Twibuke , nta vangura, abacu batikiriye muri génocide , intambara n’ubundi bwicanyi bwibasiye inyokomuntu.

Banyarwanda namwe nshuti z’u Rwanda , ukwezi kwa kane buli mwaka ni igihe cyo kwibuka abazize génocide yabereye mu Rwanda muli 1994 n’ubundi bwicanyi ndengakamere bugikomeje gukorerwa abanyarwanda kugeza magingo aya.

Mu mashyaka yacu FDU-INKIGI, RNC, n’AMAHORO twasanze uburyo ukwibuka gukorwa n’ingoma ya Kigali nta bwiyunge biteze kugeza ku Banyarwanda, ahubwo bubatanya kurushaho.

Dusanga rero uko kwibuka kugomba kuba umwanya wo gusana imitima yose yakomeretse, buri munyarwanda akumva akababaro ke, ariko agatekereza no ku ka mugenzi we.

Niyo mpamvu dukomeje gushishikariza abanyarwanda b’amoko yose, waba mu ishyaka cyangwa utaririmo, kwimenyereza kwibukira hamwe, bityo tukareka kuba ingwate z’amarangamutima, amateka.

Tubararikiye mwese rero kwitabira iki gikorwa ngarukamwaka, kizaba tariki ya 12 Mata 2015 mu gitambo cya misa izabera i Bruxelles saa (13h00) kuri iyi adresse: Eglise Saint-Charles, Avenue Karreveld 15, 1080 Molenbeek-Saint-Jean.

Nyuma ya misa muzamenyeshwa aho tuzakomereza ibiganiro twibuka abacu bose.

Muzaze muli benshi twifatanye twese.

Mukeneye ibindi bisobanuro mwahamagara kuli : +32 497536697 – +32 496503209

 

FDU-INKINGI

Bukeye Joseph

RNC

Rudasingwa Theogène

Amahoro PC

Masozera Etienne

KWIBUKA ABACU