HARAMUTSE HABAYE IMPINDUKA UYU MUNSI, U RWANDA RWABYIFATAMO RUTE?

Ntawavuga ko u Rwanda rudakeneye impinduka, mugihe tubona abanyagihugu bakomeje guhezwa ishyanga abandi bakamaranira kuruhunga umusubirizo kugera ubwo bihinduka inzozi za benshi; ntawabura kandi kwifuza ko izo mpinduka zakorwa vuba kugirango haramirwe ubuzima bwa benshi bakomeje kwicwa bazira akarengane, ntawabura kwishimira ko abafungiye amatiku n’inzangano za Kagame n’agatsiko ke babohorwa bagataha gufatanya n’imiryango yabo kwiteza imbere banateza igihugu imbere, ndetse buri wese ufite umutima arabona ko amahano akomeje gukorerwa abaturage agomba guhagarara vuba kandi bigakorwa neza kuburyo bidahitana ubuzima bwa benshi, ariko ikibazo njye nkomeje kwibaza ni: Nyuma ya Kagame na FPR, nyuma y’amabi menshi twabaye cyangwa tubayemo, u Rwanda rwiza rubereye bose ruzabaho gute?

Abizera bemeza neza ko impinduka izabaho bitari kera, abatakaje ibyiringiro bo siko babibona, ariko nagirango mbabwire ibi: Leta na FPR bigizwe n’abantu, kandi abantu barahinduka n’imitekerereze igasaza, impinduka ishobora no kuba ejo, ukumva ngo Kagame nk’umuntu umwuka uramushiranye (nubwo ntabimwifuriza rwose), hashobora kubaho impanuka zitewe n’ibiza zigahitana benshi kuburyo n’iyo FPR isigara ntabantu ifite bikaba ngombwa ko haza abandi badafite imitekerereze nk’iy’agatsiko gato kajujubije u Rwanda, hashobora kandi kubaho kwivumbagatanya kw’abaturage igihugu kigahindura imibereho, ariko se bibaye ngombwa ko izo mpinduka zibaho hakurikiraho iki?

Iki kibazo, kimwe n’ibindi byinshi namwe mwibaza nziko gikomeje kutubera ingorabahizi, iyo mvuze “tu” mba nshaka kuvuga abanyarwanda twese hamwe, abanyepolitike n’abatayibarizwamo, abaharanira imyanya mu butegetsi n’ababuhejwemo, buri wese mu mwanya n’ahantu ari hatandukanye. Iki kibazo nibaza niba Amashyaka arwanya ubutegetsi bwa Kagame ajya yicara akagiha uburemere gifite, nkibaza niba bagifitiye umuti gikwiye mu gihe bakomeje gucikamo ibice bagaragaza kudashaka gukorana n’abandi mugihe bose bavuga ko bafite intego yo gukiza abanyarwanda igitugu, ubwicanyi n’imibereho mibi itera ubuhunzi bwa hato na hato.

Mbarahiye nkomeje ko nubwo batsinda ubu bakavanaho Kagame na FPR, ikibazo gikomeye cyavuka mu guhitamo abayobora n’uburyo bazakorera inyungu za bose hatabaye ukubogamira ku gice iki n’iki cyangwa ubwoko ubu n’ubu, ndetse hhazavuka impaka zikomeye ziruta izisanzwe kuri politike ikwiriye, buriwese azisangamo akumva atekanye. Wenda wasanga babitekereza da, ariko se ibyo ishyaka iri n’iri ryemera, umurongo rigenderaho bibwirako bizoroha kubyumvisha umuryango umaze kuzahazwa n’amacakubiri bigishwa ijoro n’amanywa? Ese niba barananiwe gushyirahamwe, niki kibemeza ko bo nibafata ubutegetsi abo batumvikana batazahita babahinduka bakarwanya bataranagira icyo bageza ku baturage?

Ku giti cyanjye, nsanga bikwiye ko buri shyaka ryishakamo gahunda ya politike rifitiye igihugu, hakabaho kuzishyira ahagaragara no kuzimurikira imbaga nyarwanda aho itataniye hose kw’ Isi, bityo bizafasha kubona uko dushyira mu nzego abanyepolitike babikwiriye n’ingwizamurongo zitobera abandi zifite gahunda zo kudindiza imikoranire no kugera ku ntego yo kurandura igitugu no guca akarengane n’ubwicanyi bumaze kuba karande, ni mur’urwo rwego nagiraga ngo ntange umusanzu wanjye, ntinyura n’abandi gutangira gutekereza hirya yo kwamagana no kurwanya Kagame, dutekereza uko u Rwanda twifuza rwazamera. Ibi kandi ntibivuzeko ibyo nibwira aribyo bibereye abantu bose nkaba nshishikariza abanyarwanda gutinyuka gutanga umusanzu w’ibitekerezo twunganira ayo mashyaka yabyiyemeje, kandi tukabikorana ubwitange ntakintu dutegereje kuzabivanamo (Inyungu za Politike).

Nihamara kuboneka abafite gahunda itomoye kandi ibereye bose, tuzatanga ibitekerezo hagamijwe gukora ubugororangingo, maze tuniyemeze nk’abaturage gushishikariza n’abatarabyumva cyangwa ababaswe n’ icuraburindi bashorwamo na Leta igamije kubahuma amaso gusobanukirwa, maze buriwese yishakemo inkunga ifatika tuzatera abo banyepolitike bazaba bagaragaje Icyerekezo gihamye kandi gihuriweho na benshi (nanze kuvuga bose kuko byo ntibibaho). Muti ibyo utubwira ntibishoboka, urarota ku manywa? Hoya sindota, nsanga hakwiye kubaho gahunda zihoraho zo guhuriza abanyarwanda mu bikorwa by’umuco n’inama zigamije kuganira ku hazaza habo (aha ndavuga cyane cyane impunzi, n’abatuye cyangwa bakorera hanze by’umwihariko kuko bo bafite ubwinyagamburiro), dukwiye kwishakamo ubuvandimwe duhujwe no kuba dusangiye ibibazo, dukwiye kwitoramo inyangamugayo aho dutuye kandi tugashishikarizanya kugirana ubumwe bushingiye kucyo dupfana. Hagomba gutangizwa ibikorwa bihuza imbaga hirya no hino kugeza ubwo bihinduka umuco, bityo tuzaba twungutse mu buryo bwinshi, kuko tuzanaboneraho kumenyana, kuganira no kurebera hamwe ahazaza heza hacu twese, buriwese atitaye ku kibazo afite…

Ubwo nitumara gushinga imizi mu kwimakaza umuco mwiza wo guhura no kuganira nta kwishishanya, tuzajya twitoramo inyangamugayo ziyobora ibikorwa, aba nibo bazajya batumira abanyarwanda hirya no hino kuza kumva abanyepolitike bazaba baragaragaje gahunda zitomoye no kuzunguranaho ibitekerezo, ibi kandi ntabwo bisobanuye ko bizaba bihagaritse za gahunda zisanzwe zo kwamagana no kurwanya umwanzi w’abanyarwanda, nkuko basanzwe babikora, gusa turashaka ko byajyana no gutegura neza abanyarwanda kugirango impinduka zitazaza ziduteza ibibazo birenze kure ibyo dufite, kuko iyo zitabanje kwumvishwa abaturage zikabitura zibabangamira ndetse zigakurura intambara zidashira zishobora gukongeza igihugu kigahinduka nka Somaliya dukurikije ubunararibonye dufite n’ingero nk’iz’ibihugu nka Libiya, Iraki n’ahandi henshi…

Mu rwego rwo kwirinda ingaruka mbi zishingiye ku nyota y’ubutegetsi bamwe mu banyepolitiki bakomeje kugaragaza no mu rwego rwo guhuza imbaraga mboneyeho gusaba buriwese ufite igitekerezo kirenze icyanjye kugishyira ahagaragara tukabasha gutangira ibiganiro ku mugaragaro turebera hamwe icyakorwa. Njye mbivuze nk’umuntu utari inararibonye muri politike, ariko nanone igihe kirageze ngo abanyepolitike barwanya Leta bave mu mibare y’inyungu bazabikuramo, bakorere hamwe ku neza yanjye nawe, n’uriya n’abana bacu kuko twe dusa n’ababyina tuvamo.

Ndabashimiye umusanzu mwiza mugiye gutanga, n’uburyo mugaragaza ubushake bwo gukorera hamwe, cyane ko bavuga ko “Ubumwe butera kunesha”.

Kanyarwanda J. Michael