Burera: Ijerekani y’amazi y’ibirohwa igura amafaranga 150

Abaturage bo mu murenge wa Kagogo mu karere ka Burera baratangaza ko ikibazo cyo kutagira amazi meza n’igiciro cyayo kiri hejuru, kibaremereye cyane.

Abaturage bo mu tugari twa Kiringa na Kabaya mu murenge wa Kagogo nibo bafite ikibazo cyo kutagira amazi.Bemeza ko abenshi bivomera ibirohwa by’imigezi yiroha mu kiyaga cya Burera abandi bakaba bamenyereye kuvoma amazi y’icyo kiyaga.

Murihano Dismas, umwe mu bavukiye muri uriya murenge, yagize ati:“Mu myaka 60 maze mvutse navukiye aha, nta mazi meza twigeze tunywa, twavomaga mu kiyaga cya Burera, ariko noneho ubu ntangazwa no kubona noneho ijerekani y’amazi y’ibirohwa avuye muri iki kiyaga agera hano igura amafaranga hagati ya 100 na 150.

Inyandiko irambuye>>