LA HAYE: UBUTABERA BWISUBIYEHO KU NGINGO YO GUTUMIZA IMIPANGA»

Iyi ni inkuru dukesha ikinyamakuru oeil d’Afrique.com yanditswe na Maghene DEBA (Ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Kongo), ishyirwa mu Kinyarwanda kubwa The Rwandan na Albert MUSHABIZI.

Ukwezi kwa Mata gukomatana n’isabukuru ibabaje ya Jenoside, igikorwa cyasigiye igihugu ibisare, kugeza uyu munsi bikiri ingaruka z’ukutavuga rumwe mu gikorwa cyo kwibuka. »

Mu ngingo zitavugwaho rumwe, iyo gutumiza imipanga hanze y’igihugu, iteza impagarara kandi ikaza mu zikunze kwibonekeza. Iyi ngingo kandi iracyari muzibandwaho cyane mu biganiro, kuva umunyemali w’umunyarwanda Felisiyani KABUGA yafatwa n’inzego z’ubutabera muri Gicurasi 2020. Uyu mugabo w’igihangange, wari inshuti ya hafi y’uwahoze ari Prezida Yuvenali HABYARIMANA, amenyereweho uruvugo rumwibasira ko ari « umuterankunga wa Jenoside » ; ngo kubera ko yaba yaratumije imipanga hanze y’igihugu, maze ubutabera mpuzamahanga na Guverinoma y’u Rwanda bikabihuza n’itegurwa rya Jenoside.

Uko biri kose, nyuma y’umugambi w’iharabika wanyujijwe cyane mu itangazamakuru kuri iyi ngingo, mu gihe gikabakaba imyaka makumyabiri ;ikirego nticyabashije kwerekana isano iri hagati yo gutumiza imipanga kw’Ikigo cy’ubucuruzi cya ETS KABUGA no gutegura Jenoside. Bityo rero, iki kirego cyararetswe mu buryo bwenda kuba ijijisha!

Ese gukurwamo kw’iki kirego bikwiye gufatwa nk’akantu gato, cyangwa se byakabirinduye uru rubanza rwose !?

Uko byagenda kose ababuranira Felisiyani KABUGA ntibazabura kwishingikiriza no kuri iri jijisha, mu gihe rubanda yo izakurikirana n’igishyika urubanza, rumaze kuboneka ko atari urusanzwe mu mateka.

Amakuru agenda akura kandi ariko ahindagurika

Iki gikorwa gishya cyo gukuraho ikirego kimwe muri byinshi byari byamaze kwemezwa ; kizatera amahinduka agaragara mu buryo inyandiko y’ibirego izigwaho muri rusange na cyane ko iyi nyandiko y’ibirego yari yubakiye kukuba yaremejwe inshuro zikurikirana n’abashinjaga Felisiyani KABUGA uruhare muri Jenoside muri TPIR (Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda).

Byose bitangira kuwa 22 Kanama 1998, ubwo Umunyakameruni Bernard MUNA, wahoze yungirije Umushinjacyaha w’urukiko yashyiraga umukono ku nyandiko y’ibirego byakorewe abantu umunani, bahoze bakomeye mu Ishyaka rya MRNDD. Yagaragaraga nk’uhagaze ku ibyo akora, atajijinganya kandi yerekana ko abifiteho amakuru ahagije. Yemeje atya : « kuva muw’1992, Felisiyani KABUGA, abicishije mu ikigo cye cy’ubucuruzi cya ETS KABUGA, yatangiye gutumiza mu buryo bwimbitse, imipanga, amasuka n’ibindi bikoresho byifashishwa mu buhinzi azi neza ko bizakoreshwa nk’intwaro mu gihe cy’ubwicanyi»

Kuva icyo gihe, iyo myumvire niyo yishingikirijweho gusa, mu gukekaho Felisiyani KABUGA ko yagize uruhare rw’ubuhuzabikorwa bw’Interahamwen;aho gushimangira cya kirego cyo gutumiza imihoro mu rwego rwo gutegura Jenoside.

Mu wa 2004, mu yindi nyandiko y’ibirego itandukanye, Umushinjacyaha w’Umunyagambiya wa TPIR, Hassan Bubacar JALLOW yashyizemo ko « Felisiyani KABUGA yahaye amategeko abakozi b’Ikigo cy’Ubucuruzi cye ETS KABUGA gutumiza mu ingano y’umurengera y’imipanga mu wa 1993. Muri Mata 1994, yahaye amategeko bamwe mu Interahamwe yari afiteho ububasha buhagije, gutwara ya mipanga n’izindi ntwaro ku Gisenyi no kuyikwiza mu nterahamwe. Hagati y’uwa 7 Mata n’uwa 17 Nyakanga 1994, Interahamwe zakoresheje imipanga i Gisenyi mu kwica abanyagihugu b’Abatutsi. Mu gutumiza no gukwirakwiza imipanga mu nterahamwe, yashishikarije ubwicanyi bwakozwe n’Interahamwe. » Ingingo yakomeje gushimangirwa, na nyuma y’imyaka 7 uhereye ubwo, nko mu wa 2011 urya JALLOW yarongeye ahamya kandi ko : « muri Mata 1994, Felisiyani KABUGA yategetse Interahamwe yari afiteho ububasha, kujyana imipanga n’izindi ntwaro ku Gisenyi, no kuyigabanya Interahamwe zo ku Gisenyi kuwa 3 n’uwa 7 Mata 1994 ;maze bizitera akanyabugabo ko gukora. Izo Nterahamwe zakoresheje izo ntwaro n’iyo mipanga ku Gisenyi hagati y’amataliki ya 7 Mata na 17 Nyakanga 1994 mu kurimbura no kwica abantu babaga babonywe nk’Abatutsi ahitwa kuri Commune Rouge’ , n’utundi duce twa Prefegitura ya Gisenyi ».

Ku wa 21 Nyakanga 2021 ubwo hazaba hatangijwe urubanza rwa Felisiyani KABUGA, imipanga izaba ari ipfundo ry’impaka zizagibwa. Ariko noneho si ku mpamvu z’itumizwa ryayo, ahubwo noneho ni ukuyikwirakwiza, ibirego bibiri byari mu nyandiko y’ibirego yatangiriweho, maze bihinduke ibibazo bito mu iburanisha mu ruhame.

None se ubwo imyanzuro iherutse gufatwa yaba ifite gaciro ki !? Uwahoze ari « umuterankunga wa Genoside » azahinduka « umukozi wari ushinzwe ibikoresho nkenerwa » ?

Ibura ry’ibihamya

Ku bwo kutabasha kubona ibihamya bigusha neza neza ko gutumiza ibikoresho byifashishwa mu buhinzi, byashyira mu idosiye ya KABUGA icyaha kiri ku rwego rwo gutegura Jenoside ;ibiro by’umushinjacyaha byitabaza ikindi gikorwa. Mu iby’ukuri, ishusho ya KABUGA wateguye Jenoside isakaye muri rubanda, ishingiye ku gikorwa cyo gutumiza imipanga, si ku gikorwa cyo kuyikwiza mu bicanyi – iki gikorwa cyo gutanga imipanga, naho nacyo cyamuhama, kikaba cyahabana n’icyaha cyo ku rwego rwo gutegura Jenoside.

Umugabo uvugwa muri make ni uwambitswe isura mbi, mu buryo bwo gusisibiranya, cyangwa se gukora amaperereza mu buryo bukocamye. Iyi ni ingingo ikomeye y’ubutabera ikwiye kujyanwa mu rukiko ;gusa hashobora kuzaboneka byinshi bitari byitezwe, kandi bikongera bikazamura impaka ku migenzereze y’uru rubanza. Mu gihe Umushinjacyaha BRAMMERTZ yagiraga icyo atangariza itangazamakuru kugufatwa kwa KABUGA ; yitwararitse gukomoza ku ivanwa mu birego itumiza ry’imipanga mu rwego rwo gutegura Jenoside. Kuki hatagenderwa ku nyandiko y’ibirego itunganyijwe mu buryo butabogamye kandi budasumbanya abantu imbere y’amategeko !?

Ingaruka zo zizaba nyinshi ! Urega aramutse yemeje ko KABUGA atigeze atera inkunga Jenoside, hazashakwa irindi sisibiranya ;bitabaye ibyo icyaha cyo gutegura jenoside kizaba imfabusa. Ibiri amambu, itegura niyo nkingi ya mwamba kugira ngo havugwe Jenoside, nk’uko byibukijwe n’umushakashatsi Patrick MBEKO, mu kiganiro yagiranye na ikinyamakuru Oeil d’Afrique dukesha iyi nkuru, yagize ati : « Ibi nibyo byashyitse mu rubanza rwa Theoneste BAGOSORA wagaragazwaga nk’umutekereza (ubwonko) wa Jenoside. Urukiko rwageze ku mwanzuro ko Jenoside itateguwe. Bikaba bivuze ko, hari ikidasanzwe kuri Jenoside nyarwanda ;nibwo bwa mbere mu mateka hemezwa Jenoside itarateguwe ». Ngicyo igihirahiro kimwe muri byinshi umushinjacyaha ashyira mu bantu, kubera inyungu runaka. Abacamanza noneho bazahangwa amaso cyane, mu kureba amaherezo y’iyi ngingo ihabanye.

Inkuru y’ikibi n’icyiza bikomatanye kandi bivurugana

Mu buryo buzira ubucabiranya, Abanyarwanda, abashakashatsi, indorerezi, ndetse n’impande zirebwa n’ikibazo bose bakwiye gushishikarira kwibaza : « ese ubu KABUGA tumufiteho iyihe shusho, mu gihe atakiregwa nk’uko byatangiye, gutumiza imipanga yo kuzifashisha muri Jenoside » ? Ikibabaje gusa ni uko bitazashoboka ko ashumbushwa igihe yatakaje mu kwihishahisha no guhindanyirizwa isura ; cyane ku mukambwe w’imyaka 86, yaba umwere cyangwa se agahamwa ku bindi byaha.

Bitewe n’aya makosa yakozwe, amateka y’uru rubanza niyo ashobora kuzafata umwanya munini mu iburanisha, nyamara bitari mu nyungu zo kwihutisha urubanza.

Uyu munsi, Abanyarwanda bakeneneye kwita ku ntambwe y’ukwiyubaka, nyamara kubakira ku binyoma ntibiramba. Niba inkuru ya Jenoside yarasisibiranyijwe,  uru rubanza rwagombye gufatwa nk’amahirwe yo kubaka ukuri.

Adashira amakenga imirimo y’ubutabera mpuzamahanga kuva kuri TPIR,  kugeza ku rwego rwashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye, gukurikirana imirimo yasizwe n’uru rukiko rurimo gukora ubu ;Patrick MBEKO yizera ko amaherezo ukuri kuzageraho kukaganza amasisibiranya, aragira ati : « igihe nicyo kizishungurira, igihe nicyo kizerekana ukuri. Simpamya ko n’ubwo ikinyoma gishyigikiwe, byazatuma kiramba. Ndagira ngo kandi nibutse ko hashize imyaka ibiri u Bwongeraza na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika basanzwe bashyigikira cyane FPR, bashoboye kugira  uruhande babarizwaho, mu gihe bavugaga ko hatabayeho gusa Jenoside y’Abatutsi, ko ahubwo habayeho n’irimbura ry’Abahutu naryo rigombwa kwitabwaho. Bivuze ko Kigali, itazakomeza kutava ku izima yemeza abantu ibyo ishaka ko bemera ».

Kugeza ubu, inkuru ya Jenoside yemewe yagizwe igishyitsi kidatsinsurwa. Paul KAGAME ayishimangira mu bubanyi n’amahanga bugwiriyemo igitugu kuri iyi ngingo, kugira ngo uko ifatwa bidahinyurwa cyangwa ngo bivuguruzwe.

Ihame ryo gutumiza imipanga mu buryo bufite intego runaka, bikozwe n’ “umunyacyubahiro w’umuhutu” ;bifite icyo bimariye Kigali mu kwamamaza inkuru ya Jenoside. Gusenya iryo hame bizagira ingaruka ku nyito ya « Jenoside yakorewe abatutsi », maze bihe amahirwe inyito ya Jenoside ikomoza ku abayiguyemo bose. Kandi rero, icyo ni igishyika kuri Kigali, igomba gutsimbarara ku nyito yayo ;n’ubwo bwose ibivuguruza iyo nyito bidasiba kubitura hejuru.

Mu rwego rwo kwiyunga n’umufatanyabikorwa ukomeye mu Akarere k’Ibiyaga Bigari, Prezida w’u Bufransa Emmanuel MACRON nawe yunga mu nyito ya « Jenoside yakorewe Abatutsi » ;nyamara ikora mu nkovu bamwe mubo hejuru bagize ubutegetsi bw’u Bufransa.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye nawe ntashaka kugira aho abogamiye. Ku ngingo ya Jenoside, yagize ati : « Abazize Jenoside bari biganjemo Abatutsi, ariko na none harimo n’Abahutu ndetse n’abandi bantu barwanyaga Jenoside. Kuri uyu munsi turunamira abo bantu bose ».

Kuwa 07 Mata 2019, mu mbwirwaruhame yo gutangiza icyunamo ku nshuro ya 25, Prezida KAGAME yakoresheje bwa mbere « Abazize amahano », nk’uko bigaragazwa n’Umuhanga mu by’Imibanire y’abantu w’umufransa Andreya GUICHAOUA, umushakashatsi mu Ikigo Gishakashaka ku Amajyambere ya Sorbonne, akongera akaba n’impuguke y’Akarere k’Ibiyaga Bigari bya Afrika. Icyo nacyo kiramaze !

Mu nyandiko ye « Intego z’urubanza rwa Felisiyani KABUGA » (Les enjeux d’un procès de Félicien KABUGA), yasohoye kuwa 30 Kanama 2020, Profeseri GUICHAOUA, arongera akibutsa ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bwongereza bahagaze ku ngingo yatunguranye yiswe : » ukwifata ku ivangura ry’abazize Jenoside n’intambara ndetse no gusubira kwandika amateka y’ahashize mu buryo bushya mu guhangana n’ingaruka z’iryo vangura ».

Ibivugwa bihabanye n’ukuri kw’ibyariho

Urubanza rwa KABUGA rushobora gusubiza ibintu ibubisi, hashyirwa hanze ibyasisibiranyijwe byose. Kwerekana uruhare rwa buri umwe ushinjwa gutegura Jenoside, ntibisigana no kugena abagombaga kwibasirwa n’abateguraga ubwicanyi. Iyo ngingo irakomeye cyane, kubera ko mbere ya Jenoside KABUGA siwe munyemali wenyine watumizaga imipanga. Sosiyete RWANDEX-SHILINGTON, yo ahubwo yari inafite uruganda runayikora.

Umunyemali w’umuhinde Kishor JOBANPUTRAS, wahoze ariwe nyir’ikigo cy’ubucuruzi cya LA TROUVAILLE muri icyo gihe, ntiyigeze akomozwaho mu maperereza ya TPIR ;mu gihe we ahubwo yatumije imipanga ku ngano iruta kure iyo KABUGA yatumije. Ubu rwose arakorera imirimo ye mu Rwanda no mu karere, ntawe umushyiraho intugunda.

Icyaha cya Felisiyani KABUGA, kwaba ari ukuba nawe yaba yaratumije icyo gicuruzwa, kandi ari umuntu wo hafi ya HABYARIMANA wahoze ayoboye igihugu, akaba anagereranywa n’uwashoboraga kuba yaba igikoresho cy’imyumvire ya « hutu power » ?

Kugira ngo hahagarikwe ingaruka z’ubutabera bushingiye ku marangamutima, uko gushora abantu mu manza bagendeye ku bintu bidashinga gukwiye kuranduranwa n’imizi ;aho gushyirwa ku karubanda gusa byonyine. Mu bucukumbuzi ku buterankunga bwa Jenoside nyarwanda bwashyizwe ahagaragara kuwa 12 Werurwe 2019, Ikinyamakuru « Le Monde » cyabishimangiye mu buryo bukurikira : « Nuko Bwana KABUGA yirundurira mu gutumiza imipanga mu ngano idashidikanywaho ko hari umugambi wo kuyikoresha ibindi byihariye wari uteganyijwe mu gihe kizaza. M’Ugushyingo 1993 Ikigo cy’ubucuruzi cya KABUGA gitumiza toni 25 z’imipanga yo mu Bushinwa, nyuma yaho umubare w’imipanga ushyika ku 50,000 muri Werurwe 1994. » Igitangazamakuru Jeune Afrique cyo cyagejeje n’aho gikabiririza KABUGA ko yatumije amatoni 581 y’imipanga, mu nkuru yabo yasohotse kuwa 16 Gicurasi 2020.

Gukabiriza ingano nyakuri y’ibyatumijwe bifite ingaruka zikomeye kandi ni ukwatsa umuriro, ku ngingo nk’iyo iteye amakenga, kandi Abanyamakuru ba biriya bitangazamakuru bya Le Monde na Jeune Afrique ntibakeneye kubyibutswa, muri icyo gihe, ibyo bitangazamakuru nta kindi byikorera uretse gufasha gukwirakwiza ibinyoma babizi neza. Iyo ngingo yateye umushakashatsi w’Umunyekongo Patrick MBEKO igishyika bituma ahanura mu buryo bukurikira : « ikidashidikanywaho cyo ni uko twibereye  mu bihuha no kurindagizwa, aho kuba twasobanura ibishinjwa uriya mugabo. »

N’ubusanzwe ibarurishamibare ry’igihugu cy’u Rwanda ry’icyo gihe ryerekana ko toni 581 z’imipanga zihwanishwa n’imipanga yatumijwe mu Bushinwa n’Abanyemali 10 batandukanye hagati y’imyaka y’1991 n’1994. Nk’uko byagaragajwe na raporo ya Galand-Chossudovsky wasesenguye ubushyinguranyandiko bwa Banki Nkuru y’u Rwanda, uruhare rwa KABUGA ni toni 96 z’imipanga zihwanishwa na 16% by’iyinjijwe yose. Nyamara LA TROUVAILLE, ikigo cy’ubucuruzi cya Kishore JOBANPUTRAS, cyinjije toni 288 z’imipanga, urebye akaba ari 50% z’iyinjiye yose, nyamara we ntiyigeze akekekerwa cyangwa ngo yerekezwe ku itegura rya Jenoside.

Ukuri n’ubwiyunge

Abanyarwanda baracyafite inzira ndende y’ubwiyunge hagati yabo nk’abanyagihugu, ndetse no hagati yabo n’Abanyekongo b’abaturanyi babo ;bikorejwe umusaraba w’ingaruka za Jenoside, nyuma yo gucumbikira impunzi zahunze izo ntugunda, nyuma zikaza kuvamo urwitwazo rw’ibitero by’u Rwanda ku butaka bw’gihugu gituranyi.

Haba imbere mu gihugu, haba no mu karere umwumvikano n’amahoro nyakuri, bigomba gushingira kukubaka ukuri : « icyo tugomba kwitega kuri ibyo byose, ni ubutabera, kubera ko hatabaho ubutabera nta kuvugisha ukuri ;kandi igihe cyose ukuri kuzakomeza gupfukiranwa, nta butabera buzabaho… Njye sintekereza ko bishoboka ko umugambi wa Felix (Aha yavugaga Felix KISEKEDI Prezida wa Congo) na KAGAME wo guharanira amahoro n’umutekano urambye waterana intambwe izinzika ry’ukuri kw’ibyabaye. Haracyariho ibikomere bijojoba kandi byatuye, inkovu ni nyinshi, mbese ntabwo abantu bakora nk’aho ntacyabaye », uwo ni Patrick MBEKO washimangiraga.

We ukunze kwiyerekana nk’utajya imbizi n’ »icyerekezo kidashinga cy’amakimbirane hagati y’Abanyafrika » agakangurira abasore n’inkumi ba Afrika guhagarara ku maguru yombi bakagarura icyubahiro cyabo cyononekariye mu mateka ya vuba y’amahano yabaye mu Rwanda : « ni ukuvuga ko haherwa ku byiyumviro by’ubwenge buke ko Abanyafrika n’Abanyarwanda by’umwihariko ari abanyamusozi bashihagurana mu mugi y’imipanga. Ishusho y’imipanga, akenshi yatangiye gukinishwa guhera muri Jenoside, Abanyafrika bagaragazwa muri rusange, naho Abanyarwanda bakagaragazwa by’umwihariko muri iyo migirire, muri iyo miterere nyamuco na nyamubano ; reka da ibyo ntibishobora kwemerwa uko ».

Kongera kubaka igihugu 

Ubu dufite amezi yimirije imbere yacu, aho twiteze ko impande runaka, ndetse n’abafata ibyemezo bigenga isi, bazaha ruriya rwego rwashyiriweho gukurikirana imanza z’i Arusha, rugari, ntirukorere mu nyungu n’intego za mpatsibihugu ; kugira ngo ukuri gutsinde nk’uko bikenewe cyane n’Abanyarwanda ngo bazahure igihugu cyabo. Birakwiriye ko uru rubanza rwa KABUGA rufasha umuryango w’abantu ku isi yose, gusohoka mu nzarwe y’amakosa yaranzwe mu manza za TPIR, bigafasha Kigali kwibasira ubwoko bw’abahutu mu mbwirwaruhame za dipolomasiya, ko ubwo bwoko buhwanishwa n’agatsiko k’abanyamahano. « Jenoside nyarwanda » yakagombye kuba yibuka ibyago byagizwe n’abaturage bose, kurura imijinya no kubaka umubano ntamakemwa, utari uwa nyirarureshwa. Ukongera kwiyunga k’Ubudage kwabaye isomo ryiza ry’imbabazi n’ubutabera butabogamye. Abafransa, Abanyamerika, Ababiligi, Abadage, bose babizi by’imvaho.

Mu Akarere k’Ibiyaga Bigari, ingendo nk’iyo iri mu cyizere, kugira ngo bifashe by’intangamuganzanyo, ugutaha kuri gakondo kw’Abahutu banyanyagiye hanze y’imipaka y’igihugu cyabo. Ku banyekongo icyababayeho ni uguhekurwa guhoraho, ndetse no kuba Abanyekongo barinubiye, bakanicuza impamvu bacumbikiye Abanyarwanda muw’1994.

Uwo ni umusanzu wacu w’ibitekerezo mu kunamira ibihumbi n’ibihumbi byahoneye muri Jenoside, harakabaho ubufatanye bw’Abanyafrika ngo buhumurize Abanyarwanda !

1 COMMENT

  1. […] Byatangiye bakuraho ikirego cyo gutumiza imipanga, ngo yagombaga kwifashishwa mu kurimbura Abatutsi muri Jenoside ya 1994; kubera gusanga barasisibiranyije ubuswa. Iki cyaha cyonyine kikaba aricyo kifashishijwe, mu guhindanya isura ya Felisiyani KABUGA, bamuhimbiraho inyito y’ “umuterankunga wa Jenoside”. Iki kirego cyakomatanywaga n’icyo gukwirakwiza iyo mipanga n’izindi ntwaro mu gihugu, cyane cyane muri Prefegitura ya Gisenyi, cyo cyarekewemo; abazi gusesengura iby’imanza bakomeje kugaragaza ko uru rubanza ruzabiza icyuya ruriya rukiko, rukazaba urw’amateka, runashyira ku mugaragaro ibinyoma bya karahabutaka byubakiyeho  inkuru ya Jenoside ya 1994. Iyi ngingo umwanditsi Maghene DEBA, yarayisesenguye ayiva imuzi, tuyibahindurira mu rurimi rw’Ikinyarwanda hano kuri TheRwandan.com. […]

Comments are closed.