Amakuru yatangiye kuboneka ku rubuga rwa facebook ubwo inshuti za Oustazi Omar Leo, umunyamabanga ushinzwe ibijyanye n’itumanaho mu ishyaka riharanira demokarasi n’ibidukikije mu Rwanda, zatangiye kwibaza impamvu atakigaragara kuri urwo rubuga kandi yari asanzwe atanga ibitekerezo binenga ibitagenda atarya umunwa kandi akaba yari azwiho ubuhanga mu gusobanura birimo udukoryo ku buryo ku rubuga rwa facebook hari benshi bakurikiraga ibitekerezo bye umunsi ku munsi.
Icyateye urujijo kurushaho n’uko nyuma y’iminsi myinshi atagaragara ku rubuga rwa facebook abantu batangiye kumwandikira inbox, ku wa gatanu tariki ya 25 Mutarama 2013, habonetse umuntu wakoreshaga izina rya Oustazi Omar Leo kuri facebook atangira gusobanura ko ariwe atabuze ahubwo yagize utubazo tujyanye na tekiniki. Ubwo butumwa bwagiraga buti: ” NICE WEEKEND GOOD FRIENDS.I’m Live ntawigeze angendaho ntan’itotezwa.Ni akabazo ka Technique gusa narindi ahantu hatari network.Kuruhande rumwe ndabashima umutima wo gutabarana mufite bigaragaza ko ntawazimira ngo muceceke.Kurundi ruhande ndabagaya guhubuka.sibyiza gushinja umuntu icyaha,ubugome …ushingiye kumarangamutima.UBU NDAHARI DUKOMEZE TUGANIRE BURYA NTAMVURA IDAHITA.”
Ariko benshi mu bamenyereye imyandikire ye bahise batangira gushidikanya bagaragaza ko uwo wiyita Omar Leo ashobora kuba atari we.
Ku wa gatandatu tariki ya 26 Mutarama 2013, umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi n’ibidukikije, Bwana Frank Habineza yacishije inyandiko ku rubuga rwa facebook asaba Omar Leo ko babonana:
” Tumaze igihe dushakisha Oustazi Omar Leo ariko ejo navuganye nawe kuri telephone nkigera i Ikigali, duhana gahunda yoguhura saa kumi nebyiri kuri UTC, ndategereza ndaheba kandi telephone yiwe ntiyongeye gucamo. Nongeye kumutelefona mugitondo saa moya, duhana gahunda nyuma y’umuganda saa saba nigice kuri Club Rafiki i Nyamirambo, mpavuye saa cyenda namubuze kandi telephone itariho. Omar geregeza unshake bitarenze Lundi saa yine zomugitondo. Ushobora no kuza kuri office.”
Kuri uwo wa gatandatu tariki ya 26 Mutarama 2013, Bwana Frank Habineza yari yatangaje ko nibigera ku wa mbere tariki ya 28 Mutarama 2013, Omar Leo ataraboneka azabimenyesha inzego za polisi y’igihugu. Ni nako byagenze kuko ku rubuga rwa facebook, Bwana Frank Habineza yatangaje ko yabimenyesheje polisi ariko mu nkuru yatangajwe n’ikinyamakuru izuba rirashe umuvugizi wa polisi Supt. Theos Badege yagize ati; “Ayo makuru y’ibura ry’uwo muntu ntabwo tuyazi; twebwe dutangira gushakisha umuntu iyo umuryango we cyangwa undi wese ubifitiye uburenganzira atwiyambaje. Ikibazo cyose tukimenya ari uko binyuze kuri sitasiyo ya Polisi.”
Ibi bikaba bikomeje gutera urujijo ku buryo benshi batatinye gutunga agatoki inzego z’umutekano mu Rwanda nk’uko bigaragara mu nyandiko ziri ku rukuta rw’urupapuro rwa Omar Leo kuri facebook aho hari ugira ati:
” KURI ASSISTANT COMMISSION KALISA Faustin UKURIYE IPEREREZA RYIHARIYE MUGIPOLISI CY’U RWANDA, REKURA OMAL LEO OUSTAZI UFUNGIWE MULI UTWO TWUMBA TURI KURI OFFICES ZAWE. WOWE SUPT MURANGIRA, CIP HODARI AMARASO Y’UYU MUSORE MUZAYABAZWA NIMURAMUKA MUMWISHE.”
Twabibutsa ko uku guhangayika abantu bafite gufite ishingiro kuko atari ubwa mbere iri shyaka ryibasirwa kuko mu mwaka wa 2010 uwari umuyobozi wungirije w’iri shyaka, André Kagwa Rwisereka yishwe aciwe umutwe!
Muri iyi minsi hari iterabwoba ryibasiye abakoresha urubuga rwa facebook banenga ubutegetsi bw’u Rwanda bari mu gihugu, ku buryo benshi baterwa ubwoba, ibitutsi byo ntitwavuga ariko muri iyi minsi by’umwihariko bibasiwe n’udutsiko tw’abavugira Leta natwo dukorera kuri facebook dukoresha amazina y’amahimbano ndetse no kugerageza kumenya aho baherereye hakoreshejwe ikorana buhanga. Ubu benshi bafite ubwoba uretse ko hari benshi bahebeye urwaje bagakomeza gutanga ibitekerezo byabo.
Inyandiko Oustazi Omar Leo yakunze gucisha ku rubuga rwa facebook benshi bemeza ko ashobora kuba yazize n’ubwo nta gihamya kiraboneka cy’ibyaba byamubayeho. Zimwe muri izo nyandikon’izi:
Twizere ko uyu murwanashyaka wa Green Party azaboneka ari muzima, Imana ibane nawe.
Marc Matabaro
ARIKO KUKI ABANYARWANDA DUSHIMISHWA NA BIRACITSE,AYA MASHYAKA NDABONA AGIYE KONGERA KUZANA UMWIRYANE MUBANYARWANDA
Uriya musore yaramaze gutinyuka kweri.Anyibukije undimuntu watsiritse ubwoba kugisozi witwa Victoire.Naboneke kuko ntiyabura kandi twishyura ayumutekano burikwezi