Rwanda Day mu Buhorandi harakekwa i La Haye (The Hague)

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Kigali aravuga ko ku matariki 4 na  5 Ukwakira 2015 hateganijwe Rwanda Day mu gihugu cy’u Buhorandi.

Amakuru twashoboye kubona aravuga ko uwo munsi urimo gutegurwa mu ibanga rikomeye ku buryo uburyo bwo gutegura uwo munsi amakuru ahagije agerarwaho gusa n’abantu bakora muri za ambasade na ba Perezida ba za Diaspora.

Mu rwego rwo gutinya imyigaragambyo bivugwa ko nta mujyi uratangazwa uzaberamo iyo Rwanda Day bakaba bashobora guhitamo umujyi umwe ku munota wa nyuma kuko u Buhorandi ni igihugu gito kandi gifite imijyi yegeranye. Ariko ahashyirwa mu majwi cyane ni i La Haye (The Hague).

Uko byagiye bigenda mu myaka yashize abashinzwe gutegura uwo munsi bahitamo ahantu 1 hagomba kubera ibikorwa bya Rwanda Day bijyanye na Propaganda, ubucuruzi n’ibindi noneho byagera aho Perezida Kagame azahura n’abaje kumushengerera hagashakwa ahantu 2 cyangwa 3 hatandukanye maze bakaza gufatamo hamwe ku munota wa nyuma bitunguranye.

Abagomba kujyayo babanza kwiyandikisha maze bakarangirwa aho bazahurira bagashyirwa mu mabisi abajyana aho ibirori byo kwakira Perezida Kagame bibera akenshi haba hiherereye hitaruye umujyi.

Ntabwo twasoza tutavuze akayabo ibi bikorwa bitwara, natanga urugero kuri Rwanda Day yabereye i Chicago aho abayiteguye bateganyaga ko izatwara Miliyoni 350 z’amafaranga y’u Rwanda

Tugarutse kuri iyi Rwanda Day mu Buhorandi ubutumwa bwa Email burimo guhererekanywa n’abiyita intore buravuga ko hatangiye gukangurirwa abantu kujya muri Rwanda Day ngo bitegure hakiri kare n’ubwo hadatangwa itariki nyayo biravugwa ko izaba mu cyumweru cya mbere cy’ Ukwakira (October) 2015 bakavuga ko italiki nyayo ngo na gahunda bazabimenyesha abo bigenewe ngo nabo nibamara kubimenyeshwa!) Haremezwa ko izabera i La Haye (Den Haag) (The Hague), mu Buhorandi (ariko ntawahamya ko bitahindurwa ku munota wa nyuma). Abazajyayo barasabwa ngo biyandikishe hakiri kare bityo hategurwe uburyo bwo kuborohereza urugendo (Transport) rwabo nibamara kwishyira hamwe (ngo Ambasade zizafasha muri transport) Kwiyandikisha ngo bigomba kuba byarangiye kugera tariki 10/09/2015, Amacumbi: Hotel ni 150 EUR icyumba cy’abantu babiri kugirango bishyure make bashaka kurara hamwe Hotel: icyumba kimwe (single bed) igura 80 EURO kuwifuza icyumba wenyine.

Uko bigaragara iyi Rwanda Day ntikiri nka za zindi za kera aho abantu bajyagayo bishyurirwaga byose byaba icumbi, amafunguro, inzoga, urugendo n’ibindi, ubu abantu bagomba gukamurwamo utwo bafite twose uretse ko nyine abari kw’isiri bazishyurirwa byose.

The Rwandan

Email: [email protected]