PADIRI MARCEL HITAYEZU AKOMEJE KUBURABUZWA MU BUFRANSA KU BIREGO BIDASHINGA

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

Jenoside yo muri 1994 nk’amahano akomeye u Rwanda rwagushije mu mateka yarwo, yakomeje kubera Abanyarwanda benshi umusaraba, mu nyungu z’abakiyifashisha nk’igikoresho cyo kugera ku migambi yihariye. Nk’uko tubisoma mu nkuru y’ikinyamakuru Le Point cyo kuwa 16 Mata 2021, Padiri Marcel HITAYEZU, yongeye gutabwa muri yombi mu Bufransa kuwa 14 Mata 2021. Ariko iyo usesenguye inkuru imusiragiza mu nzego z’ubutabera, itaretse no guhora igera amajanja impapuro zimutuza mu Bufransa nk’uwahahawe ubwenegihugu; uhita ubona ko inkuru ya Jenoside yakomeje guhabwa isi, itandukanye cyane n’inkuru ya Jenoside, abari mu gihugu igihe cyayo bahagazeho n’amaguru yombi.

Icyaha gifatika Padiri Marcel aregwa ni ukuba ngo yaba yarimye ibiryo n’amazi, Abatutsi bari bahungiye muri Paroisse ya Mubuga yabarizwagamo icyo gihe ; nyamara nyuma agahindukira akabiha abicanyi bari baje kwica Abatutsi bari bahungiye muri Paruwasi ye. Ku muntu wari mu Rwanda igihe cya Jenoside, akazirikana igitutu n’iterabwoba byashyirwaga ku muntu wabaga afite mu nshingano ze ahabaga hahungiye Abatutsi muri 1994; ahita yishushanyiriza ko iki kirego kiregwa Padiri, ari nka cya kindi Ikirura cyareze umwana w’intama, warimo kwinywera amazi ku mugezi, bikarangira kimuriye ku maherere.

 Padiri se yari nde mu gihe cya Jenoside wo kugenera abicanyi ibyo kurya, barimo gusenya Paruwasi bayiciramo inzirakarengane. Icyo gihe abicanyi bakoraga icyo bashaka, ntawabakomaga imbere, yaba inzego bwite za gisivili, habe yewe n’iz’umutekano. Abicanyi bashoboraga kumvira gusa, umuyobozi wemeye kwifatanya nabo, ndetse ingero zihari ni nyinshi, aho iyo uwabaga abayobora nawe atabitwararikaga, byarangiraga nawe bamuhitanye. Kirya cyari igihe cyari icy’ibisazi, nako wenda umuntu yavuga ko imyuka mibi yose yari yahanukiye u Rwanda.

Ku kibazo cyo kwima abamuhungiyeho ibyo kurya, nacyo umuntu ashobora kugira uko agishushanya, akurikije uko ibintu byari byifashe muri kirya gihe. Abicanyi batangiraga gusirisimba ahahungiye Abatutsi, bakitoratoza uko bazabica; ari nako bashyira ku nkeke abasanzwe babarizwa aho hahungiwe Abatutsi. Inkuru zo kujya kwica Abatutsi babeshya ko bivanzemo n’Inkotanyi zibihishemo zivuye muri Uganda, ni uburyo bw’ikinyoma bwakoreshejwe hafi ya hose mu Rwanda; mu rwego rwo gucecekesha uwashoboraga kwamagana ibyakorwaga, mu buryo ubwo ari bwo bwose. (Bitavuze ko hatari hamwe na hamwe habaga hari abacengezi ba FPR bihishe mu baturage b’inzirakarengane b’abatutsi)

Nta gitangaje ko Padiri yaba yari ku jisho, ndetse n’ububiko bw’ibyo kurya bushyizweho ijisho n’abicanyi. Kubera ko tuzi neza n’ahandi izi ngero zabaye, hakaba nko gufunga no kurinda imiyobora y’amazi igana ahabaga hahungiye Abatutsi, no gucunga uwahirahira agemurira Abatutsi babaga bahungiye mu kivunge ahantu hamwe. Harindwaga n’imirima cyangwa udusanteri tw’ubucuruzi Abatutsi babaga bashobora kujya gushakishamo ibyo kurya. 

Hagendeye ku ngero z’uko ubwicanyi bwabaga bugenda mu bice bitandukanye mu gihugu, Padiri Marcel HITAYEZU, yaba ashakirwaho ububasha butashobokaga muri birya bihe. Niba kwitambika abicanyi byaragiye bigwamo abayobozi bari ku rwego rwa Prefe –ibi byabaye muri Prefegitura ya Butare-, ba Burugumestiri bo ntiwabara; kandi aba barabaga bafite n’ababarinda bafite byose birimo n’imbunda, abihayimana nabo bazize kurwana ku Batutsi nabo ntiwababara.. Abicanyi bavogeraga n’abashinzwe umutekano, cyangwa imiryango y’ingabo z’igihugu zikabicamo abo bafitanye isano, kubera gusa kubakemanga ku masura… abo Padiri Marcel niwe wari kubagumburuza koko !

Niba Padiri Marcel yaba azira ko atahanganye n’abicanyi, ngo nawe bamwambure ubuzima, twakibutsa ko hari urwikekwe umuntu yabaga afitweho muri 94, rutashoboraga no kumuha ubushobozi bwo gutinyuka kwatura n’ijambo rimwe, imbere y’abicanyi. Ribara uwariraye!