RNC IRAMAGANA IFUNGWA RYA MADAME RWIGARA ADELINE N’ IHOHOTERWA RIKORERWA UMURYANGO WA RWIGARA

Ihuriro Nyarwanda (RNC) ryamaganye byimazeyo akarengane n’ ihohoterwa rikorerwa umuryango wa nyakwigendera Rwigara Assinapol.

Nyuma y’ aho umunyemari Rwigara Assinapol yiciwe, Leta y’ uRwanda yatangaje ko yazize impanuka y’ imodoka kandi ko uwamwishe yahahamutse ndetse ari mumaboko ya Polisi, ariko kugeza uyu munsi urupfu rwa Rwigara ntirwigeze rukorerwa iperereza, ahubwo umuryango we wakomeje gutotezwa no kwamburwa imitungo yabo, kugeza n’ aho Leta isaba ko umuryango wa Rwigara wisenyera inzu zabo.

Nyuma y’ aho Madame Rwigara avugiye kumaradiyo mpuzamahanga ku karengane akorerwa, yerekana uruhare inzego z’ umutekano z’ u Rwanda zagize mu rupfu rw’ umugabo we, Leta y’ u Rwanda yakomeje kumutoteza no gushaka kumwambura imitungo muburyo bunyuranyije n’ amategeko.

Aka karengane gakorerwa uyu muryango ni urugero ndetse n’ Ikimenyetso by’ akarengane gakorerwa abanyarwanda benshi cyane ariko bamwe bakaba batagira kivugira.

Ihuriro Nyarwanda ryongeye kwibutsa Leta y’ u Rwanda ko ibi bikorwa by’ akarengane ikorera abanyarwanda bikomeza kuritera imbaraga zo kuyirwanya. Tukaba tunaboneyeho kwibutsa ko ntakizatuma Ihuriro Nyarwanda ritezuka kumugambi waryo wo kwamagana no kurwanya ibibikorwa nk’ ibi, kugeza ubwo bikosowe cyangwa Leta irenganya abaturage ikavanwaho.

Tuboneyeho kandi gushima ubutwari bwa madame Rwigara utarahwemye gushyira ahagaragara akarengane akorerwa, tukanasaba abanyarwanda muri rusange ko igihe cyo guhaguruka tukamagana iyi mikorere ari ubu atari ejo kuko kunamura icumu bitari muri gahunda za Leta ya FPR, ejo utazasanga ntawusigaye wo kwamagana akarengane.

Turayishimye Jean Paul

Umuvugizi w’ Ihuriro Nyarwanda

Tel: 15083358771; Email: [email protected]