Victoire Ingabire Umuhoza yunamiye Nelson Mandela

Kuwa 5 Ukuboza 2013 nibwo Nelson Madiba Rolihlahla Mandela yatabarutse, isi yose isakaramo iyo nkuru, imihanda yose bohereza ubutumwa bw’akababaro, no kwifatanya n’Abanyafurika y’Epfo muri rusange, ndetse no gufata mu mugongo ab’umuryango we by’umwihariko.

Ku ruhande rwe, Imfungwa ya Politiki Ingabire Victoire Umuhoza ufungiye muri Gereza ya Kigali, nawe yatanze ubutumwa bwo kunamira Mandela no kumushimira ko yamubereye icyitegererezo gikwiye.

Mu butumwa bugaragara ku rukuta rwe rwa Twitter, Madame Ingabire Victoire Umuhoza yagize ati: “.

«Toute ma sympathie à la famille et à la population d’Afrique du Sud.

Un homme comme Mandela ne meurt jamais.

Ses idées confortent les miennes en insufflant force,

Patience et espoir à la détenue que je reste.

Il a incarné pour moi la liberté, l’égalité, la justice,

La réconciliation et la liberté d’expression.

Autant de valeurs pour lesquelles,

Nous aussi, au sein du parti FDU ,

Nous ne cessons de lutter, dans notre pays, le Rwanda.

Nelson Mandela repose en paix.»

Ingabire Victoire, depuis la Prison de Kigali

Mu Kinyarwanda, aya magambo asobanuye:

“Nifatanyije n’umuryango n’abaturage bose ba Afrika y’epfo. Umugabo nka Mandela ntapfa. Ibitekerezo bye nibyo binyobora bikampa n’imbaraga zo kwihanganira ubuzima bwa Gereza ndimo. Yaharaniye ubwisanzure, uburinganire, ubutabera n’ubwiyunge nyabwo. Akaba ari nabyo natwe mu ishyaka FDU duharanira kugeza mu gihugu cyacu cy’u Rwanda. Nelson Mandela, Ruhukira mu mahoro.”  Ingabire Victoire, muri Gereza ya Kigali.

Source: Ireme.net