Urupfu rwa Perezida Habyalimana: ihurizo rikomereye Perezida Kagame na Leta ye

Tumaze iminsi twumva amagambo atandukanye avugwa n’abantu batandukanye biturutse kuri rapport y’impuguke zoherejwe mu Rwanda, gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana. Bamwe bakavuga ko impaka zikemutse abandi bakavuga ko ahubwo aribwo ikibazo gitangiye noneho.
Ariko uretse kwigiza nkana twese tuzi ko iperereza ntaho riragera kandi imyanzuro ya ziriya mpuguke atari imyanzuro idakuka kuko hari ibimenyetso bishingiye ku buhamya bw’abantu bishobora kutavugwaho rumwe kubera abatanze ubuhamya cyangwa hagize ugaragaza ibindi bimenyetso byaba bisumbya agaciro ibiri mu icyi cyegeranyo imbere y’urukiko. Cyangwa bamwe mu barebwa n’icyi cyegeranyo baramutse basabye ko habaho irindi perereza rivuguruza irya mbere.
Leta y’u Rwanda na Perezida Kagame by’umwihariko barahangayitse bidasubirwaho, bazi neza ukuri! N’ubwo ibinyamakuru mpuzamahanga ndetse n’abantu bamwe na bamwe bakoze isesengura hutihuti bibwira ko babonye igisubizo ariko ababikurikiranira hafi bemeza ko mu minsi iri imbere uru rubanza nihatagira impamvu zindi zirutinza gutangira, rutazagwa amahoro Perezida Kagame na Leta ye.
Muri iki kibazo Leta ya Perezida Kagame ifite imiti 2 isharira cyane, hagomba kunyobwamo umwe byanze bikunze. Kuko igihe cyo kujijisha, guhindura imvugo no kurimanaganya kigiye kuragira. Iyo miti ni iyihe:
1.Umuti wa mbere: Gukuraho Habyalimana icyaha cyo gutegura Génocide akunzwe kuregwa na Leta ya Kagame. Ibi byakorwa Leta imugize intwali cyangwa inzirakarengane, mbese umuntu washakaga amahoro kandi wari uhanganye n’intagondwa z’abahutu. Ibi bikaba bivuga ko ntacyo yapfaga na FPR kinini cyari gutuma imwica. Ibi ariko bishobora gutera iyandikwa ry’amateka bundi bushya, kubera impamvu zikurikira:
-Ibyo FPR yitwaje itera byaba bitaye agaciro
-Itegurwa rya Génocide naryo ryaba ritarabayeho
-Perezida Habyalimana ntabwo yaba ari umunyagitugu nk’uko FPR yabivugaga cyangwa bivugwa na bamwe ubu.
-Abantu benshi bashinjwa ibyaha bijyanye no gutegurana Génocide na Perezida Habyalimana bagirwa abere n’ibindi
Ababikurikiranira hafi bemeza ko ubutegetsi bwa Kagame, mu maso y’abanyarwanda n’abanyamahanga bamwe na bamwe, bufatwa nk’ubwahagaritse Génocide bugakuraho ingoma y’igitugu. Bivugwa ko Génocide ari inkingi ikomeye y’ubutegetsi bwa Kagame ku buryo kuyiganiraho no kuyigaho mu buryo butajyanye n’uko ubwo butegetsi bubishaka, byitwa ingengabitekerezo ya Génocide, révisionisme, négationisme n’andi magambo akunze gukoreshwa mu buryo bwo gusigasira iyo nkingi y’ingenzi igize ubutegetsi bwa Kagame, hagamije gutera ubwoba umuntu wese wagerageza gushakisha cyangwa gushishikariza abandi gushakisha ukuri ku byabaye koko. Kugira Perezida Habyalimana umwere byagira ingaruka zitari nkeya ku buryo Génocide ikoreshwa na Leta y’u Rwanda. Twibuke ko kandi kugeza uyu munsi urukiko rwashyiriweho u Rwanda Arusha rutarashobora kugira uwo ruhamya icyaha cyo gutegura Génocide. Hakaba kandi hari ibimenyetso byinshi byerekana ko abasirikare ba kera FAR batari biteguye imirwano cyangwa ikindi gikorwa icyo aricyo cyose muri Mata 1994 ibyo bikaba byaroroheye ingabo za FPR gufata ubutegetsi kuko zo zari ziteguye ndetse na mbere y’urupfu rwa Habyalimana. Aha umuntu akibaza ukuntu izo ngabo zari gutegura Génocide zikirengagiza kugura amasasu y’imbunda nini kandi zari zizi neza ko FPR yakundaga kubura imirwano buri gihe yitwaje ko hari abantu bishwe. (Muri Mutarama 1994, Général Major BEM Déogratias Nsabimana, yagiye kubonana na Ministre w’imali w’icyo gihe bwana Marc Rugenera amusaba ko hagurwa amasasu n’ibindi bikoresho ingabo z’icyo gihe zari zikeneye, kuko yari afite impungenge ko imirwano iramutse yubuye badashobora kubona amasasu yo kurwana. Marc Rugenera yarabyanze avuga ko amasezerano y’amahoro yasinywe! Impungenge za Général BEM Nsabimana zari zifite ishingiro kuko imirwano yubuye, Inzirabwoba zahise zigira ikibazo cy’amasasu cyane cyane ay’imbunda nini. Source: ICTR Military II)
2. Umuti wa Kabiri: Kwemera ko FPR ariyo yahanuye iriya ndege n’ingaruka zajyana nabyo. Ibi FPR yabikora imaze gukusanya neza ibimenyetso simusiga byerekana ko Perezida Habyalimana yateguraga Génocide koko, ko urupfu rwe ntacyo rwari guhindura kubyategurwaga ahubwo wenda rwagabanije ubukana Génocide yagombaga kugira iyo aticwa. Ikindi kandi igashaka ibimenyetso simusiga byerekana uburyo Perezida Habyalimana yari agiye gutakaza ubutegetsi (ibi byagora FPR kwerekana kuko abantu benshi bemeza ko imyanya FPR yari yabonye biciye mu mishyikirano itari kuyibona biciye mu matora kandi ko nta mukandida washoboraga guhangara Perezida Habyalimana mu matora.) Uyu muti niwo FPR yabaye nk’igerageza mu minsi yashize, ubwo bamwe mu bayobozi bihanukiraga bakavuga ko guhanura iriya ndege nta cyaha kirimo kuko yarimo Perezida n’Umugaba Mukuru w’ingabo barwanaga, aha ariko bakiyibagiza ko hari harasinywe amasezerano y’amahoro kandi iyo ndege yari indege ya gisiviri yari itwawe n’abaderevu b’abafaransa. Ikindi cyavuzwe ni amagambo yuzuye agasuzuguro Perezida Kagame yavuze abaza ngo: Mbese muri iyo ndege harimo iki? Ibi byose nyuma byagaragaye ko byari amatakirangoyi kuko niba nta cyari muri iriya ndege: Lt Col Rose Kabuye ntabwo yari gufatwa n’ubwo yaje kurekurwa, abasirikare9 bashyiriweho inyandiko zo kubafata baba bidegembya aho bashaka hose, Commission Mutsinzi ntabwo iba yarabayeho, Perezida Kagame ntaba yaragiye gukubita ibipfukamirizo kwa Sarkozy, ndetse na Madame Louise Mushikiwabo, Ministre w’ububanyi n’amahanga ntaba yarateruye ingutiya ngo acinye akadiho ngo ikibazo kirarangiye. Imiryango y’abafaransa bari batwaye iriya ndege byagorana kubumvisha izo mpamvu.
Umwanzuro: Ubu Leta y’u Rwanda yahisemo kubeshya abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bamwe na bamwe badasobanukiwe ikibazo cy’u Rwanda ko ikibazo cy’iriya ndege cyarangiye. Ibi ariko ni iby’igihe gito kuko ukuri kuzagera aho kugaragare, urubanza rushobora gutinda gutangira, ndetse abakora amaperereza bagashyira urujijo mu myanzuro yabo ariko amaherezo bizaba ngombwa ko FPR na Kagame banywa umwe muri iyi miti twavuze haruguru.

Tubitege amaso!

Marc Matabaro