“UBU NITWE BICANYI….”: Paul Kagame arateganya kwiyahura !

Birakwiye gusesengura neza ijambo ridasanzwe Perezida Paul Kagame yavuze ejo taliki ya 14 Ukwakira 2014 ubwo yarahizaga mubyara we Bernard Makuza  usimbuye  Yohani Damaseni Ntawukuriryayo ku mwanya w’umuyobozi wa Sena.

Muri rusange, ryari ijambo rirerire cyane kuko ryamaze iminota 56 yose ! Ikintu cy’ingenzi cyariranze ni uko rya jwi ry’amakari Kagame  asanganywe ryari ryaguyemo imbeho, ejo rwose ryari ribuzemo imbaraga ku buryo yavugaga nk’umuntu wongorera, nk’unaniwe cyane cyangwa se umurwayi usohotse ibitaro ! Izo ntege nke na we ubwe yaziyumvagamo kuko hari aho yivugiye ngo” N’ubwo umubiri wananirwa umutima wo ntunanirwa”. Gusa aha yaribeshye  cyane kuko twese tuzi neza ko umutima utananirwa gusa ahubwo ugeze n’aho uhagarara burundu, iyo uruhijwe birenze imbaraga zawo . Aritondere uwe rero !

Maze gutega amatwi iri jambo nasanze mu by’ukuri ritari rijyanye neza n’ibirori byahimbazwaga ahubwo ryari rigenewe gufasha Kagame gusohora hanze (speaking out ) uruvangitarane rw’ ibyiyumviro by’ubwoba, uburakari n’agahinda, biremereye umutima we muri iyi minsi . Kandi impamvu y’uko kuremererwa Kagame yarayivuze ndetse ayitindaho cyane : ni Sinema yo mu bwoko bwa Documentaire yitwa “Rwanda: Untold story” yakozwe n’Abongeleza, yerekanwa incuro nyinshi kuri Televisiyo yabo yitwa BBC 2, irebwa n’amahanga menshi.  None rero ikibazo ni iki : Icyababaje kandi kikarakaza Kagame bigeze aho ni iki mu by’ukuri ?

Muri iri sesengura turibanda ku ngingo ebyiri gusa: Ikibabaje Kagame(I) n’Icyo ateganya gukora (II).

 

I. “UBU NITWE BICANYI….”

 

Uwansaba kuvuga mu magambo atatu gusa ubutumwa bwose Kagame yatambukije mu ijambo rye ryamaze iminota 56, sinazuyaza, nasubira muri aya magambo ya Kagame: “UBU NITWE BICANYI….”Mbega ukuntu yishimiraga kubyita abandi  Banyarwanda harimo n’abarengana! None we bamuvuze uko ari, ngo Rusizi nticyambutswe!

 

Kagame arababaye

1.Icyababaje Kagame kurusha ibindi ni uko iriya sinema yerekana neza ko Abongereza batahwemye kumushyigikira kuva yatangira intambara zarimbuye Abanyarwanda  batagira ingano bamaze kubona ko badashobora gukomeza kwibeshya no kubeshya isi mu gushyigikira umutegetsi bazi neza ko ari umwicanyi kabuhariwe !

2.Kagame ababajwe n’uko Abongereza bateye intambwe yo gutangira  kumushinja ku mugaragaro ko ari we Nyirabayazana w’ibyago byagwiriye u Rwanda, ubwo yahanuraga  indege y’uwahoze ari umukuru w’u Rwanda Yuvenali Habyarimana, mu ijoro ry’iya 6 rishyira iya 7 mata 1994, icyo gikorwa cy’iterabwoba kikaba ari cyo cyabaye imbarutso ya jenoside yarimbuye Abanyarwanda basaga miliyoni, Abatutsi n’Abahutu. Ndetse iyo Sinema yo ijya kure ikerekana ko mu by’ukuri  gukomeza gushyira imbere Abatutsi bishwe bonyine birimo ikinyoma n’ubushinyaguzi kuko imibare itangwa n’u Rwanda ubwarwo igaragaza ko Abahutu bo mu Rwanda ari bo bagize umubare munini w’abarimbuwe bityo amateka y’u Rwanda akaba yirengagiza nkana kubavuga no kubibuka !

3. Kagame ababajwe n’uko  amahanga aha ijambo (Freedom of speech) abantu we ngo abona nta gaciro na busa bafite (Completely discredited). Mu mutwe we yumvaga ari we (Le Maître de l’univers) ugena abantu bafite agaciro n’abatagafite, intungane n’abanyabyaha ! Ubwo bubasha kandi akaba yishukaga ko abufite ku Rwanda no ku bindi bihugu. Kandi ni mu gihe, mu myaka isaga 20 amahanga yakomeje kumufata bajeyi, none atangiye kwibonera ko ibihugu by’ibihangange  birambiwe kandi byiyemeje kurambika hasi  “politiki ya ciraha nikubite”yateteshaga umwicanyi ruharwa Paul Kagame.

4. Kagame ababajwe no gutahura bitinze ko nta rundi rukundo ba Mpatsibihugu bari bamufitiye, ko yagizwe igikoresho cy’inyugu zabo gusa , ko mu by’ukuri we nta kandi GACIRO bamuhaga katari ako kubabera igikoresho, bityo babona amaze guhindana( Infrequantable) bakaba biyemeje kumuta bakifatira undi wakwita ku nyungu zabo kumurusha .

 

Kagame afite ubwoba

5.  Kagame  atewe ubwoba no gutahura ko atigeze yita na rimwe ku nyungu nyakuri z’Abanyarwanda none atangiye kuraga mubyara we Makuza ibyamunaniye: Ngo ntimuzahugire muguharanira inyungu zanyu musuzugura iza rubanda !

6. Kagame afite ubwoba bw’uko politiki ye yo guhindura umutwe wa FDLR ba Nyirurutwerunini (Bouc-emissaire) itazongera gushyigikirwa nk’uko abyifuza, bo yahoraga agerekaho ibyaha byose byakozwe mu Rwanda n’akaga kose Abanyarwanda barimo ubungubu, bikamufasha kurangaza amahanga no kwigaragaza nk’intungane n’umucunguzi w’Abatutsi bo ku isi yose!

7. Kagame afite ubwoba ko amateka y’u Rwanda agiye kuvugwa uko ari bityo uruhare rwe mu marorerwa yarimbuye abanyarwanda n’Abanyekongo batagira ingano  rurekere aho guhishwa ahubwo ruvugirwe ku kabonabose.

8. Kagame afite ubwoba bwo kwitwa umwicanyi bityo abari bamukingiye ikibaba bakaba bagiye kumukuraho amaboko burundu, ahasigaye imbwa zikamurya !

9.Kagame afite ubwoba bw’uko agiye gukurwa ku butegetsi maze Inkiko mpuzamahanga zikamufata, zikamuryoza ibyaha byose yakoze zitababarira .

 

Kagame afite umujinya

10. Kagame afite umujinya  ko ishema yaterwaga no kwita Umuyobozi “UDASANZWE”(Visionary Leader) rirangiriye aho, ahubwo akaba atangiye gucuncumuka agana ikuzimu (Descente aux enfers), kuko agiye kuba iciro ry’imigani, yerekanwe nk’umutegetsi w’UMUBISHA warushije abandi gukomeretsa no kwivugana abanyagihugu benshi, kuva isi yaremwa !

11. Kagame afite umujinya ndetse n’ ipfunwe ryo kuzasubira kuvugira kuri BBC, hahandi yahoraga ajya kwigamba ubumanzi bw’ubutekinikano: Aho yambariye inkindi azagira ubutwari bwo kwemera kuhambarira incocero?

12. Kagame afite umujinya mwinshi w’uko abo bafatanyije gusahura ibyiza by’igihugu n’iby’abaturanyi bamwigaritse akaba agiye kubibazwa wenyine, aka ya nteruro yo  muri Bibiriyango “abo nagaburiye umugati wanjye nibo banteye ishoti”!

13. Kagame afite umujinya ko mu batangabuhamya bamushinja harimo abavandimwe bahoze mu Gatsiko ke nyuma bakaza kwitandukanya n’ubugizi bwa nabi bwe.  Koko rero yagerageje kubatesha agaciro mu maso y’abanyarwanda n’abanyamahanga, abacira imanza zo kubacisha umutwe, agerageza kubatsinda ishyanga ngo ntihasigare n’iyonka……none ababajwe n’uko bakiriho kandi bakaba batamworoheye . Aricuza impamvu basubiranyemo, none bikaba biri mu bimukozeho….

 

II. KAGAME ARATEGANYA KWIYAHURA NO KOREKA U RWANDA

 

Kubera ko Kagame atiteguye “kwemera ibyaha bye ngo tuzarebe uko yagabanyirizwa ibihano”,mu ijambo rye ry’ejo yagerageje gushushanyiriza Abanyarwanda igikorwa cya nyuma cy’ubutwari yiteguye gukora : KWIYAHURA ariko ntagende wenyine.

Ongera utege amatwi uko Kagame yashoje ijambo rye : “From here ,I think, It is a time to go and do  a real thing  “, “Guhera  ubu , ndabamenyesha ko ngiye gukora “Agatendo” katazibagirana”. Ako gatendo ni akahe ? Aho si  “Apocalypse”  nk’iyo twiboneye n’amaso yacu muri 1994 ?

Mu by’ukuri, mu kwishuka ko agifite ibanga ryo kwikura mu kimwaro , Paul Kagame agiye gushoza indi intambara y’amasasu, gusa icyo atazi ni uko izaba ariyo ya nyuma kuko ari nayo izamuhitana. Ibimenyetso byose birerekana ko Kagame agiye gutera Kongo n’Uburundi icyarimwe. Gusa hari ibintu bitatu asa n’uwirengagiza nkana. Icya mbere ni uko  yibeshya ku ngufu z’Uburundi muri iki gihe kandi n’iyo turebye amateka tukaba dusanga  basekuru na basekuruza be b’indwanyi cyane batarigeze bigarurira Uburundi na rimwe. Icyakabiri ni uko asa n’utangiye kwibagirwa ukuntu umutwe we w’iterabwoba yari yarahaye izina rya M 23 wayobewe ikiwukubise, ugashwanyaguzwa nk’amakoma y’insina, izuba riva ! Icya gatatu ni uko inzangano  zikarishye yikururiye mu karere no mu mahanga ya kure zishobora kumubyarira amazi nk’ibisusa, nko mu kanya ko guhumbya ijisho!  Intamenya ntibwira umugenzi koko. Nagende rwiza, abagira iyo bajya baragenda. Mbabajwe n’abana b’inzirakarengane bagiye kongera gutikizwa bashorwa mu ntambara zitagize icyo zimariye u Rwanda n’Abanyarwanda. Njyewe Padiri Thomas Nahimana, ndamutse ndi mu ngabo za Kagame, iyi yo sinayirwana kandi sinakwibuza gushishikariza n’abandi kugenza nkanjye: twareka Kagame akayishoramo na Cyomoro we, bonyine!

 

UMWANZURO

Nyamara hari ukundi byagenda…! Haracyari akadirishya k’uko Kagame yakiza ubugingo bwe n’ubw’umuryango we, akarokora n’ubw’Abanyarwanda benshi . Nacishe make, aduhamagare, twicare TUGANIRE nta buhendanyi.

Mu gihe amahanga yizeraga atagishoboye kumucira akari urutega, Abanyarwanda nitwe twenyine ahari twamupfa agasoni, ngo n’ibyaye ikiboze irakirigata ! Umuti w’ikibazo Abanyarwanda ubwabo barawifitiye, bifitemo ubushobozi bwo gutera umugongo ibyahise, bakitangira kurema  igihugu cy’AMAHORO  arambye kandi asangiwe basonzeye .

padiri-thomas-nahimana

 

Padiri Thomas Nahimana,

Umuyobozi w’Ishema Party

Akaba n’Umukandida w’iryo shyaka mu matora ya 2017.