Umusirikare mukuru wa Uganda yirukanywe na Leta ya Congo ashinjwa ubushuti na M23 n'u Rwanda!

Amakuru dukesha Chimpreport, aravuga ko Leta ya Kinshasa ku mugoroba w’italiki 26 Kanama 2013 yasabye Brig. Gen. Geoffrey Muheesi wo mu gisirikare cya Uganda UPDF kuva muri iki gihugu mu nama yari yitabiriye yigaga ku kibazo cyo kugarura umutekano mu burasirazuba bwa Congo ; ibintu byaba bitashimishije na gato Yoweri Museveni.

Brig. Gen. Geoffrey Muheesi yari ayoboye ikipe y’abasirikare bakuru 24 baturuka mu bihugu 11 byo mu karere mu nama yo gusuzuma icyakorwa kugirango umutekano ugaruke burasirazuba bwa Congo.

Chimpreports ivuga ko uyu musirikare mukuru yasezerewe muri iyi nama nyuma yo kugaragara ko afitanye umubano wihariye na M23 hamwe n’igihugu cy’u Rwanda.

Iyi nama ubwo yigaga uko leta ya Congo yakongera ikagaba ibitero kuri M23, Brig. Gen. Muheesi ngo yagaragaye ko adashyikiye na gato iki gitekerezo ari nacyo cyatumye ahita asabwa gusubira muri Uganda.

Muri iyi nama buri gihugu cyari gifite abasirikare babiri bakuru bagihagarariye ariko RDC yari ihagarariwe n’abasirikare bakuru batatu hamwe n’u Rwanda.

Umuvugizi w’ingabo za Uganda yirinze kugira icyo atangaza ndetse na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ariko amakuru yabashije kujya ahagaragara avuga ko Uganda itishimiye na gato iki cyemezo kuko ibyo bashingiraho atari byo na gato.

Umuryango