12 Kanama : ITANGAZO ku itariki Urubyiruko rwizihirizaho Umunsi waruhariwe ku Isi yose

Rubyiruko bana b’u Rwanda, ari abari mu igihugu imbere, hanze y’u Rwanda muri Afurika n’ahandi hose ku Isi; Umuco wo Kudahana no Kurenganya mu Rwanda (CLIIR) wishimiye kubaramutsa no kubifuriza umunsi mwiza wahariwe Urubyiruko ku Isi hose.

Rubyiruko, twagirango CLIIR tubibutse ko, inkomoko y’uyu munsi wahariwe urubyiruko ku Isi yose ari Inama mpuzamahanga y’urubyiruko yateguwe n’umuryango w’abibumbye (ONU) yabereye i Vienne muri AUTRICHE mu mwaka 1991. Nuko urubyiruko rukurikije ibibazo rwahuraga nabyo kandi bigomba kwigwa k’uburyo buhoraho, rusaba ko hashingwa umunsi ngarukamwaka wihariye ku Isi yose, maze uwo munsi ukitirirwa Urubyiruko.

Urubyiruko rwaratorongejwe n’intambara yatangijwe na FPR ku italiki 01 Ukwakira 1990, abigaga bateshejwe amashuri bayoboka inzira igana mu nkambi z’impunzi, bamwe bicirwa mu mirwano, abandi bakazira abagizi ba nabi, bafatwa ku ngufu. Ingaruka z’intambara n’ibindi byago binyuranye birwitura hejuru,kuva icyo gihe kugeza na nubu.

Ni muri urwo rwego rero kugeza ubu, ntawakwirengagiza ngo avuge ko ibibazo Urubyiruko rwari rufite muri icyo gihe bitakiruhangayikishije, uwabivuga atyo yaba arimo ashinyagura cyangwa amaso ye atamwereka ukuri ku karengane n’ibibazo urubyiruko rw’u Rwanda rufite, magingo aya twavuga nk’ibibazo by’ingenzi bikurikira kandi bibangamiye cyane urubyiruko :

– Aho kugirango urubyiruko rukangurirwe kubana mu gihugu kandi mu mahoro, Inzego z’ubutegetsi bw’u Rwanda n’abayobozi bazo barukangurira kwangana, bakemeza bamwe ko badahuje agaciro n’abandi, aho bakangurira nk’urubyiruko rw’Abahutu guhora bububa, bakarusaba kwirega no gusaba imbabazi zihoraho abakomoka mu bwoko bw’Abatutsi harimo nurubyiruko rwabo, ibyo bigakorwa igihe cyose uko ibihe bihita ibindi bikaza, ibyo bigashingirwa ngo ko abakoze Jenoside bakomoka mu bwoko bw’Abahutu, ugasanga urubyiruko rw’Abahutu bikorejwe UMUSARABA w’icyaha batakoze batotezwa n’ubutegetsi bubi buri mu Rwanda, icyaha cy’Inkomoko ubuziraherezo.

Si ibi gusa, Leta y’u Rwanda yuririra ku bibazo by’amoko byaranzwe mu Rwanda ugasanga irakumira urubyiruko rw’abahutu. Muri bimwe mu bya kabateje imbere, harimo kwiga amashuri abanza nayisumbuye nka Kaminuza. Aho urubyiruko rw’abahutu rutemerewe guhabwa na Leta inkunga yo kwiga, hakoreshwa amayeri yo kubarura bya nyirarureshwa imitungo y’imiryango yabo, bwacya bakavuga ko bishoboye ko batagomba gufashwa ngo barihirwe amashuri.

– Gukenesha rubanda rugufi rw’iganjemo abahutu, Leta ibabuza guhinga ibibafitiye akamaro; ibarandurira imyaka, ikabatemera intoki, igashyiraho amategeko agamije kubambura ubutaka bwabo buhahano n’ubwagakondo, hagamijwe kubugabira abasanzwe bifite basanzwe bafashwa na Leta.

– Leta ica imirimo yose yabyariraga inyungu urubyiruko ibinyujije mu mategeko arukandamiza; aha twavuga nko guca abanyonzi b’amagare, aba motards , abacuruzi b’ uduconsho n’abacuruza ku dutaro, aba bose bakora ibi mu gihugu ni urubyiruko rw’Inkumi n’abasore basizwe iheru n’intambara akaba abenshi ari imfubyi z’abahutu, ababyeyi bazo bakaba baraguye mu ntambara yatangijwe na FPR guhera mu w’ 1990-1994 mu Rwanda igakomereza muri Congo(RDC) basenya inkambi muw’ 1996 kugeza magingo aya. Izindi mfubyi zikomoka kucyo bise intambara y’abacengezi yarimbaguye abaturage ba Gisenyi na Ruhengeri kuva 1997 kugeza 2000.

– Gufata urubyiruko rw’abahutu n’urw’abatutsi bakarushora mu ntambara zurudaca z’ikomoka k’ubushotoranyi n’irari ry’abategetsi b’u Rwanda bafitiye ubukungu kamere bw’Igihugu cya Congo (RDC). Gutyo urubyiruko ugasanga ruramenera amaraso yarwo mu ntambara bashowemo n’abanyenda nini, mu gihe kuri urwo rubyiruko bo nta nyungu nimwe ruzigera rukura muri iyo mitungo misahurano, iva mu gihugu cy’abaturanyi, ahubwo bikaba birukururira umwiryane karande, hagati y’Urubyiruko rugenzi rwarwo rw’abanyekongo.

– Leta ihembera ikinyoma gishingiye ku mateka n’umuco nyarwanda, aho abayobozi bakuru b’u Rwanda bihandagaza bashaka kwerekana ko ibyaranze amateka y’u Rwanda kuva kera ko ntagitunganye kirimo, bakumvikanisha ko ibyo bigisha aribyo by’ukuri, bagashimangira ko u Rwanda rubayeho aho FPR ifatiye ubutegetsi, ko itaraza rutabagaho, bagatoza urubyiruko rw’abatutsi n’urw’abahutu kubeshya no kubeshyerana, ugasanga nta « kirazira » ikiba mu Rwanda. Ibi byose tuvuze urubyiruko nirutabyitondera rukaba rurimo gushorwa ahantu habi cyane hazoreka igihugu. Rubyiruko ni mukoreshe ubwenge bwanyu maze mwange ikibi, muhitemo ikiza, kuko mufite imbaraga, ni mwishakemo ubushake maze muhindure igihugu cyanyu kandi gushaka ni ugushobora.

Rubyiruko rw’u Rwanda by’umwihariko umuryango wo Kudahana no Kurenganya mu Rwanda (CLIIR), ntiwasoza iri tangazo utabakanguriye ko ari mwe u Rwanda rwanyu rureba, imbere hanyu heza nimwe mugomba kuhitegurira, kuko ari mwe Rwanda rw’ejo, ku bw’izo mpamvu, yaba Abahutu, Abatutsi n’Abatwa, mwese muhuriye ku Rwanda. Mukomoka kuri Kanyarwanda, ababashukisha ibindi bashaka kubazanamo amateka yabo yihariye, mugomba guhagurukira rimwe mukabamagana, ntawe ukora amateka uko ayishakiye, amateka arigena, yaba amabi cyangwa ameza, yose tugomba kuyemera uko yakabaye, amabi tugaharanira ko atazatugarukamo, ameza tukayakomeza.

Mwese rero muhaguruke murwanye ababayobya, uzababwira ko mudahwanye na bagenzi banyu muzamubaze abo muhwanye nabo, maze abereke kanyarwanda wundi mukomokaho.
Nta munyarwanda usumba undi, n’amategeko tugenderaho niko abivuga, uzanyomoza iryo hame muzamwamagane, kuko azaba ashaka kubatanya ngo abayobore mushwana, maze bimufashe kwigerera ku inyungu ze bwite.

Mukomere k’umuco nyarwanda, musabane, mukundane, mushyigikirane mu bibagora. Ibyo nibigerwaho, ntawe uzifuza kurutishwa undi, kabone ibyo bamushukisha byose. Nibitaba ibyo uwumvira abayobozi bamutanya na mugenzi we ngo ni uko badahuje ubwoko arihemukira.

Baca umugani ngo ukwanga atiyanze agira ngo « ingo turwane », kandi ngo usenya urwe bamutiza umuhoro.

Mwirinde abayobozi babashuka maze mwubake ejo heza hazaza, u Rwanda rwiza ruzira umwiryane, u Rwanda rw’amata n’ubuki, u Rwanda rwa Kanyarwanda.

Mwese Umuryango uharanira kurwanya Umuco wo Kudahana no Kurenganya mu Rwanda ubifurije umunsi mwiza w’Urubyiruko, by’ Umwihariko k’ubanyarwanda.

Bikorewe i Buruseli kuwa 12 Kanama 2013

Joseph MATATA, Umuhuzabikorwa wa CLIIR

1 COMMENT

Comments are closed.