24/04/2021: IMYIGARAGAMBYO MU BUBILIGI YO KWAMAGANA IFUNGURWA RYA CONSULAT YUBATSWE MURI ANVERS

 Yanditswe na Eric NIYOMWUNGERI

Kuri uyu wa 24/04/2021 abanyarwanda batuye mu Bubiligi bitabiriye imyigaragambyo yabereye Anvers. Aho bamaganaga leta y’u Rwanda yari ihagarariwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga Vincent BIRUTA mu muhango wo gutaha consulat y’u Rwanda iri muri uwo mujyi.

Abanyarwanda  bari babucyereye banenga ifungurwa ry’iyi consulat aho bagaragaje imbogamizi nk’aho iyo nyubako yubatswe nta buryo bwo kuhagera buhari (transport public) ndetse urebye naho iyi consulat yubatse hakaba ari mugace gakorerwamo ubucuruzi ibi bikaba byateye benshi mu banyarwanda kwibaza ko iy’inzu ari iy’ubucuruzi ku nyungu z’agatsiko gakomeje gusesagura umutungo w’igihugu katitaye kuri rubanda aho kuba consulat nk’uko leta ya FPR ibivuga.

Abitabiriye iyi myigaragambyo baboneyeho kongera gusaba leta y’ububiligi ndetse n’imiryango mpuzamahanga gufungura ibiganiro na leta ya Kigali bayisaba gufungura imfungwa za politiki ndetse n’imfungwa zizira ibitekerezo byazo, gufungura itangazamakuru ryigenga, guhagarika ishimuta n’iyica rubozo riri gukorerwa abaturage cyane cyane abatavuga rumwe nayo ndetse no gukurikiza ubutabera.