Rwanda: Abapolisi 3 bakuru batawe mu mvuto!

(Photo: Eric Kayiranga umwe mu batawe muri yombi)

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buremeza ko bwakiriye ikirego cy’abapolisi bakuru 3 bafashwe n’ubugenzacyaha mu cyumweru gishize, aho bakurikiranyweho kunyereza impapuro z’imanza zijyanye n’ibyafatiriwe ndetse n’ibyaha by’ubuhemu, nk’uko Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda yabitangarije radio BBC ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki 29/4/2013.

Abajijwe n’umunyamakuru wa BBC niba muri abo bapolisi 3 harimo Chief Suprintendet Eric Kayiranga , Umuyobozi ushinzwe iperereza mu rwego rw’igihugu na Senior Suprintendet Albert Ndatsikira Gakara na AIP Safari, umushinjacyah akaba n’umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali, Alain Mukurarinda, Umushinjacyaha Mukuru wa Leta y’ u Rwanda yirinze kugira icyo atangaza aho yavuze ko bakiri mu iperereza bityo aramutse yemeje ngo harimo kanaka bishoboka ko ejo yagirwa umwere kandi yaba yarangije kwambikwa isura itari nziza.

Aha Alain Mukurarinda akaba yagaragaje ko kuvuga amazina y’aba bapolisi ari ukwica ndetse no kubanagamira iperereza. Ku bijyanye n’umunsi aba bapolisi baba barafatiweho, nawo akaba yagaragaje ko ikizwi ari uko ubundi umuntu agezwa kuri Parike mu gihe kitarenze iminsi 3 agejejwe kuri polisi, bityo bikaba bivuga ko baba barafashwe kuwa Kane cyangwa kuwa Gatanu.

Amakuru agera k’umuryango, akaba avuga ko aba bapolisi bagejejwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kicukiro bari bamaze iminsi mu Kigo cya Polisi cya Kacyiru mu ishami rishinzwe imyitwarire.

Ubusanzwe, Polisi y’u Rwanda ikaba igira uburyo bubiri bwo guhana abapolisi aribwo bwo guhana abakoze ibijyanye n’imyitwarire bacishijwe mu kigo gishinzwe imyitwarire ndetse no kuba umupolisi yashyikirizwa inkiko zisanzwe, akaba ari muri urwo rwego aba bapolisi bari babanje mu kigo cy’imyitwarire ariko bikaza kurangira bagejejwe mu Bushinjacyaha.

Aba bapolisi bakaba bagejejwe kuri Parike ya Nyamirambo kuri uyu munsi wa Kane tariki ya 29 Mata mu masaha ya saa kumi.

Aya makuru yemejwe mu gihe yari amaze iminsi ahwihwiswa ariko akaba yari yaragizwe ibanga n’inzego zibishinzwe zirimo na polisi zagiye zibazwa na bimwe mu bitangazamakuru bitandukanye byaba ibya hano mu Rwanda ndetse no hanze.

Umuryango.com

1 COMMENT

  1. Rekadutegereze!wendahari,iryoperereza,wasanga naba giti mujisho ribagezeho!ese yemwe,iyo igiti kibozumutwe,ubwo mumizi,kibakimezegute?

Comments are closed.