Ingabo za SADC zizaguma muri Mozambique

Ingabo z'Africa y'Epfo ziri muri Mozambique

Ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo bihuriye mu muryango w’ubukungu wa SADC byemeje kongera igihe cy’ingabo byohereje muri Mozambique, aho zimaze igihe zifasha ingabo za leta kurwanya intagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira idini ya Islam.

Igihe cyongeweho nticyatangajwe.

Abategetsi bo muri ako karere bari mu nama ku wa gatatu mu murwa mukuru Lilongwe wa Malawi, bavuze ko izo ngabo zateye intambwe ishimishije mu guhashya intagondwa.

SADC igizwe n’ibihugu binyamuryango 16, ari byo Angola, Botswana, ibirwa (amazinga mu Kirundi) bya Comores, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Eswatini, Lesotho, Madagascar, Malawi, ikirwa cya Maurice, Mozambique, Namibia, ibirwa bya Seychelles, Afurika y’epfo, Tanzania, Zambia na Zimbabwe.

Hagati mu kwezi kwa karindwi mu 2021 ni bwo ingabo za SADC zatangiye kugera muri Mozambique.

Mu ntangiriro zikaba zari kuhamara amezi atatu, ubutumwa bwazo buza kongererwa igihe mu kwezi kwa cumi muri uwo mwaka, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Hari nyuma yuko abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bagera ku 1,000 bahageze mu ntangiriro y’uko kwezi kwa karindwi, kurwanya izo ntagondwa, binyuze mu masezerano hagati yarwo na Mozambique. Nyuma baje kongerwa bagera ku 2,000.

Muri iki cyumweru, u Rwanda na rwo rwatangaje ko abasirikare n’abapolisi barwo na bo bagiye kuguma muri Mozambique, nyuma y’amasezerano yo kongera igihe yashyizweho umukono n’impande zombi i Kigali.

Ingabo z’amahanga zashoboye gufasha iza Mozambique mu gutsinsura intagondwa zizikura mu mijyi zari zarigaruriye mu ntara ya Cabo Delgado iri mu majyaruguru.

Ariko ibitero by’intagondwa no gushimuta abantu biracyabaho.

BBC