Rubavu: Abaturage 140 baratakambira ubutegetsi kubera urugomo bagiriwe na Munyangomba Appolinaire mu gisa n’irondakoko.

Muri iyi minsi abaturage benshi baratugezaho impungenge batewe n’ibibazo byo kwamburwa amasambu yabo mu buryo budakurikije amategeko. Ni muri urwo rwego dushaka kwibutsa iki kibazo cya Nyamyumba kigiye kumara imyaka 17.

Mu mwaka w’1997 abaturage140 bo mu kagali ka Rubona,umurenge wa Nyamumba akarere ka Rubavu batunguwe no kumva ko umugabo witwa Munyangomba Appolinaire wahoze ari umumotsi w’i Bwami  mbere y’umwaka w’1959 maze aho atahukiye mu mwaka 1994 akaba yaritwaje uyu mwanya yahoranye i Bwami maze akiha kunyaga abaturage  amasambu yabo nkuko yari yarabimenyereye mu gihe cy’ubwami aho umuturage yanyagwaga ibye igihe babishakiye!

Nyuma yo kubona aka karengene uyu mutegetsi wo ku gihe cy’ubwami yari agiye kubakorera aba baturage banditse   ibaruwa  kuwa 10/04/1997 bandikira inzego zitandukanye z’ubuyobozi zirimo na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu,ndetse abo baturage bamenyesha n’izindi nzego nkuru z’igihugu zirimo na Perezida wa Repuburika!

Nubwo minisitiri nawe atazuyaje mu gutangazwa n’akarengane gateye gatyo dore ko nkuko bigaragara ku ibaruwa yabashubije yemezaga ko iri nyagwa ritandukanye n’ibyemejwe mu masezerano ya Arusha umutwe wayo wa 4 cyane cyane ingingo yayo ya 4, ndetse akaba yaranditse ibararuwa numero727/050901/3 yo kuwa 31/07/1997 aho yasabaga umuyobozi w’intara ko yakwihutira kurengenura mu maguru mashya abo baturage.

Nyamara icyo cyemezo cya minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu cyasuzuguwe nkana maze abo baturage bakomeza gushyirwa ku nkeke ko bagomba kunyagwa amasambu yabo hatitawe ku mabwiriza ya minisitiri ndetse hatitawe no ku mategeko!

Kuva icyo gihe abaturage ntibarahumeka kuburyo nubwo nyuma habaye nk’ahazamo agahenge gato ndetse bamwe bakaba baranashoboye no kubaruza ayo masambu kuburyo ubu banayafitiye ibyangombwa naho abandi bakaba barahagaritswe kuva icyo gihe n’uyu mutegetsi wo ku gihe cy’ubwami kugira icyo bakorera muri ayo masambu aho yababwiraga ko uko byagenda kose agomba kuyabanyaga nkuko byahoze kera!

Aba baturage bageze naho bitabaza inkiko ariko nazo zisa n’izirengagiza ikibazo cyabo kuko kugeza ubu nyuma y’imyaka 17 ntacyo zirabatangariza. Ahubwo intambwe igezweho akaba ari ukubahagarika burundu kugira icyo bakorera muri ayo masambu yabo hagendewe ku marangamutima y’inshuti n’abambari buwo muyobozi wo kugihe cy’ubwami bafashijwe na Bwana JABO Paul umunyamabanga- nshingwabikorwa ku Ntara y’Iburengerazuba. Ashagawe n’abandi bayobozi kandi barinzwe cyane n’inzego za gisirikare na polisi ziyobowe na Colonel Rutikanga , Capitaine Kayigire, DPC KARANGWA na CIP Janvier barikumwe n’ingabo nyinshi n’abapolisi benshi bayoboye n’ inzego z’iperereza bitwaje imbunda indembo n’amapingu, IBUKA ihagarariwe na Perezida wayo Kabanda muri Rubavu n’abandi ,bakoresheje inama mpuruza tariki ya 05 Mutarama 2014 ahagana mu ma saa Cyenda z’amanywa maze mu gitugu n’iterabwoba   bategeka abaturage ba Rubona gusubiza ku ngufu abakomoka ku mututsi Munyagomba Appolinnaire wahoze ari umumotsi mbere ya 1959, imirima yari yaranyaze rubanda ku ngoma ya cyami !

Iyi tariki ya 05/01/2014 yabaye intangiriro y’inzira y’umusaraba ku baturage ba Nyamyumba kuko iryo nyagwa ryahise ritangizwa no mu tugari twa Kiraga na Busoro aho bita Kigufi na Ruru aho  abitwa bene Mugenzi bagabye igitero kinyaga abaturage utwo duce,ku buryo guhera kuwa 05/01 /2014 kugera kuwa 17/01 2014 nta kandi kazi abaturage bikoreye kabateza imbere kubera kwirizwa ku nkeke ya Bwana JABO Paul yifashishije inzego z’umutekano kuburyo n’ababonye iyo mirima bayiguze muburyo bwemewe n’amategeko  Leta yaranabahaye ibyangombwa by’ubutaka bya  burundu bayinyazwe.

 Muri iyo nama aba baturage bicajwe hasi ku itaka bazengurukwa n’abasirikare maze ushatse kubaza ikibazo agahita yambikwa amapingu akanapfukamishwa ndetse akabwirwa ko ashobora guhura n’akaga gakomeye!

Akandi gashya kabonetse muri iyo nama ni uko Bwana Jabo Paul yahise ategeka inzego z’ubutaka  mu karere ka Rubavu kutongera gutanga icyangombwa cy’ubutaka kuri abo baturage no kubuza abaturage guhinga kabone niyo inzego z’ibanze zirimo umudugudu akagari n’umurenge zaba zabitangiye ubuhamya buherekejwe n’ibyemezo byanditswe yemwe no kubandi baturage badafite aho bahuriye n’amasambu bene Munyagomba bifuza kunyaga; kuburyo Bwana  Jabo Paul yaguye ubuso bw’ubutaka busabwa bafata akagari kose ka Rubona n’ahandi bitareba ariyo mpamvu abaturage bandikisha ubutaka biguriye muburyo bwemewe n’amategeko kuri ubu bari mu gihirahiro nyamara igitangaje ni uko abaturage bakomeje kwakwa imisoro y’umurengera kuri ubwo butaka nyamara batemerewe no kugira icyo babukoreraho!

Kubera uku kuburabuzwa kugeza nubwo n’abaturage bari barabashije guhabwa ibyangobwa by’ubutaka batakemerewe kubukoreraho ibyababeshaho ubu bugarijwe n’inzara ikomeye kuburyo hari n’abatangiye gutekereza inzira yo guhunga urw’ababyaye!

Nkuko ishyaka FDU-Inkingi ryakomeje kwamagana imiyoborere mibi iranga ubutegetsi bwa  Kigali,uru rugero rw’aba baturage ruragaragaza ko ibyemezo byafatiwe I Kigali na minister ubifitiye ububasha bidakurikiranwa bihagije, ku buryo abategetsi b’inzego zo hasi babirengaho bakikorera ibyo bashaka. Bikaba kandi byerekana ko hari abategetsi bagikeka ko bari hejuru y’amategeko.

Ishyaka FDU-INKINGI rikaba risaba bikomeye ko iki kibazo cy’aba baturage kigiye kumara hafi imyaka 20 cyakemuka bitashoboka izi nzego zikegura kuko ntacyo zaba zimaze mu gihe zidafite ubushobozi bwo kurengera inyungu z’umuturage wo hasi uzitabaje!

FDU-Inkingi

twagirimana boniface

Boniface Twagirimana

Umuyobozi wungirije w’agateganyo