Polisi y’u Rwanda yarashe umunyarwanda ashaka kwinjira muri Uganda

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko kuri uyu wa kane tariki ya 2 Gicurasi 2019, polisi y’u Rwanda yarashe umuturage w’umunyarwanda warimo agerageza kwambuka umupaka w’u Rwanda na Uganda hafi y’umupaka wa Gatuna.

Uwarashwe witwa Innocent Ndahimana yashoboye guhungira mu gihugu cya Uganda ariko isasu ryamufashe mu kaboko k’iburyo akaba yarajyanywe kuvurirwa mu bitaro byitwa Katuna Medical Clinic biri hafi y’umupaka.

Hari amakuru avugwa ko yarashwe ari ku butaka bwa Uganda, akaba yari kumwe n’abandi 9 bikoreye ibishyimbo bashakaga kujya kugurisha mu gihugu cya Uganda.

Innocent Ndahimana w’imyaka 41 ukomoka mu kagari ka Nyakabungo, umurenge wa Cyumba, akarere ka Gicumbi yabwiye ibinyamakuru byo muri Uganda ko afite ubwoba ko yahanwa bikomeye nasubira mu Rwanda dore ko afiteyo umugora n’abana 5.