IYO NSIGA NDAZIMIZA SINTONTOMA NKA BIHWAHWA BYA MUSANZE

Abdallah Akishuli

Mbonye umufalisayo yihindura umusangirangendo utazi ko igitabo gitagatifu cya Cor’an ari urwunge rw’ibitabo bine aribyo Injili abakristu bita Ivanjili Ya Issa Mwene Mariam(Yesu Kristu), Zaburi ya Dawidi ,Taurati ya Mussa ndetse na Furqan ya Muhamadi (S.AW.)

Ni muri urwo rwego rero na none nifashishije bibiliya ntateze kuzashakira ubwinshi mu mazi ahubwo nzarwana nka  Gedeon watabaranye n’ingabo ibihumbi 24,000 Imana imubwira ko imurobanurira 300 bonyine ngo abe ari bo atabarana nabo.

Yahagaze ku mugezi, abahanyuze banywa amazi nk’imbwa bakajyanwa ukwabo baba 23,700 abasigaye 300 ni bo banywesheje amashyi maze aba aribo bemererwa gutabara kandi baranesha.

Umuntu urwanira ubwoko bumwe mu gihugu gituwe n’amoko atatu ntakabuza azatsindwa kuko ntaho ataniye na ziriya ngabo ibihumbi 23,700 zavugwa muri bibiliya zanyunyuze kumugezi zinywa amazi nk’imbwa.

Umuntu ukwiza impuha akarazwa ishinga no kurwanya mugenzi we amuhora ubwoko bwe ntaho ataniye n’imbwa zidubika umunwa mumazi.

Munyemerere nsobanuririre Bihwahwa bya Musanze na bene se ko kuba dufite byinshi tunenga FPR bitavuze ko nta bike byiza yaba yarakoze.

Ariko kuko umurimo wa opozisiyo atari ugushima ibyakozwe, niyo mpamvu twita kubyangijwe cyangwa se bitagenze neza kuko gukora ibyiza kwa leta iri kubutegetsi ari inshingano zayo nk’uko iba yarabyiyemeje.

Ari FPR ari n’abo yasimbuye politiki yabo yari ishingiye ku rwango rwaje kubyara jenoside ari narwo rukibakurikirana kugeza ubu none mukaba mukomeje kwiyubakira umunara wa Babeli.

Ikibazo si uguhabwa amahugurwa na DMI ahubwo ikibazo cyaba ari uburyo ukoresha ubumenyi wahakuye.

Ntacyambuza rero  kwishimira iyo formation ngo kubera impamvu ingana ururo yo kuba narayikoreye muri G2 ya RDF ngo nkunde nshimishe intagondwa z’abahutu zifite imyumvire nk’iy’interahamwe zikomeye ku iturufu ishaje yo gushaka kuzana politiki y’iringaniza muri opozisiyo.

Ibyo bigaragazwa n’imbaraga zishyira mukurwanya  umuntu wese wabaye muri FPR cyangwa wahawe nayo amahugurwa nyamara mugakomeza kuvuga ibigwi ba Exe FAR n’ubutegetsi bwa MRND na PARMEHUTU kuko  mushima uruhare rwa bamwe muri bo bagize muri jenoside.

Njye nemera ko formation nakoreye Nasho ifite byinshi ishobora gufasha igihugu ndetse no muri uru rugamba turimo iramutse ikoreshejwe neza .

Kuba bamwe mu bakozi cyangwa mu bayobozi ba DMI baba barakoze nabi ntibyakwitirirwa abantu bose mugihe uruhare rwabo bwite rutagaragara.

Ese ko FPR irega FDLR ko yaba yarakoze jenoside natwe tubyemere dutyo tubyitirire bose  maze twanzure twita aba FDLR bose abajenosideri?

Oya njye si ko mbibona icyaha kigomba kuba gatozi.

Abibwira ko kujya muri opozisiyo k’umututsi bisaba guhakishwa ibinyoma ku bahutu b’intagondwa cyangwa se b’interahamwe  njye ntituri kumwe.

Ntawe nzakingira ikibaba aramutse agaragayeho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi kimwe ko ntazanagikingira n’ingabo z’inkotanyi zakoze ibisa n’iby’interahamwe.

 DORE UKURI KWANJYE NI UKU

Nzakomeza kuba Maneko kuko nzi neza y’uko ntawe ushobora gutsinda urugamba rwo kwibohora atametriza iperereza.

Iyo inzego zawe za maneko zikora nabi cyangwa zifite uburangare cyangwa se zitesheje agaciro urwo rwego  niho wumva ngo mwajwemo (infiltration), ngo babiciye cyangwa babashimutiye abantu ngo abandi baraguzwe ntimwabimenya kugeza babataye kurugamba.  Ibyo byose kandi byarabaye ntawe utabizi

Njye rero igihe cyose nzaba ngikora politiki sinzareka umurimo w’iperereza kuko birajyana ahubwo niba mutarabimenya muzamarisha ingabo kurugamba kandi uwanareba neza yasanga byaratangiye si ngombwa ko nirirwa ntanga ingero kuko ntawe utazizi

Ikinezeza ni uko, uko munyita Maneko mugamije kuncira akobo Imana irushaho kuncira akanzu.

Naho  ibyo kugira imitungo  abandi badafite si icyaha mugihe iyo mitungo idakomoka kumavuta y’isahu.

Kubonana n’abayobozi runaka ntibisobanura ubugambanyi ahubwo byerekena urwego rw’imyumvire umuntu aba agezeho cyangwa agaciro abo bayobozi bamuha  si igitangaza rero ko abanyeshyari babyita ubugambanyi kubera imitima yabo yabojejwe n’urwango ari narwo rutuma badatera imbere.

Kandi uretse n’ibyo ndiringira ko Imana izakomeza kunshoboza kugera ku birenzeho nkakanabonana n’abayobozi barenze abongabo muvuga ndetse bakomeye cyane kurwego rw’isi.

Kuba Kagame atanyirenza byo sinabibonera igisubizo uretse Allah undambitseho ibiganza niwe uzi impamvu.Ubwo mwanabaza Allah Impamvu atakira icyifuzo cyanyu.

Abambonamo umugome nibakomeze babibone batyo kuko nibo bikoreye uwo mutwaro kuko njye ntibimbuza gutera imbere.

Nzababwiza ukuri kugeza igihu cyabaaritse mu bwonko gikingurutse uretse ko ari umurimo utoroshye.

IBYO INJIJI ZO MURI MAYOTE ZITA  KUGAMBANIRA IMPUNZI

Mugihe nabaga ndwana urugamba rwo guharanira uburenganzira bw’impunzi les incampable bo babibonagamo ubugambanyi akaba ari muri urwo rwego nifuje kubashyiriraho izi lien/Link namwe mwirebere aho ubwenge bwabo bugarukira.

Ibyo byose impamvu ingana ururo ngo ntibashakaga kuvuganirwa n’umututsi

Ibikorwa by’ubutwari birivugira

LISTE NON EXHAUSTIVE DES SOUFFRANCES DES REFUGIES ET DEMANDEURS D’ASILE AFRICAINS SE TROUVANT EN FRANCE, DEPARTEMENT DE MAYOTTE.

Kanda hano usome inkuru irambuye

http://gasabonewspaper.over-blog.com/2014/08/liste-non-exhaustive-des-souffrances-des-refugies-et-demandeurs-d-asile-africains-se-trouvant-en-france-departement-de-mayotte.html

MANIFESTATION DU 18 Février 2011

Kanda hano usome inkuru irambuye

http://gasabonewspaper.over-blog.com/2014/08/manifestation-du-18-fevrier-2011.html

Opposition à l’idée d’une mission foraine de la CNDA à Mayotte conçue par Le Collectif Migrants Mayotte

Kanda hano usome inkuru irambuye

http://gasabonewspaper.over-blog.com/2014/08/opposition-a-l-idee-d-une-mission-foraine-de-la-cnda-a-mayotte-concue-par-le-collectif-migrants-mayotte.html

Une demandeuse d’asile de Mayotte mère de 2 enfants bientot dans la rue aux sus et aux vu des autorité français!

Kanda hano usome inkuru irambuye

http://gasabonewspaper.over-blog.com/2014/08/une-demandeuse-d-asile-demayotte-mere-de-2-enfants-bientot-dans-larue-aux-sus-et-aux-vu-des-autorite-francais.html

UMWANZURO

Uzamfata nk’umwanzi nzamufata nk’umwanzi naho uzatangaza urugamba rwo kundwanya  nzamurwanya nivuye inyuma ndetse nizeye ntashidikanya ko nzamutsinda nk’uko Dawidi yatsinze Goriati akoresheje umuhumetso.

Imana ikomeze ibarinde

Amacumu Acanye Akishuli Abdallah

Paris kuwa 29 Nyakanga 2014

E.mail [email protected]

Tél : +33 758 17 30 72

Facebook & skype :Abdallah Akishuli