Rubengera: abagororwa 7 bahiriye mu modoka barapfa!

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko kuri uyu wa kane tariki ya 09 Nyakanga 2015, abagororwa bagera kurik 7 bahiriye mu modoka abandi 5 barakomereka mu gihe hari abandi bantu benshi nabo bakomeretse bataramenyekana umubare.

Uru rupfu rw’aba bagororwa bari bavuye muri Gereza ya Muhanga (Gitarama) bagiye kuburana i Karongi (Kibuye) rwatewe ahanini n’imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu barimo yagonganye n’indi itwara abagenzi  Capital Express .

Mu bagenzi 28 bari mu modoka yindi uretse gukomereka nta n’umwe witabye Imana, ariko imodoka yarimo abagororwa n’umushoferi n’abashinzwe kubarinda (abacungagereza) yo yubamye ihita ifatwa n’umuriro, abacungagereza n’umushoferi bo bahise bavamo ariko abagororwa bo kuko bari baboheye hamwe n’amapingu babuze uko bavamo bahira mu modoka barapfa.

N'ubwo bitabye Imana ari bagororwa ariko ntabwo bafashwe nk'ibiremwamuntu kuko imirambo yabo yapakiwe nk'ibishingwe bigiye kujugunywa!
N’ubwo bitabye Imana ari abagororwa ariko ntabwo bafashwe nk’ibiremwamuntu kuko imirambo yabo yapakiwe nk’ibishingwe bigiye kujugunywa!

Indi mpamvu yatumye abaturage badatabara vuba ni uko abacungagereza batakuye imbunda zabo mu modoka bituma  zishya amasasu atangira guturika bitera ubwoba abaje gutabara barindiriye ko imbunda n’amasasu birangiza gushya!

Umuyobozi wungirije w’ishyaka FDU Inkingi, Bwana Boniface Twagirimana akoresheje urubuga rwa facebook yagaragaje akababaro yatewe n’iyi mpanuka agira ati:

Mu mpanuka yabaye uyu munsi hagati ya mini busi n’imodoka yari itwaye abagororwa bari bagiye kuburana mu karere ka ka Karongi abagororwa barindwi bahise bitaba Imana bahiye barakongoka, abandi nabo bameze nabi, aba bagororwa bahiriye mu modoka kubera ko bari babohanye n’amapingu babiri babiri bafatanyijwe kuburyo urupfu rwabo rwatewe nuko babuze uko bava mu modoka kuko bari baboshye! Abaturage bahageze bashya bemeza ko babuze uko babatabara kuko bari babohanye ndetse nabari baboshye bakaba bahiye babona ariko batabona uko bava muri iyo modoka! Abaturage bahageze baremeza ko aba bagororwa bapfuye urw’agashyinyaguro! Iyi gahunda y’inkotanyi yo kubohanya abafungwa ndetse hamwe ugasanga abatwawe amapingu yashyizwe ku kaguru k’ibumoso n’akaboko k’iburyo agararagaza ubunyamashwa bukabije no kutubaha ubuzima n’uburenganzira bw’umuntu ku buryo uba usanga ukekwaho icyaha aho gufatwa nk’ukekwaho icyaha ahubwo afatwa nk’uwarangije gukatirwa ku buryo usanga afatwa nk’utakemerewe kubaho! Ibi byose nta munsi tutabyamagana ariko ntibikosorwa kandi ntibisiba kugarika ingogo!

Umuvuduko ukabije urakekwa mu byateye iyi mpanuka yahitanye aba bantu abandi benshi bagakomereka.

The Rwandan

Email: [email protected]