Uko Perezida Paul Kagame yari yivuganye Perezida Buyoya.

“Perezida Kagame uzwiho ikinyabupfura gike no kutubaha ikiremwamuntu, nyuma y’imyaka 4 gusa yivuganye Perezida Habyarimana,mu wi 1998 yashatse gukurikizaho na Perezida Boyoya”

Ubwo mu mwaka 1998 u Rwanda rwari muri Congo, Perezida Kagame yananiwe kumvikana na Perezida Buyoya mu buryo bwo kumutera ingabo mu bitugu, muri 1996 mu ntambara ya mbere muri Congo :Burundi , Rwanda na Uganda byari bifatanyije ariko muri 1998 Kagame igihe yasubiragayo, ntiyashoboye kumvikana na Perezida Buyoya ko yakongera akamutera ingabo mu bitugu, ibi byatumye Kagame afata icyemezo cyo kumwica.

Uko umugambi wateguwe:

Perezida Kagame wari vice president akaba na Minisitri w’ingabo yahise yumvikana na Col Niyonkuru Firimini (Kagaju) wari Ministiri w’Ingabo, Col Bizimungu Accessio wari guverineri w’intara ya Ngozi ko bamufasha uwo mugambi mubisha. Bamaze kumwemerera Kagame yahise ahamagara abicanyibe aribo: Gen Karenzi Karake, Col Silas Udahemuka , Gen Gasana Emmanuel (Rurayi) kujya i Burundi gukora icyo gikorwa , bakigera i Burundi bakiriwe na Col Bizimungu Accessio bacumbikirwa muri Hotel bita Novoteur , bakoranaga na bamwe mu bakoraga mw’iperereza riri hafi ya Perezida Buyoya ari bo:Lt Rutayisire Gerald, Manzi Patrick, Kanyana Laetitia, Nsabamasabo Marcel, Karikurubu Leonidas..
Ngabo abagombaga gufasha mu mugambi wo guhitana umukuru w’igihugu cyabo hamwe n’inkoramaraso za Perezida Kagame.

Perezida Buyoya yagombaga kwicirwa aho yafatiraga ifunguro hamwe n’ abasirikare bakuru (MESS)
Nkuko byari byitezwe ko uwo mugambi ariho bazawurangiriza ntibyaje kubahira, kuko byahise bimenyekana uwo mugambi utaragerwaho.

Ubwo baribamaze kwizera intsinzi yabo ariko Imana ikinga akaboko ubwo inzego z’iperereza z’u Burundi zaje kubimenya batarasohoza umugambi wabo mubisha, dore ko nyuma yamasaha macye Ministiri w’Ingabo z’u Burndi Niyonkuru Firimini yahise afasha Silas Udahemuka na Gasana hamwe na kariya gakundi ka Lt Rutayisire guhita bajya i Kigali, bakihagera bahise bajya gufungirwa (agatsiko k’abarundi) mu nzu yahoze ari ya Col Theoneste Lizinde ku Kimihurura impamvu bafunzwe bariya barundi baketsweho ko aribo baba baratanze ayo makuru bigatuma umugambi mubi wa Perezida Kagame uburizwamo. Dore ko ibi yabikoraga atabimenyesheje umukuru w’igihugu wari Pasteur Bizimungu.

Nyuma y’aho Perezida Buyoya amenye abari babiri inyuma yahise yica Col Niyonkuru Firmini amwicira i Gitega aguye muri kajugujugu, dore ko ariwe Kagame yifuzaga ko yasimbura Buyoya.

Ikindi twabamenyesha n’uko n’ababarundi bafungiwe ku Kimihurura bahuye na ya funi ya Col Silas Udahemuka, ubu Silas Udahemuka, Gasana na Karenzi bahawe amashimwe urwego bariho muraruzi, kubera amabanga bakomeje kumubikira dore ko yabaye sagihobe isi yose imaze kumenya ibye.

Byanditswe na Noble Marara.

inyenyerinews

2 COMMENTS

  1. mwabanje mugashyiraho agafoto kanyu mukareka gusaba akabandi ko muziko muvuga ukuri.Mwagiye mureka kumva amabwire.uwamuzana yasobanura ibi byose yahuraguye?ko afite gihamya yagiye akazana UN ubundi akabyerekana niba arukuri.Ariko mubona harumuntu wavugaga ayamabi muvuga mugihe cyaza 1959-1994.mwaretse abantu bakarya umugati wabo ko bawukwiye uretse ko mwe mwaryaga amaraso yabana babanyarwanda mwirirwaga mwica.Muvuye muguteranya abanyarwanda none mugiye nokuduteranya namahanga.Muyoboke ijambo ryimana mureke kuvuga ubusa

Comments are closed.