Rwanda:Umunyeshuri yishwe n’umurambo we uratwikwa!

Kuri iki Cyumweru tariki 22 Gicurasi 2016, umusore w’imyaka 20 yishwe n’abantu bataramenyekana kugeza ubu, umurambo we nawo ukaba waratwitswe cyane bigaragara ko yicanywe ubugome n’agashinyaguro. Ibi byabereye mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.

Nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com dukesha iyi nkuru, yavuze ko uyu musore w’imyaka 20 wishwe yitwa Byusa Yassin, akaba yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu kigo cya G.S Indangaburezi cyo muri aka karere ka Ruhango.

Umurambo wa Byusa wabonetse mu ishyamba hafi y’ibiro by’akagari ka Munini mu murenge wa Ruhango wo muri aka karere, ukaba warabonywe bwa mbere n’abanyeshuri bari barimo gukina. Bawubonye ku mugoroba watwitswe cyane kuburyo byagoranye kumumenya, gusa kuba yari acyambaye urukweto rwe rumwe biri mu byafashije abanyeshuri biganaga nawe kumenya uwo ari we.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, yabwiye Ukwezi.com dukesha iyi nkuru ko Byusa yari yabyutse saa kumi z’urukerera rwo kuri iki Cyumweru akabwira mugenzi we bararanaga ko agiye muri siporo, ariko kuva ubwo agategereza ko agaruka agaheba.

Byusa Yassin yigaga mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry’amashanyarazi, iwabo hakaba ari mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Umuryango wa nyakwigendera wamaze kumenyeshwa iby’urupfu rw’umwana wabo, bakaba bitegura kumuherekeza.

Source: ukwezi.com