Kuki mu rukiko hahamagawe Perezida wa FERWAFA De Gaulle Nzamwita ntihahamagarwe Shebuja??

Mu gihe abanyarwanda bicira isazi mu jisho Perezida Kagame na Perezida wa FERWAFA, Degaule Nzamwita bireberaga umukino wa nyuma wa UEFA Champions League kuri Stadio Giuseppe Meazza izwi cyane ku izina rya San Siro i Milan mu Butariyani aho ikipe ya Real Madrid yegukanye igikombe ku nshuro ya 11!

Ibinyamakuru byinshi byo mu Rwanda nka Igihe.com, umuseke.com n’ibindi byanditse inkuru ku ihamagarwa mu rukiko rya Bwana Degaule Vincent Nzamwita Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ariko icyo bibagiwe kuvuga ni uko ahagarikiwe n’ingwe uretse kumuhamagara byo kwiyerurutsa nta kindi bashobora kumutwara.

N’ikimenyimenyi uretse we kuba ari hanze abandi bafunze, ni amagambo Degaule Nzamwita yavuze asohotse mu rukiko asa nk’aho asuzuguye ibyo gufungwa bishatse kuvuga ko muri we yumva bidashoboka ibirimo kuba ubu ari ikinamico kigenewe abandi batari we.

Nabibutsa ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’ubwo bitavugwa ku mugaragaro ari nk’igice cya Ministeri y’ingabo. Ubuyobozi bw’iri shyirahamwe akenshi buhabwa umusirikare mukuru cyangwa umusivire uri mu kwaha k’umusirikare mukuru.

FERWAFA twese turibuka iyoborwa na Lt Gen Caeser Kayizari nyuma hataho Major Gen Jean Bosco Kazura nawe wasimbuwe na Vincent Degaule Nzamwita umuntu yavuga ko yashizwe kuri uriya mwanya na Gen James Kabarebe.

Abanyarwanda benshi bakomeje kunenga uburyo FERWAFA iyobowe na Degaule Nzamwita ku buryo benshi bahamya ko bisubiza umupira w’amaguru mu Rwanda byaba ku makipe asanzwe yo mu Rwanda ndetse no kugeza ku kipe y’igihugu.

Hari abarega Degaule Nzamwita kwitwara nk’umufana wa APR ikipe ya Gisirikare kurusha kuba Perezida wa FERWAFA ku buryo iyo myitwarire ituma amakipe yandi yo mu Rwanda abihomberamo cyane cyane ikipe nka Rayon Sport ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Abakurikiranira ibibera mu Rwanda hafi bakaba bemeza ko ikipe ya Rayon Sport ari kimwe mu bintu bike abanyarwanda basigaranye bashobora kumva ko bakunze ntawe ubibahatiye, Rayon Sport umuntu akaba atavuga ko FPR yashoboye kuyigarurira 100% nk’uko yigaruriye byose mu Rwanda.

Tugarutse ku rubanza rwahamagawemo Degaule Nzamwita, ubwabyo kumuzana mu rubanza ni ikinamico kuko nta kuntu icyemezo gikomeye kirimo amafaranga angana kuriya cyari gufatwa nta sosiyete ya FPR ibirimo cyangwa Shebuja wa Degaule ari we Gen Kabarebe atabizi, ahubwo twakwibaza tuti bariya bafunzwe bazize iki mu by’ukuri. Kuko icyo bazira gishobora kuba kitavugwa ku mugaragaro mu rubanza.

Umupira wo mu Rwanda wo uretse kuba nk’inzira yo kwirira amafaranga gusa ntawe uyobewe ko abayobozi batawitayeho kuko na Perezida Kagame ubwe ashimishwa no kujya kwirebera imipira ku mugabane w’u Burayi cyangwa kuganira kuri twitter uko byagenze i Burayi ariko ni gake cyane uzasanga Perezida Kagame aganira kuri twitter uko umukino wa APR na Rayon Sport wagenze.

Marc Matabaro