Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa rwaburijemo icyemezo cyo kohereza Innocent Musabyimana mu Rwanda

Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa bwaburijemo kuri uyu wa kane tariki ya 25 Mata 2013, icyemezo cyari cyafashwe muri Mutarama uyu mwaka n’urukiko rw’ubujurire rw’i Dijon cyo kohereza Inocent Musabyimana, umunyarwanda ukekwaho Genocide n’ibyaha byibasiye inyokomuntu kuburanira mu Rwanda.

Urukiko rusesa imanza rwohereje urwo rubanza mu rukiko rw’ubujurire rw’i Paris, impamvu icyo cyemezo cyo kohereza Musabyimana mu Rwanda cyanzwe ngo ni ukubera ko ngo urukiko rw’ubujurire rw’i Dijon rutigeze rushakisha kumenya niba ibyaha bishobora gutuma Musabyimana yoherezwa mu Rwanda hari amategeko y’u Rwanda yabihanaga yariho mbere y’uko ibyo byaha bikorwa, ibyo ngo bikavuga ko nta mategeko urwo rukiko rwashingiyeho rufata icyo cyemezo.

Ku wunganira mu mategeko Bwana Musabyimana, ariwe Me Philippe Meilhac ngo arizera ko iki cyemezo cy’urukiko kizatuma Leta y’u Rwanda itongera kwishora mu manza izi ko itazatsinda.

Uyu mugabo watawe muri yombi muri Mutarama uyu mwaka ahitwa Dijon rwagati mu Bufaransa, yari yarezwe ibyaha bitandatu n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, ari byo Genocide, ubufatanyacyaha mu gukora Genocide, Ubwicanyi, ibyaha byibasiye inyokomuntu, gufata abari n’abategarugori ku ngufu, no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Ubwanditsi