Amakuru agera ku bwanditsi bwa The Rwandan kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Ukwakira 2016 avuye mu Rwanda aravuga ko ubuzima bwa Dr Léopold Munyakazi bugeramiwe nyuma yo kujya gufungirwa mu Rwanda yoherejwe n’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Umusomyi wa The Rwandan uri i Kigai yatwoherereje ubutumwa bukurikira:

“Mu kanya mvuye kuri gereza 1930 nuko umwe mu bacungagereza baho aranyegera arambwira ati rwose mukore uko mushoboye mutabarize Dr Leopord Munyakazi kuko ubuzima bwe buri mu mazi abira. Arakomeza ati” akigezwa muri ino gereza amakuru twahawe numwe mu ba Dmi bakorera hano ariko nawe utanezezwa n’ubugome bw’inkoranyi usibye ko nta kundi yabigenza nuko ngo Leopord yatewe urushinge rurimo uburozi bwangiza imikorere isanzwe y’ubwonko kugirango bashwanyaguze ubushobozi bw’ubwonko bwe nyuma ngo yaho bamugereje imbere y’abacamanza bakobona ko kumuburanisha akiri muzima bishobora kubagora na cyane ko itangazamakuru riba ryakurikiranye urubanza rwe ndetse n’abandi banyamahanga.

Ibi kandi ngo byiyongera ku mateka ya Dr Mugesera ngo wazunguje ubutabera bwa leta ya Kigali ngo ku buryo leta yabikuyemo isomo ryo kutazongera kurangara ngo kuko nawe iyo badakora ikosa ryo kumureka bakaba baramuteye imiti basanzwe bakoresha muri torture aho ngo bibasira imikorere y’ubwonko ku buryo umuntu ata ubushobozi maze ntabe akibasha gutekereza neza ku buryo bamujyana aho bashaka.

Ibi rero ngo nibyo byatumye DMI ikora iyo bwabaga ngo hatabaho ikosa rya kabiri kuri Munyakazi. Uyu mucunga gereza watwihanangirije ko tutavuga uzina rye yatubwiye ko koko ubu Munyakazi asa nuwataye ubwenge burundu kubera ibyo bishinge bamujombye ku buryo ubu ngo yirirwa abyina nkuko bigenda ku wundi musazi wese ariko ngo ubuyobozii bwa gereza ya Kigali bukaba buri kuvuga ngo yahahamuwe no kuza mu Rwanda nyamara abamubonye ajya mu rukiko bwa mbere bataramutera ibyo bishinge biyobya imikorere isanzwe y’ubwonko bemeza ko Dr.Munyakazi yari Mutaraga.

Uyu mucungangera amaze kutubwira iyi nkuru twagerageje kureba uko twamenya koko niba ibi bintu ari impamo maze twegera umwe mubafungiwe 1930 wari ugiye guhahira ibyo kurya abandi bafungwa muri Kantine ya gereza ikoreramo umunyemari Nyirangarama nuko turamubaza tuti ko biri kuvugwa ko Dr Munyakazi umwe uheruka kuzanwa mu Rwanda avuye muri Amerika atameze neza byaba aribyo?

Uwo mugabo ati nibyo rwose ubu twarumiwe kuko ubu ntaho ataniye n’abasazi biravugwa ko intandaro ari ibishinge ngo yatewe n’inkotanyi kandi rwose aza yari muzima ubona ari umugabo uganira usabana n’abandi mbese koko ukabona ari injijuke ukurikije uko yabaga atuganiriza. None ubu rwose twabonye ibyo asigaye akora tugwa mu kantu ubu twarumiwe.

Nuko kuberako yihutaga ati reka wa mugabo we njye guhahira mugenzi wanjye gusa Inkotanyi ni “abahanga niko navuga” kubona mu masaha make umuntu baba bamurindagije neza agahinduka umusazi? Ati mbega abagome!

Ubwo najye sinahatinze kuko nangaga ko hagira uwibaza impamvu ndimo aho nahise nisohokera maze ngeze ku muryango winjira muri 1930 wa mucunga gereza arambwira ati rero ntawe uvuma iritararenga nibigukundira ukabona uko wamenyesha umuryango we ubikore kandi ubwire umwunganizi we niba bishoboka arebe uko yaza kumureba maze apfe gusaba ko yajyanwa kwa muganga gusa se kwa muganga azaba ajyanwe ho ki ko ahubwo bishobora no kujya i rudubi? Ngayo nguko ibya hano niko bimeze. ”