Umwuka w’intambara ku mupaka w’U Rwanda n’U Burundi

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan ava ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi aravuga ko mu masaha ya nyuma ya saa sita yo kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Mutarama 2019 habayeho ibikorwa byo kurebana ay’ingwe hagati y’igisirikare cy’u Rwanda n’icy’u Burundi.

Kimwe mu bitangazamakuru byo mu Burundi cyatangaje ko impamvu ingana ururo, kuko ngo byatangiye abapolisi b’abarundi batukana n’abasirikare b’u Rwanda bari ku irondo ku nkombe z’umugezi wa Ruhwa utandukanya ibihugu byombi.

Abasirikare b’abarundi baba baritabajwe n’abapolisi bagenzi babo maze bashinga ibirindiro ku gasozi ka Rukana II ko muri Komini Rugombo bitwaje intwaro ziremereye ibi bikaba byaratumye abaturage batuye hafi aho bashya ubwoba.

Si ku ruhande rw’u Burundi gusa bakajije ibirindiro kuko n’uruhande rw’u Rwanda hagaragaye abasirikare batari bake muri ako gace nk’abari biteguye guhangana.

Ibi bikaba byabaye mu gihe umuyobozi w’intara y’uburengerazuba n’umuyobozi wa Diviziyo ya 3 y’ingabo za RDF, Gen Alexis Kagame bakoranaga inama n’abaturage ahitwa Nzahaha hafi aho basaba ko amarondo yakazwa muri ako gace.