Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko nta muturage ukwiye guhatirwa kwikingiza Covid-19. Ibi bivuzwe nyuma yaho imiryango imwe n’imwe itari iya Leta, igaragaje ko mu bikorwa byo gukingira Covid-19, hagaragaramo guhohotera abaturage batarabyumva.
Muri iyi minsi mu Rwanda hakomeje kumvikana abaturage bavuga ko batifuza guhabwa urukingo rwa Covid-19, ndetse hari na bamwe bamaze guhunga igihugu kubera kwanga gukingirwa. Benshi bagaragaza ko kwikingiza bibangamiye imyemerere yabo.
Mu kiganiro n’Ijwi ry’Amerika, Mudakikwa John uyobora umuryango ugamije guteza imbere igihugu kigendera ku mategeko CERURA avuga ko hari ingero bagiye babona zerekana ko mu bikorwa byo kwirinda Covid-19 no kuyikingira hari aho abaturage bahohoterwa.
Alain Mukuralinda, umuvugizi wungirije wa guverinema y’u Rwanda yabwiye Ijwi ry’Amerika ko uwari we wese wahutaza umuturage muri ibi bikorwa akwiye kubibazwa.
Inkuru ya Assumpta Kaboyi akorera Ijwi ry’Amerika i Kigali mu Rwanda.