaturage bangana iki icyo gihe? Ko urwitwazo rukunze kuba Genocide ngo barihoreraga, igihe abo baturage b’i Byumba bicwaga hari hamaze gupfa abatutsi bangahe ngo byitwe ko FPR yabahoreraga?

Perezida Kagame mu ijambo rye ngo yashimiye abaturage uruhare bagize ngo mu rugamba rwo “kwibohoza”, ati ”Urugamba rwo kwibohora murufitemo uruhare, nzajya mpora mbyibutsa uko nje hano.” Cyangwa yashakaga kubibutsa ko bamucitse ntabone igihe cyo kubamariramo umujinya? Abo avuga bafashije FPR ni bangahe ko abenshi bari barishwe abandi barahunze?

Bamuhaye impano y’amacumu ngo bamwibutse ko yabamariye ku icumu

 

Aba baturage murabona bishimiye umukuru w’igihugu cyabo cyangwa ibitekerezo biri ahandi?

Hari ikintu kimwe Kagame yibeshyaho we n’abamushuka ngo baramugira inama, bariya baturage baba bahuruye abenshi baba bazanywe na Local Defence cyangwa Inkeragutabara hari n’ababa bafite amatsiko yo kureba uwo mwicanyi ruharwa uko asa uretse ko hari n’abashaka kuyoboka ngo FPR itabashakaho impamvu ngo ibarimbure kuko abenshi basigaye ari nyakamwe. Uretse ko icyo nahamya ari uko abo baturage yibeshya ko bamushyigikiye umunsi babonye uruvugiro bazamwereka ko batibagiwe ibyo yabakoreye.

Epimaque Ntacyicumutindi

Mukarange

87 COMMENTS

  1. ariko ni gute uvuga umuntu w’umugabo ngo umugabo wundi yahambiriye amabinga niyo waba uvuga ukuri ntago wagakwiye kuvuga imvugo nyandagazi. ntago twese ariko tumwishimiye ariko mwubahe basi.

        • You know nothing man. Search every where in exile or in Rwanda and show me at leas 100 individual from MUKARANGE OR NYACONGA.If you get at least from these area, who still have at least one relative at least; I will give you 15 Pound per head. That means, I will give you 150 Pound. Just keep quite; you say the best, when you say nothing at all (K. R)

          • Yes. I was in Rwanda never fund hutu people in Kigali. if you can find hutu people in Rwanda age 30 – 55 I will give you $1000. casha. I mean age 30 kugeza kuri age 55 (babagabo), I will give you $1000. nagize ubwoba cyane ntabonye abahutu mu Rwanda babagabo nabake. urwanda rurakubuye cyane, nta muhutu namba!, nabatutsi gusa. no munsengero yemye nta muhutu wo kubara inkuru. ahandi naho nabatutsi cyane babanyamahanga.
            yemye biratangaje, cyangwa ni agahinda keshi cyane.

    • Reka ngusubize wowe witwa Cyiza!! Ntago ari umvugo nyandagazi ahubwo niyo mvugo dukomora ku mukuru w’igihugu cyacu, ni agahinda ariko nyine urumva aho tubikura, ubwo rero, Uwavuga ko yahambiriye amabinga, ntago yaba atukanye, ndetse ndahamyako na we ubwo (Kagome) bitamubabaza abyumvise, Kuko nawe iyo yita abantu amazirantoki azi neza ibyiza bamukoreye, abandi akabita amasazi, urumva ko kugira umukuru w’igihugu nk’uwo ari agahinda!!

      Ubwo rero reka kurengera iriya mbwa ngo ni Kagame!!

      • umva clau iyo nimico mibi mwibajiwe aho yabakuye akokanya
        nyamara na F P R INKOTANYI Iiyobadahaguruka n’ubu u rwanda ruba
        rucyiri mwicyuraburindi none uratinyuka ugatukana kumugaragaro.

      • gutukana ni ingeso mbi, ni ikinyabupfura gike kandi si umuco ukwiriye abanyarwanda. Icyo nasaba ni uko umuntu wese aharanira gukora neza ibikorwa bikamuranga kandi tugaharanira kubaka igihugu cyacu kuko utari mu Rwanda agomba kumenya ko ari atari iwabo.

  2. ishyari rirakumaze wa mugabo we, ngo ntibamwishimiye,urasekeje ubuse batamwishimiye bari kuza,nta tegeko rihari narimwe ritegeka umuntu kujya aho adashaka kandi iyi article iri mu binyamateka byinshi twayiboneye uko abantu bari bishimye ,kagame arakunzwe sha,turamukundaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa,,ntacyo muzamutwara na gito ariko

  3. reka nkubwire wa mugabo we. uri imburamukuro sana. kandi ibinyoma byawe ntawabyemera kuko abanyarwanda twarahumutse

  4. Abashaka kuvugira uwo mwicanyi muri mwe hari uvuka muri kariya gace ngo ahakane ibyo inkotanyi zahakoze? Kuki nta soni mugira? Noneho mubona abaturage ari ibicucu ku buryo bashobora kwishimira umuntu wabatsembeye imiryango? Abo baturage barishwe kuva Kiyombe na Cyumba kugera i Mbandaka ku mupaka wa Congo Brazzaville none muratera iseseme muvuga ubusa? Cyangwa mubicaga bariya baturage namwe mwarimo?

    • ese abo nibo banyarwanda ba mbere baba barapfuye ku buryo igihugu cyacika umugongo
      baragushutse…..hahahahahaaaaa ahubwo ni wowe utera iseseme kuko wumva ko mwagombaga kwica abandi ariko mwe ntihagire ubakoma, erega ngo ” kirya abandi bajya kukirwa kishaririza”…..mbe mbaze abagogwe bishwe imyaka ingahe? ese ni ikihe cyaha bari barakoze ku buryo barimo bishyura?

    • niko buriya se waba utuye i Kiyombe? niba utahatuye wanyarukirayo ukareba uko bishimira ibimaze kugerwaho. niba urihanze y`igihugu kandi, we gusebya urwakubyaye. Ariko ubwo uribuka kuva muri1990 tuba hanze ya Kiyombe, tuba mu nkambi? none se abo mwita abicanyi bamaze mu buhungiro imyaka ingahe? njye nari mbabajwe cyane no kuba impuzi. uribuka turirimba ngo”intambara ishize nkataha? reka noneho twe kwikunda cyane ngo twibagirwe abandi. nabo bari bakeneye kusubira mu rwababyaye. Kandi kugeza ubu mbona twakagombye kwibagirwa ibyabaye maze tugasenyera umugozi umwe, tugasigasira umutekano wacu, tugatera imbere. Kandi ngo nta rugamba rubura negative and positive effects. NANJYE NDI UMUNYAKIYOMBE, Reka kudusebya, ibyo uvuga biri gutuma dusubira inyuma. Reka nkubwire ko niba utahaheruka vuba ko muri Kiyombe hari amashanyarazi, naza Cyondo aho uvuga arahari.

  5. Iyo uvuze ngo abanyarwanda mwarajijutse aho ntuba ushaka kuvuga ko ahubwo mwabaye injiji iyo mutemera ko hagira uvuga ibyo mudashaka cg gushaka gukunda uwo wanga cg kwanga uwo nanga kuko ni uburenganzira bwanjye kandi ko utarabona ububasha nanjye sindabubona bwo kunyinjizamo ibyo ntashyaka. Urakoze jya utekereza ko undi nawe afite ubwonko nkawe kandi abukoresha. Umunyarwanda yaravuze ngo nanyina wundi abyara umuhungu. Nta liberte nta democratie ntabwenge nta nubujijuke ahubwe ni umwijima warudindiri. Murakoze

  6. Sha, turarambiwe. umuntu nkawe se ubwo wazongera kwandika inkuru yaba irimo ukuri bwo hakagira uyisoma? Imvugo nyandagazi numutima wuzuye ubugoma ntaho bizakujyeza.

    urwisha yanka ruracyayirimo koko. sha,nimushake mwiyahure yabarushije ubugabo kandi abanyrwanda turacyamurinyuma.
    ngaho jyenda wiyahure

  7. wa munyakiyombe we nta soni ufite ubuse interahamwe zishe abantu,ntitubana tugaseka tukaganira,nabo rero baramwishimiye kuko bazi ukuri ibyo bivuga mwebwe ba bahezanguni muceceke ishari mu mufitiye rizabica,kandi ayo maraso mujya mumwegekaho muzayabazwe mwatemaguye abantu murangije ngo fyoto fyoto,nti ikirungurira mushaka ngo amabi mwakoze muyashire ka bandi

  8. Birashoboka ko ibyo uvuga ari ukuri gusa nuko mubyo uvuga byose urengera abahutu kdi ari abicanyi babi,kdi mujye mushima ko kagame yabagiriye imbazi akaba atarabishe,kuko yagonbaga kubakorera ibyo ashatse byose…

    • merci Jay uvuze neza kabisa, barabuzwa n’iki kuvuga se sha ntibahabwa amahirwe yo kwiga angana n’abandi, ku isoko ry’umurimo bagapiganwa nk’abandi…….bareke sha baba bahaze ….

    • oyawe!!!!jay!mbegango uravuga nabi!!!!!abahutu ntabwo ari abicanyi nkuko ubivuze,kuko abahutu bose ntabwo bishe!kimwe nuko kuba hari abavugako kagame nabo bari bafatanije bishe bidasobanura ko abatutse ari abicanyi,kosora iyo mvugo yawe.

        • Mushatse mwakwivanamo iyo mbuto mbi umuzungu yababibyemo kuko mukomeje kubigenderaho mwakongera gutemana mupfa ubusa. ngewe mbona twatahiriza umugozi umwe tukubaka urwatubyaye imana ikomeze irinde bene kanyarwanda wese kuko twese turi abana bu rwanda ntushora kujya mukindi ihugu ngo bakubaze yuko uri umutitsi cg se umuhutu ahubwo bakubaza yuko uri umunyarwana

  9. @ Vaho , ibyo uvuga ko “batemaguye abantu” , ntaho ubeshye ariko se ni bande (abahutu=abicanyi)? none se nyine ko bakoze ubwo bugome bamwe muri bo…kuki se utemera ko n’abanyabyumba bahekuwe na zimwe mu ngabo za Kagame kandi ntibabeshya…! ese kuki twihutira guterana amagambo iyo ubwicanyi bwa bamwe mu ngabo za RPA buvuzwe ? Ntibwabaye se za Byumba njye nzi neza ko ababihakana batahageze ? Njye mfite umubyeyi uhavukira secteur yari atuyemo ndabyibuka muri 1994 yari isigayemo abagabo 5 barengeje imyaka 16 kandi nabwo ari uko bafite amasano n’abatutsi…kandi ako gace nta n’abatutsi benshi babagamo yenda ngo byitwe ihora nubwo nabyo njye mbifata nk’ubwicanyi iyo umuntu azira icyo abo bahuje ubwoko bakoze (Abatutsi bazize inkotanyi, abahutu bamwe bazira génocide y’interahamwe njye byose mbibona nk’ubwicanyi!!!)! Umututsi wese uvukira i Byumba yakubwira ko nawe byamutangazaga kubona uko bicwa, mwabyemera mutabyemera njye nabihagazeho kandi nzabivuga kugeza mpfa kuko niba dushaka kwiyunga impande zombi zigomba kuzavuga ibiziremereye apana guhora dutuka abahutu bose ngo ni abicanyi twe tukigira abere 100% kandi udufuni twarakubiswa ku bwinshi….! Ntabwo njye numva icyo abanyarwanda dupfa ? abahutu bazafunge umunwa ntibakavuge ko nabo biciwe ? ntibyari génocide yabakorerwaga ariko ubwicanyi uko buri kose ni bubi…ikindi kandi abicwaga bararobanurwaga ntitugakomeze kubeshya no kwigiza nkana !! None se uretse inzika kuki iyo umuntu avuze ko hari ibihumbi by’abahutu byishwe mu mayobera, kuki iyo babivuze bifatwa nk’aho bahakanye ko génocide yabaye ? cyangwa ipfobywa ? wagirango bo nta maraso bava buriya ! Kagame arihenura byo kuko kujya kubwira bariya baturage ngo “mwagize uruhare mu tambara yo kwibohoza” ahaaaa ni hatari ! Kagame uretse n’abahutu n’abatutsi abihenuraho nk’iyo avuga ati “ayo magufa se nayarishaho iki”..kandi bizwi ko abyuririraho ngo akande umuntu wese adashaka ! Ariko rero hagati aho namwe mutanga inkuru iyo mutukana dore ni nabyo bituma abantu bagira umunabi…

    • Nangwa nawe uri hagati. Courage. Ujye udufasha gukebura ces extrêmistes de tous bords.

  10. Mvugishije ukuri imbere y’imana ni uko hagati ya 1990 na 1994 , mu duce twinshi twa Byumba kandi habaga abatutsi bake cyane ariko FPR yabakozemo abahutu…! Nk’uko bizwi uko interahamwe ziraye mu bagogwe ndetse na za Bugesera, FPR nayo yakoraga “akazi” hariya mu majyaruguru ! Urugero turebe impunzi za Nyacyonga ukuntu zari zarabaye ibikoko buriya zarokotse agafuni nyamara ! Nabonye ko abanyarwanda benshi bene wacu b’abatutsi bavuye hanze babihakana kuko barabibahishaga (FPR igipindi se ntimubizi?) gusa umututsi wakuriye i Rwanda muri turiya duce nubwo yaba yarapfushije abangana iki ntashobora guhakana ko bamwe mu ngabo za RPA batishe (amanama yatumizwaga, ngo bagiye kubaha imfashanyo…)! Kagame azirengere ibibi n’ibyiza yakoze ntakindi nongeyeho abashaka kumva murumva, abatumva muzabibona abana banyu nibakurira mu rujijo no mu nzangano kubera bahishwe amateka yose…!

  11. Hari ikibazo njya ndeba kikanshobera:
    Ni kuki igihe cyose hasohotse inkuru (ivuga ibibi byabayeho) burigihe hariho abikiriza banenga uyisohoye ariko batananyomoza ibyo yanditse ngo batange impamvu bitafatwaho ukuri?
    Sinzi ari nde wahisemo ifoto iherekeje inkuru ariko no kutatwereka imisaya myiza igaragaraho si byo byajyaga kutwemeza ko Kagame agira amabinga. Guhambira amabinga ni imvugo ijya kuba urwenya ariko si ugutukana n’ubwo itangamije kuremereza ibyubahiro, ariko gusoma ibyavuzwe muri ino inkuru byose ugatahana amabinga gusa, nabyo birababaje.
    Ibirego byo gutsemba abantu niba ukuri kwabyo cyangwa urwango byatera ntacyo bikubwiye harya wakwihoreye ukareka gutoneka utaka ko yahemukiwe?
    Ni akumiro gusa!

    • Wibajije ikibazo cyiza nanjye nibaza ngirango kugira umunabi igisubizo kikibazo cyose bakubajije byotse babanyarwanda bavuze hejuru ko bajijutse. Kandi njye ndibo nashiraho ikiganiro nkiga kugira ururimi rwiza aho kurukomerekereza ubusa.

      • nanjye twibaza kimwe ubuse ko bahakana ntibatange arguments zifatika bumva arinde wakwemera ibyo bavuga aramutse ashyira mu kuri?!

  12. Ikindi nakongeraho kandi mu mutima wanjye kimbabaza ni uko abo bahutu b’abanya Byumba barinze umuryango wanjye igice cyabaga i Byumba… ariko bo ugasanga byibura muri buri rugo hari uwabo wapfuye azize AGAFUNI…mbisubiyemo azize agafuni cg urusasu rwa bamwe mu ngabo za RPA twese twarwaniye kandi bihawe umugisha “piga uwo muginga”..umuturage butwi utazi naho biva naho bijya! Twe twashyinguye abacu mu cyubahiro ariko bo ntanubwo batinyukaga kwerekana aho ababo batawe mu myobo kubera byagirwaga ibanga rikomeye cyane kandi babujijwe n’uburenganzira bwose bwo kuririra ababo kubera se bo ari ibikoko ? Bene wacu bahonyorwaga bazira inkotanyi ubu se bo kuzira interahamwe ntibazizize ? ntibafunzwe ? bamwe ntibazimiye ? abandi ntibagishakishwa ? abaguye Congo ? abaguye mu yandi ma prefecture ? Génocide yabagizeho ingaruka zikomeye kandi itaranaba barapfaga nabwo si ibihambano abatabyemera nkuko nabivuze haruguru ni uko mutageraga muri turiya duce ngo mwirebere ! Genocide abayipfobya ni abigira abere n’abacunguzi nka Kagame wacu kuko afite byinshi bizamenyekana vuba aha…

    • WIKWIGIRA ICYO UTARI CYO NTACYO BYONGERA KUBUHAMYA MPIMBANO BWAWE!! NI NTERAHAMWE NTAWE URAZITA KO ZIHAMBIRIYE AMABINGA, SINABONA ICYO MVUGA KUBITUTSI BIMEZE GUTYA, GUSA ARABIMENYEREYE HAMWE NABANDI BANYARWANDA BENSHI BYATANGIYE BATESHWA AGACIRO BIKARANGIRA BABATSEMBYE, NGO ni inyenzi, inyangarwanda NIBINDI BIBI BYINSHI, BAKE BASIGAYE BAMENYE GUHARANIRA KUBA ABANTU HATO NGO BATAZONGERA GUTEGERA UMUTWE ABISHI NKABANDITSE IYI NKURU NABAYIKIRIZA BAKOMA MUMASHYI!!!

  13. wowe wabyanditse nta mumutwe ugira ubuse aho ajyejeje urwanda niwowe wamufashije cyokora imana ibabarire mukwiye gusengerwa,none se ubundi muramushakahiki mwamuretse akiyoborera igihugu cye arko kuki mujyenzwa no kugira ishyari muzabibazwa mujye mubyibuka

    • niba bamugirira ishari nibyiza wibaziza ko bagira ishari ahubwo gerageza wumve ko ishari ari ubumuntu kandi ko kagame atariwe karama kurwanda kuko nabandi bararuyoboye kandi bazaruyobona neza kurusha uwo nakwita ko wapfiriye. Gupfira umuntu(fanatisme) bigira ingaruka kubaribo nuwo mubibereye kuko mugera ho mukaba abidishi mukemera nibitaribyo mugafata inzozi nkukuri aho gucungura ibitekerezo byanyu. Nizereko wumvise inama nkugiye gerageza wishira muruhu rwumututsi wapfishije wumve ko uwo mututsi afite uburenganzi bwo kwibaza uruha rwakagame mube bapfuye noneho nuvamu wishire murwumuhutu womuruhengeri biciye abantu babahiga nindege nibifaru. Numara kumva abo bombi urebe akazaza kurwanda nabo wapfiriye nkwibutse ko abo mvuze hejuru hari 95 % babanyarwanda bameze nkabo . Abanyarwanda baracecetse ariko bahishe byinshi kuburyo reba ahazaza heza wumva abandi aho kubafata nkinjiji cg nkabanyeshari kuko nibo bazabana nabana cg abuzukuru bawe. Umbabarire niba nkugiriye inama kandi ndi umwana; ariko ibihe bica bishyira ibindi. urakoze

      • @Kigunda, wa mwana we nubwo ntakuzi uri impfura pee! Iyaba buri muntu yageragezaga kwishyira ku ruhande rw’undi akareba kuva u Rwanda rwabaho ibibazo rwagize, akareba uko amoko yose yagiye ahemukirana, akareba ko abo birirwa batwigisha ko ari babi nyamara nabo bakoze ibyiza..abirirwa bivuga ko ari beza nyamara nabo bafite ibibi…rwose u Rwanda rwaba paradizo buri muntu aretse kumva ko undi ari igicibwa kubera ko batabona ibintu kimwe kandi mu by’ukuri nk’uko ubivuze ntakizatuma u Rwanda ruba rwiza kuri buri munyarwanda hadacukumbuwe buri klababaro ka wese kakaganirwa bamwe batagize babi abandi abamalayika! Urakoze urakagira so sha! Uvuze bike witonze kandi birimo impanuro nyinshi!

        • Namwe murakoze cyane. Ariko nkuko nabivuze abantu bashira mugaciro dufite bake. Ariko nziko umunsi umwe bazaba benshi wenda sinzabibona cg bizaba simenye ko byabaye ariko abo bantu bubahana turabakeneye. Dukeneye abantu bameze Mathieu kérékou wanze kunyura iruhande rwitegeko nshinga kugira yitoze indi manda abantu bakajya mumihanda bakivurumbagatanya maze we akabasubiza ati ” ne touche pa a ma constitution ” . yavuze ko itegeko nshinga ko ari rye kuko yumva ga ko ari umwene gihugu nkabandi kandi ko agomba kuryubaha. Natwe dukenye abatinya amategeko. Ntabwo dukeneye abashira ho amategeko kuko kuyubahiriza nibyo byibanze. Tukayafa nkaturinda gukora ikibi aho kuyakoresha mukibi. Ndabizi ko ibyo mvuga ari nkinzozi muri africa ariko byagerwaho kuko njye nibwira burigihe ko ibyo abandi bageze ho nanjye nabigera ho. Aho guhora abantu batubwira ngo igihugu cyari kigeze kure kigeze aharindimuka turangije turaza tukivana ikuzimu. aho ni ukwibagirwa ko uri mubatumye kigera aho wagikuye kandi nureba nabi uzagisubiza yo. Urugera natanga ni urwa Burkina aho Blaise compaore avuga ko yavanye igihugu aharindimuka kandi yarategekanaga na Thomas sankara kuri ibyo ingero ninyinshi muri africa. Twubahane dukoresheje umutima nama yacyu aho gukurikira buhumyi. Hari umuntu wambwiye inkuru ya kantano ukuntu yavuze kundirimbo “habyarimana tuzagukurikira” ati “ariko mumakosa oya” yari afite ukuri ariko ngo ashobora kuba yarabyirukaniwe (mumbarire kuba muvuze kuko icyo yahindutse nyuma nicyo kugawa). Ariko dukenye abantu babwira abyobozi ukuri kandi nabayobozi bumva ukuri. Murakoze

  14. Nkurikije ibyo nsoma njye mbona Kagame yaragizwe ikigirwamana, noneho baranamwitirira igihugu pe ! Birashoboka ko abavuga nabi Kagame bose ari abarwayi bo mu mutwe ariko n’abamusingiza bari bakwiye kwibaza impamvu umuntu yabaho atanengwa na mba ! Umuntu wese uvuze HE Kagame nabi ahita aba ….. ! Uretse mu bihugu bibamo igitugu kirenze ntahandi wabona bavuga umukuru w’igihugu ngo iminwa ikweduke abantu bafureke bazane ibisazi ngo yewe president yavuzwe bakanabizira! Ikibazo gikomeye cy’abarengera Kagame ni uko batemera ibintu nka 3 :
    1)Ko zimwe mu ngabo za FPR nazo zakoze ubwicanyi ku bahutu kandi budasobanutse, yewe n’abatutsi bamwe na bamwe bazira inyungu za politique simbavuze murabazi no kuva mu ishyamba abasilikare beza bakunzwe kandi bagapfa mu mayobera… 2) Abafana ba Kagame ntibemera ko hari abatutsi badashyigikiye ubwo bwicanyi, babafata nk’ibicibwa ahubwo njye mbona buriya ari ukubagirira ishyari kuko bo babashije kurenga inzika ku byabaye bashobora kuba réalistes bituma babona amakosa atari make kandi akaze yihishe inyuma y’isura Kagame yerekana ku isi kandi ituma ahisha amateka amwe ateye urujijo rutuma bizabogamira imibanire myiza irambye y’abanyarwanda b’ingeri zose hatitaweho amarangamutima kuva imyaka 18 ishize!
    3)Abafana ba Kagame kuri bo kuvuga ko umuhutu yapfushije ni uguta umwanya ntibishobora kubajya mu mutwe niyo wagira ute ahubwo uba uri igihone iyo utinyutse kubivuga, dore ni nayo mpamvu banga urunuka umututsi ushatse kubafungura amaso ngo ababwire ati nyamuneka imyaka ishize ni myinshi turyana nimurebe aho tuzasiga abana bacu n’uko bazabana nta munyangire no kwishishanya bikibaho !
    Ubwo rero ni ugutegereza naho ubundi umuntu yanasara ntawakwirirwa aterana amagambo n’abantu badatinya namba amaraso ayo ariyo yose, uko yameneka yose ! Niba wubaha ayabawe wakagombye gutinya n’ayabandi.

  15. Ikindi nabwira abatutsi bene wacu ni iki : Murabizi iyo tuganira hagati yacu iyo tutumvikana ku bitekerezo rimwe na rimwe hari bamwe bavuga bati abo bahutu urabarengera mu maki n’ibyo badukoreye ?…Mbibarize, njyewe ndi iki ku buryo igice cy’abanyarwanda amamiliyoni y’abahutu bose nabashyira mu kigare kimwe cy’abicanyi ? Ikindi se kuki ngomba kwemeza ko abatutsi bose turi intama kandi hari abishe mu maso yanjye mbyibonera (bamwe mu ngabo bahawe amabwiriza na bamwe mu basilikare bakuru ubu buzuye amapeti ku ntugu kandi barakarabye amaraso nabo n’ibyaha by’intambara bikarishye none ngo ni abere da tujye duceceka!…)
    Icyo nabwira abahutu b’intagondwa bagihakana génocide cyangwa bavuga ko abatutsi bagombaga gupfa nandi magambo mabi yose cyangwa abagishaka kuba bahungabanya umutekano w’u Rwanda, ntimugatake kuko mugifite ubugome mu mitima mbona nta jambo mufite ryo kuvuganira abanyarwanda bashaka kwiberaho mu bwiyunge..kandi abatemera ubwicanyi namwe ntimukigize nkana ntawabashyize imihoro mu ntoki ngo mutemane!
    Icyo nabwira abatutsi bavuye hanze cyane cyane abirirwa bahakana ibyo batahagazeho na gato gusa bakurikije ibinyoma babwirwaga cyangwa igipindi RPF izobereyemo, nimwitondere kuvuga ibintu mudafitiye gihamya no kunyomoza ababyiboneye kandi mugabanye u rwango mufitiye abahutu nubwo mwabaye hanze imyaka 30 nimuhore twe twagumye i rwanda turashinyiriza kandi tubaho…kandi abibeshya ko ari bo babohoje igihugu bonyine nababwira ko abanyarwanda benshi cyane bahasize amaraso y’ababo baranabizira ku giti cyabo ! Umunsi bizagaragara ko ubwibone bwa Kagame no kudashaka kugabana na gato ubutegetsi biri mu byatumye imbaga z’abantu zishira muzakorwa n’isoni ukuntu yababeshye ! Njyewe imbarutso n’ikongezwa bya génocide Kagame afitemo amakosa byibura 50% kandi amateka azabigaragaza byanze bikunze. Politique ya FPR ntiyigeze iba mbi gusa yategetswe n’umuntu wakwirakwije munyangire, iterabwoba n’urwikekwe mu bana b’u Rwanda kugirango abashe abayobore nk’intama, ibyiza byagezweho tubikesha ibihumbi by’abanyarwanda bo mu ngeri zose ariko bikitirirwa umuntu umwe…ka kamasa kazazimara kazivukamo…! Ngaho abaryana mukomeze muryane

  16. Wowe wifitiye mu mutwe ko uvuga aho ngo “agejeje igihugu” ariko ukaba udasobanurira abifitiye ubumenyi buciriritse aho ariho?
    Abamufashije bo ko numva utemera bamwe ese yaba yikoreye uRwagasabo wenyine nka Atlas abagereki ba cyera bajyaga bahekesha umubumbe w’Isi ?

    Ariko wowe bitinzeho gatoya aho bucyera inkuga za Rugigana nizimara kugaragaza icyuho, uko ubyumva ni na ko uzaba uwambere mu kumushinja ko ari we wenyine ukenesheje igihugu cyose. Niba utari ubizi uzabaze uko byagendekeye Bingu wa Mutharika muri Malawi, dore ko ibintu bisa kandi ari ntacyobipfana.
    Ese ubundi abifite mu bitekerezo ko bagaragazwa n’ingingo zisobanutse banditse, harya wowe izawe Ni izihe ngo tuzipime hamwe n’izo wihaye gutesha agaciro maze turebe izifite ireme?
    Niba hari uwagutumye kumuvugira uramuvangira ahubwo akwamagane utari wamusiga icyagane.
    Naho abavuga ukuri bo ushatse wabafasha hasi ukibasira ukuri kw’ibivugwa kuko amagarama y’ubwonko bwabo siyodupima dupima, n’uwasara akakugwaho, ngo guca mu ziko ntigushya.
    Urwo uriho si ruto, ca make dutuze duturane ntawe ugikanga.
    Tugire amahoro.

  17. Ese ukeka ko abanyarwanda bakibeshywa nkakera? wowe uwaguha umwanya murwanda wumva wakora iki? ariko mwagiye mumenya ko imiryango yanyu iba murwanda mwirirwa musebya. ” birababaje gusebya urwanda uvuga ikinyarwanda”

    • Ndabaza uwiyise Demayi, iyo ubwira abantu ngo bafite imiryango mu Rwanda uba ushaka kuvuga iki? Ko umuntu abanenze cyane mwabakubita udufuni? Kuri njye rwose byararangiye bene wacu abataraguye za Cyondo, Rushaki, Karama, Nyacyonga baguye muri Congo. Kuvuga umwicanyi si ugusebya u Rwanda. Amaraso y’inzirakarengane aratabaza kandi amaherezo azabibazwa, azatubabarire ntapfe nka mugenzi we Meles Zenawi atagiye imbere y’ubutabera.

  18. @ Umunyakiyombe,
    Birababaje ko abantu bawe batsembwe twese abari bari mu Rwanda nkeka ko ntawrusimbutse kubwe kandi ntawe utaragendesheje abantu n’bintu.
    Uwiyita Demayi we ntaho aguhishe nawe urabyumva habuzeho gato ngo atwemeze ko ari we rwego rwemerewe kureberera u Rwanda ngo ubwo bavuze ibibi byabaye ngo ni ugusebanya.
    Kuri we ngo birababaje ko umunyarwanda yaganya: uvuga ikinyarwanda si we se nyine uzi iyo “nkike atoramo” nka ya nkoko ? Harimo kwiyitiranya n’igihugu: uwanenga akarengane wese ni we mwanzi w’igihugu, habe no kugerageza kunyomoza ibyo abanenga bavuze!
    *
    Naho Meles Zenawi we yariyanguye mureke kirazira kuvuga nabi Nyakwigendera ahubwo ibifasha abasigaye i musozi ni ukurata ibigwi yaba yaragize. Yego yari aganje agakabya icyusa ngo ni «Authoritarian Developmentalism» Ariko yahaye Erythreya ubwigenge kandi n’amahanga asigaye yibumbiye muri Ethiopya nayo afite guhitamo kwiyomora bivuze ko leta y’ubumwe ibazirikishije akamaro ibafitiye kurusha igitugu. Sinzi ko hari urubanza yaba acitse kandi Afurika yose iramuririra muri rusange n’ubwo ntawe ubura abanzi ariko nta n’umurozi wabuze umukarabya kandi n’abo yafashije bose wasanga yarabikoze azi ko ari ngombwa gutabara abarengana.

  19. Ariko nka bantu bandika amagambo asebya umukuru wigihugu baba bafite ubwenge buzima ,ni gute wakwihandagaza ukavuga ngo kagame yagiye gusura abo yagiriye nabi,ahubwo nawe ntaho utandukaniye abasize bahekuye urwanda ariko wa bivuga umenye yuko ibyuvuga atari kagame ubibyira ahubwo na banyarwanda ushaka gusubiza inyuma kandi tudashaka gusubira inyuma witonde rero turi maso . ntizihanganira ushaka kutubibamo ibitekerezo nkibyo byawe. sindumunyepolitike ariko attention nimwitonde. turiga ntavangura tukaminuza none ngo KAGAME Mbere warabibonye kugihe cyanyu.

  20. Umva ni gute wavuga ngo umuntu w’umugabo wiyubashye ngo yazinze amabinga koko?nubwo waba uvuga ukuri kandi ntiwakagombye kuvuga gutyo vraiment.maze ngo kwigenga kwabanyamakuru ubwo seaho utigenga ni hehe koko?

  21. ariko nkabo bavuga ibyo bishakiye byose barekeye aho,ndabasabye bareke kongera gushaka kubiba amacakubiri bazi aho yatugejeje.nibareke twiyubakire urwacu naho ibindi byose ni amafuti.nsabye abakurikirana uru rubuga gushishoza neza bakima amatwi abatuvangira.

  22. ariko bantu bahangara ngo ntamuhutu wapfuye sha ntasoni bagira bazabanze bajye kureba ikibungo rwinkwavu aho abacu bashiriye ntihasigare nuwo kubara inkuru sha na ba namwe mwarabashyinguye naho twebwe twayobewe aho mwabataye sha abapfakazi bacu ntibagira ubahoza impfubyi za buze gihozwa naho abanyu farg irabishurira ikanabahoza ariko mbabaze abatusi mwabaye mute? uretse ko namwe mwatangiye gusubiranamo akanyu katangiye gushoboka sha tuzaririra abacu bagiye kugeza kwiherezo

  23. Wamugabo wandika izi nkuru, ndibaza niba uri umunyamakuru. Tebuka twubake urwatubyaye ureke gusebanya, cyokora njye nakwita ikigarasha!!! Uzakomeza usakuze ariko umujinya n’ishyari bigushajisha vuba, naho abana babanyarda (abahutu, abatwa n’abashigajwe inyuma n’amateka) twariyunze kandi turihuta mu ntambara. Ariko wihishehe nko nawe bazagufate bakujyane Arusha?

  24. Muvadimwe Rwema,

    ndagirango ngushime cyane kuri internevtions zawe hano. Njye ndi umuhutu ukomoka i Byumba ( du moin niko nibona- kuko papa ari umuhutu, mama akaba umututsi kazi), nkaba naragize amahirwe yo kurokoka agafuni ka RPA ubwo bazaga ku gasozi iwacu, maze bakisasira abavandimwe banjye n’urungano rwanjye, narokotse kandi n’isasu ryabo ubwo badutumizagaho ku gisuna i Byumba mu mugi- aha nakijijwe n’umwe mu ngabo za RPA wanshushubikanye ngo ninjye kumushakira itabi ubwo bari batangiye kurundanya abantu.

    nyuma y’ubu bwicanyi, umwe mu bavandimwe yanyinjije muri RPF ( icyo gihe kubasore benshi bari i Byumba soit kwari ugushaka uburyo utorongera ukagera muri zone igenzurwa na ex far, cyangwa ugashikama bakagushya), byari amahirwe kubasha kwinjijwa muri RPF kabone nubwo waba utabishaka, byari amahungiro. Gusa njye kuva ku munsi wa mbere, twigishwa amateka mashya na FPR sinigeze nemeranya nabo, dore ko nk’umusore wari hafi kurangiza secondaire, kandi nk’umuntu wakuriye mumuryango wimvange ( usibye kuba nkomoka kubabyeyi batandukanye, sogokuru wanjye yari afite abagore 11 abahutu n’abatutsi bavanze) so nari mfite uko mbona ibintu kuburyo byari bigoye kuntsindagiramo ibyo wiboneye surtout ko nari maze kurokoka deux tueries. Kera kabaye rero intambara yararangiye, maze nza gusanga inshuti zanjye twiganaga, uwari umukunzi wanjye…bose bararimbuwe n’interahamwe ,amatongo ariyo asigaye mu gihugu.

    Singamije kurondora amateka yanjye, gusa icyo nshaka kuvuga ni uko malgre ko abantu benshi bazi ubwicanyi FPR yakoreye abanyarwanda ( abahutu, abatwa n’abatusti), usanga hari abavandimwe basizoye mugushyigikira ikinyoma, ndetse bagataruka batuka uwo ari we wese uhingikije ububi bwa FPR, nkaho amaraso y’abandi yo atari amaraso.

    Mugihe FPR yizihiza imyaka 25, kandi ubutegetsi bwayo bukaba buri mu bihe bikomeye, yagakwiye kwatura igasaba imbabazi abanyarwanda by’umwihariko abaturage bo muri nord aho yatinze ikubura ( cleaning up), biti ihi se amaherezo yayo azaba mabi cyane, kuko kuza kwakira Kagame, cyagwa kwitabira meetings kw’abaturage bitababuza kwibuka ko ababo bakubiswe agafuni bakaba baheze hirwa no hino mu byobo aho bajugunywe.

    Kubakunda fanatisme, bashyushye cyane mu kurengera RPF, nagirango nk’abari i Rwanda bibuke ijaganyo bamwe muba fana ba MRND bari bafite mbere ya 94. maze mushishoze mugire amahitamo akwiye.

    Rwema agaragaza imitekereze myiza yakwiye gufasha abanyarwanda kwiyunga no gusana inkovu twatewe n’abanyenda nini baharanira kudutegeka, nkaba narangira mwifuriza gukomereza aho ndetse n’abandi bafite ubuhezanguni bakamwigiraho.

    Amahoro kuri twese.

  25. We Rukara n’abandi benewanyu mumenye ko mwese mudafite uburenganzira bwo gucira umuntu urubanza, imana irahari niba koko Kagame yarabiciye abantu, uretse ko harimo n’ibikabyo imana yonyine niyo izaca urubanza, so mureke gutega abantu iminsi…

  26. Jah bless,

    Nta muntu inyandiko yanjye iri hejuru icira urubanza- nubwo uwakwifuza ko habaho ubutabera kuwamuhekuye nta kibi kirimo. Mu nyandiko yanjye ndibutsa abagendera muri birashyushye basizora mukurengera RPF kubikorana ubushishozi. Ubwo niba nawe uri muri abo, nakubwira iki shikama ako gatsiko nako uwo muryango.

    Ikindi nakwibutsa ko izina ryanjye ari Rukara, nkaba ntari We Rukara. Nubwo imvugo nyandagazi yateye mu rwanda rwubu (burya ngo umwera uturuka ibukuru…), birakwiye kuganira twubahana, tudatukana.

    Peace

  27. mujye mugabanya ibigambo aho leta ya habyarimana yishe abantu mbere hose mutabireba kuki mutavugaga se cg yenda niba mwari bato baso bakoze iki ibyo leta yanyu itabashije gukora murabisaba kagame gusa niba hari n’abantu bapfuye sinabihakana ariko n’ingaruka y’ubuyobozi bubi bwa habyarimana na genocide

  28. YEWE GENDA KAGAME WARAGOWE. WIFATIYE I GIHUGU BAREBA, NONE BATANGIYE KUKUVUZAHO INDURU. eSE BAZI KO WARI GUPFA GUFATA NTA MUNTU UPFUYE. ABAHUTU BAJYE BEMERA KO BISHE ABATUTSI. ARIKO NTA MUHUTU WAKOREWE GENOCIDE

  29. mwese ndabashimiye kubitekerezo byany n,ibyifufo byanyu gusa une fois uzahish ukuri ukuzi uzigaye mumutima wawe tuzi ubuhamya bwinshi bwibyo inkotanyi zakoreye abahutu murwanda hose no muri congo nanubu kandi so umuhutu wishe iteka ryose azagawe n,umututsi wishe azagawe iteka naho ubundi amaraso y,abatutsi n,amarira yabo nikimwe n,ayabahutu abahutu bishwe nk,ibimonyo ariko nabo bazibukwa itekaaaaaaaaa abatutsi b,imfura barabizi uretse ko hari abaacyeka ko ub upfura ari ubwoko bwabo igihe cyizagera wenda tubane mumahoro GOD BLESS U

  30. KAGAME oyeeeeeeeee!presida wacu tukuri inyuma,abo bakwanga ntacyo bazagutwara,agati katereswe n’IMANA ntigahungabanywa n’umuyaga.arko mwabantumwe ubu murifuza ko kagame avaho mukongera mugafata amahiri?barabashuka ,ntibizongera,kereka abazungu nibabafasha kumwica,kandi mumenyeko KAGAME ARI cadeau du ciel IMANA yaduhaye,rero musubize amerwe mwisaho kuko IMANA ikimurinzwe igihe atararangiza mission y’IMANA mu rwanda muri africa ndetse ni ku isi hose.MANA ukomeze utuyoborere presida umuhe n’ubwenge ndetse nokwihanganira ibibazo ahura nabyo murugamba rukomeye rwabanyarwanda nabanyamahanga arimo.

  31. Niba umuhutu=umwicanyi, umuhutu wakurokoye yagucaga iki?, muvuga andi mateshwa mushaka ariko mutandukanye ubwoko n’inkozi z’ibibi.Interahamwe zishe zitandukanye n’umuhutu waguhishe ukaba uriho.

    • lily umuhutu waguhishe uwo si umuhutu! erega murwanda ntamututsi uhari! barabishe abo batishe babonaga ari abahutu so uwarokokeye mu rwanda ni umuhutu! kuki batamwisha ? sha ntagaca korora inkoko icecekere

  32. Sha wowe uvuga ngo ntabwo bariya baturage bagiye ku ngufu kureba kagame uba mu Rwanda? Ubwo se uyobewe ko Kagame aho ari bujye koko imodoka zitunda abantu ku ngufu abahaturiye bo bakababyutsa mu cya kare ku nkoni ngo bajye gukoma mu mashyi? baza abaturage ba Musanze barakubwira neza barabikurusha. Hera nyamagumba umanuke ugere Nyakinama ubare abagore basigaranye abagabo bari babafite mbere ya 94 umbwire umubare wabo….Jya mu gishanga cya kabere urebe amagupfa y’abantu fpr yahatsinze usitaraho umbwire umubare wayo…..Ikindi mu Rwanda murashaka kuvuga ko hari abishe n’abiciwe gusa mugashyira abantu mu dutebo tumwe kandi si uko bimeze mujye mukoresha ubwenge bwanyu na 90% by’abatutsi barokotse byetewe na 90 % by’abahutu batiroshye mu bwicanyi. Ubwo se iyo abahutu bica nk’uko mubivuga ninde uba yarasigaye muri mwe? nimusigeho mwicare babarye mureba nimwe mubashyigikira mubakomera mu mashyi ukagirango hari icyo babapimira. Ubu se kagame uwo muvuga arabazi azi ubwo bukene mufite?

  33. Ndaqbyibuka ubwo FPR yaje yiyita inyenzi kandi niryo ryarizina ryukuri, narimfite imyaka 6 nuko banyura munsi yurugo baba batwaye oncle cg uncle ntitwongeye kumubonaho nagato. bukeye baraza bafata Data ubwosinongeye kumucaho iryera. nabajije aho Data yagiye mama yambwiyeko Inyenzi zabatutsi zamutwaye kumwica. nakomeje kugira ikibazo ubwo tuza guhungira kuri Commune ya Bwisige uko twahavuye ntawarubara naniho hanyuma naboneye umukecuru wanjye none namwe nimwibaze imyaka ishize. ubwo nakomeje kucyangaramo tujya za Giti na Muhura nuko ubwo nyine Kagame nabana barakomeza batwicira abantu ubwo ibyo kwibuka ko Za Kiyombe zabagaho na bwisige biza gushiriraho nuko kubwamahirwe ndokoka agafuni Ka Kagame nabambari be. Imana nyine irengera impfubyi ntirara yakomeje kungenderera ariko abantu bse twari duturanye ntibakibaho nakomeje nogushakisha ngo ndevbe ko babaho ntanumwe nigeze mbona yewe nanagiye mukarange nyuma yimyaka nka 15 nasanze ntanumuntu uzi ko famille yigeze kubaho murako gace ubwo nahise mpambira amabinga maze kuririra abanjye niivamo nisubirira amahanga. nagize amahirwe ndiga.Ubndi umunyamategeko wize muli University ya Louvain nkomereza muli univesity ya Leeds. Ndibwirako umunsi umwe nzashobora kubariza ubutabera famille yanjye nabantu bose twariduturanye kumusozi wa Kiyombe.Kagame ningombwa Imana nibishaka tuzahurire murukiko…

    • Mubyukuri ndumva agahinda kawe kandi buriwese bimubayeho byamubabaza pe!. Ariko uyumugabo utinyuka akavuga ngo abaturage bose ntibishimiye umuyobozi wabo, ubuse uwamuha umwanya akayobora 2 moi yaba amaze kwicha abangana iki ? Byitwangonukwihora. So tubane mumahoro abagihumeka, twubake urwagabo.

  34. nkuranga we nibe nawe warababuze ntiwaterwa n’amacumu! twe abahutu badutegetse kubiyicira biratunanira baduhondagura amahiri naho wowe ngo baragiye! natwe iyo babatwara yenda bari kubica tutabareba! jya wicecekera ntacyo uzi komeza wige ayomategeko gusa uzagerageze no gukora analyse umunye icyateye abahutu umutima wakinyamaswa kuko inyamaswa nziko ariyo yicaga umuntu ntabwo nzi aho umuhutu yabikopeye Kandi igaramire ufite nyoko uraniga twe byaratunaniye kubera ibyo baso basize badukoreye

    • Ese uwo muntu wanditse iyi nkuru mubyukuri ni umunya Kiyombe? ndi umunyakiyombe ariko mbona Kagame ari umuntu mwiza kandi n`abaturage barabyivugira. wowe ubihakana rero gera i Kiyombe urebe ibyiza bya nyuma ya genocide. Ni ibitangaza. ahubwo uwo muntu arashaka kuduteza inyuma. Ariko wari uzi ko nta rugamba rubura negative and positive effects? cyangwa ntabwo wakandagiye mu ishuri. ABANYAKIMBO BOSE NGO” amajyambere gusa’ kandi nibyo.

    • nibe nawe byarakunaniye byibura ufite ukwishyurira minerval hari abatarabinaniwe badafite ubishyurira,icecekere rero umeze nkumwe ufa afite inka akaririra nindi hari nuwabuz ihene

  35. ndabasabye internetnumurongo wokwandikiraho ariko suwogutukana ngobigeze nahomutukana muburyo biboneka neza komuba mwibesha yuko batazobamenya gutukana ntaco bimara kururubuga nimuzwe murwanye dore koyavu atimuzamukuraho mukoreshejehe izihenzirase!!!! akwiyegusura igihugu cyecose kandi abaturage baramukunze abatamukunze baramutinya kandi niko ubutegetsi bimeranahantuhose,amafuti reo nugutakazamwanya cangwa kwirata ngonjewe nanditse ntuka kagame bigufashiki kandi yokumenya ntiworyama genda nimbushaka akazi akaguhe akandi nimba umwanze murwanye usange FDLR biraba bikwiye

  36. ariko abo bahutu baba bahaze bagatangira kuvugango Kagame yarabiciye bo abo bishe ibake? kuki mwebwe mwumva ko kwica ntacyo bibatwaye ariko FPR yakwica interahamwe mukavuza induru! abantu mwahekuye umuryango ntiabahoze naho mwebwe mwicaye i buraya ntimugatere iseseme rwose pardon! Kagame azazire guhagarika Genocide nzamugwa inyuma.

  37. ariko ubundi umuntu uba wanditse iyi nkuru wasanga yiyita umunyabwenge atinyuka kwandika ibintu nk’ibi aho isi yose izabisoma!!!ubuse aramutse afite umwana yazakura we avuga iki?ahubwo ni we utagira isoni!!

  38. ariko reka mvuge nk’uwambanjirije avugako muvugishwa n’umurengwe!Ese iyo muvuga ko Kagame yishe abantu n’umutwe we wa RPF, ninde watabaye ubwo bwicanyi cyangwa ngo ahagarike urwo rugamba rwo kwica? perezida usobonutse washyizeho politique y’ubumwe n’ubwiyunge nyuma y’uko Abatutsi bishwe urwagashinyaguro,abakoze jenoside bagafungurwa ubu bakaba baturanye neza n’abo biciyeye,amashuri akaba yigwamo na bose nta vangura,imirimo yose ikaba ipiganirwa uyitsindiye akajya mu kazi…ubwo koko mu mateka yaranze urwanda mwamunganya nande sha mwa abahaze ibyishimo mukibagirwa amateka. mugabanye ibyo bigambo,mbasabiye kujya mu itorero nyarwanda kugira ngo mutozwe gukunda igihugu no kuba update!

    • Burya umuntu ni nk’undi, n’uwitwara nk’igitangaza abiterwa n’ubujiji. Kudafobya cyangwa kudahakana akababaro k’undi muntu ni rimwe mu nkingi zo koroherana. Ese ubu mu Rwanda koko hari abantu batazi ko FPR yishe abantu ibita interahamwe kandi itavanguye abana, abasore, inkumi, abakecuru n’abasaza? Ariko jye ntibintangaza kuko nzi na n’ubu abantu bagitinyuka kwihandagaza bakavuga ngo Abatutsi ntibakorewe Jenoside. Yewe ni akumiro! Ku birebana na Kagame rero byo, umuntu yavuga ko uyu mugabo nawe ababaje, kuko hari ibintu byiza koko agerageza gukora, ariko kubera biriya byaha by’intambara we n’inzgabo ze bakoze bigakomeza kumukurikirana, usanga bimugabanyiriza icyubahiro (resect, credit, autorité morale). Iz’amarere zamanutse Byumba, zahuranya Kibungo,ziterera mu Bugesera na za Butare na Gitarama, aho zinyuze hose zikahagwiza imirambo. Muzabaze ba Ibingira na Gumisiriza n’abandi bazabibabwira, keretse niba nta butwari bafite bwo kwivuga ibyo bigwi bigayitse. FPR kandi yahagaritse jenoside aho yageraga ikahasanga Abatutsi barokotse, n’ubwo hari abagiye bicwa nayo ku mpamvu zitazwi. Kagame nawe ntahakana ko ingabo ze zakoreye Abahutu ubwicanyi, n’ubwo avuga ko bwari ibikorwa by’abasirikare bamwe bagendaga bihorera. Mu Rwanda ntihazabaho ubwiyunge nyakuri n’amahoro arambye niba dukomeje kwitana bamwana, tugahakana akababaro k’abandi, tugafata abakuru b’igihugu nk’ibigirwamana. Abanyarwanda bagomba gukomeza kubaho mu mahoro, n’iyo ukiyoboye yaba atakiriho, ni ukuvuga ko Perezida uwo ari wese atari hejuru y’u Rwanda, bityo akaba atakagombye kuba kamara. Ntibikwiye ko Habyarimana apfa ngo Abatutsi bicirwe gushira, nk’aho ari bo bamwishe. Ejo Kagame nagira ikimukura ku butegetsi, yaba yishwe, agize impanuka cyangwa atsinzwe mu matora, ntihazagira uziha kumena amaraso y’inzirakarengane ngo aramuhorera. Umuco wo kwica abaturage ubahora ubwoko bwabo ugomba gucika burundu kuko ari urukozasoni, kandi umennye amaraso wese aramusama! Iyo FPR iza guhirika ubutegetsi bwa Leta y’abicanyi, kandi ikabikora itamennye amaraso, na n’ubu amahanga yose aba akiyivugiriza ingoma. Ariko kubera imigenzereze yayo idahuje n’imvugo yayo, umuntu yakibaza niba amaherezo itazazimira nka za MDR Parmehutu na za MRND zo hambere. Nitwubaha ubuzima bwa buri wese, tukagendera mu butabera, tukirinda kurenganya abandi tubapangira ibyaha batakoze, kubita inyenzi, inzoka, ibipinga,… nta kabuza u Rwanda ruzatahamo amahoro adashira, bityo amajyambere nyakuri kandi arambye n’ayo akurikireho. Gira amahoro !!!

  39. Umva nkubwire bwana Barugahare wikiyombe ushobora kuba ibyo utangaza utabifitiye amakuru yukuri ahubwo warabikoze ngo nawe wimenyekanishe ko uri intyoza mumagambo njye ndahamya yuko kagame ntasoni agira kandi ntanimpamvu yagombye kuzigira ahubwo agira agahinda kenshi kubera ibyo yarwaniye abantu bamwe nkamwe nti mubibona ahubwo muba mushimishwa kumva nokwemera ibyabanya politike mbi baba bavuga niba nawe utari umwe muribo ko uvuga ngo kagame yarishe ubikuriza kuki niba atari ibigambo muhuraguraho ngo mumenyekane ko muzi kuvuga? ese abikora wari uhari? ko mumyaka igera kuri 23 ishize uvuga ko yishe abantu ubu nibwo ukibuka kubivuga ko utabivuze cyera? ariko mwagiye mureka gushaka guharabika noguteza umunabi mubanyarwanda usibyeko nabo babatahuye ko muri inzogera gusa cyangwase amayugi yimpigi ariko sha muzavuga ribarengereho ntacyo muzamutwara, Arahari, turahari, nabanyarwanda benshi barahari tuzabamagana mpaka muve kwizima namabi yuanyu abari mu mitima yamunzwe nubugome.

  40. Mujye mugerageza kubaha bagenzi Banyu,njyewe nabuze abavandimwe banjye bishwe n’inkotanyi gusa ntibivuze ko rwose inkotanyi zitakoze neza rimwe narimwe mu ntambara bibaho kuko abantu baba bashyushye imitwe gusa ntabwo bibahesha uburenganzira bwo kugirwa abere.Niba mushaka ko abanyarwanda bagera ku bwiyunge nyabwo ntimuhane inkozi z’ibibi zosekuko mudashobora kunyibagiza abavandimwe banjye bishwe nta cyo bahowe. ikindi kandi uwavuze kiyombe anahakana ko nta byabayeyo azagende agere aho bita nkana ubu hitwa karambo amenye amabi inkotanyi zahakoreye.cg azabaze abantu batwitswe n’inkotanyi cyondo cg se abarasiwe kwa muganga inyarurema ntumuramuka mutabimenye muzambwire mbahe amazina y’abishwe bose kuko nari muto ariko mbibona ,cg se abana b’umugabo umwe ntavuze kugira ngo atazabisoma akicwa n’agahinda bashwe bagatwikwa aho bita ku kabuga bari bahungiye .Nibyo kiyombe abantu bariyubaka ariko ntabwo bikuraho ko uwakoze amakosa tutifuza ko ahanwa.nimureke rero trwiyubakire urwanda rwacu ibyabaye tubyamagane kuko ntaho byatugeza.

  41. Ni byiza ko habaho ibiganiro nk ibi, tukanenga tukanashima. Ariko tukabikora mu kinyabupfura. Bimaze kugaragara ko abanyarwanda bagiye bahemukirana bitwaje amoko, ariko njye iyo ndebye nsanga atariyo yabateye kuryana ahubwo ari umururumba ndetse no kwikunda ntibitaneho, ugasanga buri umwe aratekereza uburyo yagira ibyo akeneye kabone n’ubwo yahemuka. Ibi nkabikura kuri abishyira hamwe bakiyita ko ari abo mu bwoko bumwe, nyamara nyuma bagasubiranamo bakanacana inyuma, bakagambanirana. Ugasanga nabo ubwabo batangiye ndetse no kwicana. Ese reka mbibarize kandi nugira ubutwari bwo gusoma ibi uzansubize, hagira umututsi umbwira ururimi rw’igitutsi? Hakagira umuhutu umbwira ururimi rw’igihutu? Hanyuma abasubiranamo ngo abatutsi ni abicanyi, cyangwa ngo abahutu ni abicanyi njye birambabaza cyane aho usanga abanyamahanga bumva ibyacu bavuga ngo abanyarwanda ni abicanyi. Ntibabyitirira ubwoko ahubwo babyita abanyarwanda bose muri rusange. Niba mbeshye abatuye hanze y’u Rwanda barabizi aho uzasanga aho benshi bihakana igihugu cyabo bakiyitirira ibindi bihugu. Iyaba byashobokaga ngo abo biyita abahutu n’abatutsi badashaka kureba inyungu rusange z’abanyarwanda, nakabashyize ahantu habo maze bagahangana ukwabo, naho abandi tubyumva kimwe ko twakagombye kurebera hamwe inyungu rusange z’igihug(abanyarwanda bose) tukajya ahacu maze mukareba ko bariya batazasanga twe tugeze kure mu gutera imbere naho bo bakiri muri ya magambo yabo yo kwiyita ibitabafitiye akamaro(umuhutu,umututsi). Mwazaretse tukajya tugerageza kureba igiteza umwuka mubi mu gihugu cyacu maze tugafatanya twese tukajya tugikuraho? Niba ari umuyobozi runaka kabone n’ubwo yaba ari umukuru w’igihuguatishimiwe na bamwe mubaturage akavaho, tukishyiriraho undi ntawubidushyizemo. Tugerageze kujya tureba ibitagenda tubikemure. Bizashoboka nitwivanamo kujya twikunda cyane ngo tudatakaza amaronko twari twifitiye.

  42. Nimuvuge ibibari ku mutima. Mu bwizanye ukuri muri byose. Muvuge iribaniga igihe cyageze cyo kuva kungoyi ya Nyakubahwa Prezida Paul kagame général major n’agatsiko ka FPR/RDF.

    Mwitandukanye n’abayobozi bafite imigambi mibisha yo kubamarira ku icumu. Amaraso y’umuntu araseswa ntayorwa. Kagame ni umukuru w’igihugu cy’u Rwanda waje yica inzirakarengane, ashora imbaga y’inyabutatu mu bikorwa byo kwicana kandi na n’ubu akaba akibikomeza nkuko amakuru yo mu bihugu duhana imbibi akomeje kubitugezaho.

    Birababaje kuba umuyobozi wahoraga urata adatinya kukumaraho abawe kandi ntako utagize ngo umuramye igihe cyose nk’ikimana.

    Biteye agahinda kubona abo bahutu ibihumbi n’ibihumbagiza babuzwa ijambo mu gihugu cyabo bagahindurwa ibicibwa maze nabo bagasekera ako gatsiko k’iterabwoba nk’icyana cy’igitambambuga gisekera umwanzi. Kandi ibyo babarega byose byarateguwe bigashyirwa mu bikorwa n’ako gatsiko. Mbega ukuntu abantu bashinyagurira abandi? Ngo babohoje u Rwanda kandi baraje kuruboha bakarukanira.

    Ni nde utazi ko u Rwanda rutazazamurwa n’amaboko y’abana barwo? Ni nde uyobewe ko uhishira umwanzi bwacya akazakumaraho urubyaro? Ni nde utazi ko igihe kigeze ngo abanyarwanda bose bayoboke umutwe wa FDRL ugamije kuburizamo umugambi mubisha wo koreka abanyarwanda bose hakurikijwe ibikubiye muri programme ya Impérialisme Tutsi Hima mu bihugu by’ibiyaga bigari?

    Utegereje iki ngo wifatanye na rubanda nyamwinshi guhirika ubutegetsi bwa mpatsurwanda?

    Muze twese dutahiize umugozi umwe nkuko Kadhafi n’abandi nkawe basezerewe burundu ku ngoma zabo mu ghe cya vuba.

  43. mwese muretse tugashyira mugaciro tukareka kwiyibagiza ko dukeneye ejo hazaza tukareka kuvugako umuhutu wese arumwicanyi kuko ubwotwaba twiyibagijeko bamwe twarokotse kuko twahishwe nabahutu kandi tukemerako nabamwe muba tusti bishe bamwe mubahutu ahubwo tugafatanya gukuraho umunyagitugu kagame kuko ntakintu nakimwe azatugezaho uretse kutwicisha munyunguze gusa naho ababurana ibyubwoko bo ndaba bwizukuri kontanarimwe hazabaho urwanda rwubwoko bumwe. kagame muvuga twakoranye nawe ariko ibyomuvuga ngoharabo ya rokoye muntambara abontabonzi abarokotse barokowe na nyagasani

  44. Wow! ahuuu! Rwanda? n’umwami kigeri wa V Ndahindurwa ari hafi gutaha kugaruka kuba umwami mu rwanda. ari kwitegura kuza vuba nabandi bamushyigikiye muri amerika.
    muzamwakira gute se? ingoma, amashyi nimpundu?
    Wow! rwanda?

    ” Rwanda kiraro cyabanyamerika kujya muri congo kumazahabu ya congo”.

    tubisobanukirwe twese kimwe.
    hanyuma abanyamerika muzamenya abo aribo mu nyuma.
    niba mbeshya uzanyomoze.

  45. Mwese ibyo mwavuze byose ni byo. Ariko Imana yonyine niyo izi ukuri kubirimo. Imana ni nayo yonyini izacira buri wese urubanza rutabera ikurikije ibyo yakoze. Kandi ababaye kubarusha ntibavuze kuko bamwe ntibagira amaboko yandika mwarayaciye, ntibagira amafaranga yo kujya muri cyber cafe ya internet, mwarabasahuye, nta mwanya bafite wo kwandika no kuvuga ubusa nk’ibyo muvuga, bahora basingiza Imana bayitakambira ngo ntibizongere.

    Murakoze.

  46. ibyo mwavuze nukuri pe,ntago ari umuntu wo kwizerwa kuburyo yayobora u Rwanda kuko ibyo akora abikora kunyungu ze gusa, ntanita kubanyarwanda uko bikwiriye nk’umunyagihugu.

  47. Kagame ni inyamaswa, ikimuranga ni ukwica gusa.Mukurikije ama discours avuga usanga yuzuye ubugome gusa. Sinzi abagikorana nabo icyo bategereje kugira ngo nabo bamuhunge nka ba Kayumba.None se hari umuntu uzakomera kuruta Kayumba? Yari akomeye kandi akunzwe n’ingabo none murebe uko yamugenje. Naho abo bahutu ba services bo ngo birirwa basaba imbabazi z’ibyaha batakoze nka ba Rucagu bameze nk’abana bibitambambuga, bo ni ukubareka bapfuye bahagaze.Nta gisigaye ni ukurwanya iriya ngoma ikavaho niba dushaka ko u Rwanda rusubira kuba igihugu cy’Amahoro. Birakenewe kandi birihutirwa. Mubitekerezeho naho ibindi byose dutinda mo ni uguta igihe. Dutekereze uko abantu bashaka amafaranga bagatera kuko iriya ngoma nta kindi kizayivanaho. Mugire ubutwari buri wese akore uko ashoboye atange umuganda uko abishoboye twese hamwe tuzatsinda.

  48. ariko mugoreka amateka mugakabya!ubu koko mwiyibagije imivu yatembaga mu Rwanda mu gihe cya Genocide, aho gushima abayihagaritse none si ukubaharabika mwikozeyo, ubu rero ntawabura gukeka aho mubogamiye kuko naho haba hari ibibi byakozwe, ntibisimbura ibyiza byagezweho ahubwo muricara mugasasa inzobe. Jye simba mu Rwanda ariko mbona hari icyakozwe kuva aho jenoside ihagarikiwe. jye kandi nizera uriya muyobozi kuko ibyo yakoze nbyo guhagarika jenoside ntawe umufashije , akaba agejeje u Rwanda aho ugeze ubu bishoborwa na bake

Comments are closed.