RWANDA: FPR-KAGAME IKOMEJE GAHUNDA YO GUHONYORA UMUHUTU

Inzira zose FPR yakoresheje ngo  ihahamure ikitwa umuhutu ntizayinyuze
kugeza ubwo n’abitwa ko ari abayobozi bo hejuru  bajya ku karubanda
bakibeshyera izuba riva imbere y’abaturage. Mu rwego rwo kugaragaza ko
FPR nta kibi yigeze  ikora  kuva yabaho, amabi yose itekereje
iyakoresha abahutu akaba aribo bakandamiza abahutu  bene wabo. Ibyo
bigaragarira cyane muri gahunda yo gupangira abahutu, muri gahunda ya
gacaca, muri gahunda yo kubuza uburyo abahutu aho bahungiye hose ku
isi no kubicira mu gikundi (tuerie en masse).

Izi gahunda mbisha zashegeshe abanyarwanda batabarika, ariko FPR
NTIYIGEZE INYURWA! Ubugome bushya yadukanye ni intambara yo kurangiza
umuhutu wese ugikanyakanya muri gahunda yiswe NDI UMUNYARWANDA igamije
mu by’ukuri gusiga umuhutu ubusembwa n’icyasha cy’ubwicanyi no
kumwumvisha ko AGOMBA GUHAMYA KU MUGARAGARO KO AKOMOKA MU BWOKO
BW’ABICANYI, AKEMERA KO AZITWA UMUMUNYARWANDA KUBW’IMPUHWE FPR
IMUGIRIYE, KANDI AGATANGA IKIGUZI CY’UBWENEGIHUGU,  MU GIHE ABWEMEREWE
!Iyi gahunda ni kirimbuzi ku bana b’u Rwanda, ndetse niba idakumiriwe
mu maguru mashya, ishobora kudusenyera igihugu.

IMBABAZI ABAYOBOZI B’ABAHUTU BASABA,  ZIHISHE IKI ?

Abacurabwenge ba FPR bize iriya gahunda n’ababibagiriyemo inama
bibagiwe ikintu kimwe: Bibagiwe ko umwera uturuka ibukuru kugira ngo
bucye wakwiriye hose. Ko mbona mimisitiri w’intebe, abasenateri, ba
minisitiri, bari gusaba imbabazi mbere ya shefu wabo; aho Perezida
Kagame Paul ntarimo abahenda ubwenge, bamubwiye nawe akabanza agaha
urugero abaturage ko yakoze gahunda yo guhanura Habyalimana bigatuma
genocide iba, hanyuma bariya bayobozi bandi bakabona bakiyenza ku
muturage. Gusaba imbabazi  kuri jye sicyo ndwanya, ahubwo ndarwanya
ikinyoma cyo guhisha ikibazo u Rwanda rufite maze rukitwaza amoko
abahutu, abatutsi, ndetse n’abatwa.

Aya moko gouvernement y’u RWANDA YAYAKUYE MU NDANGAMUNTU, none
yadukanye “ndi umunyarwanda” nk’ubwiyunge ku buryo bwa FPR. Kuri ubu
FARG ishobora gutora  abatutsi bagatoneshwa kandi ubwoko bw’abatutsi
butabaho, hashyizweho ARG, MPORE, AVEGA-AGAHOZO, hashyizweho igihe
cy’icyunamo ku batutsi. Ese ko hariho gahunda zihariye ku batutsi
,abahutu n’abatwa bo si abanyarwanda? Munyumve neza, sindwanyije
FARG,AVEGA,ARG-MPORE n’andi mashyirahamwe yashinzwe gufasha abarokotse
genocide bo mu bwoko bw’abatutsi, gusa ndarwanya igituma FPR-KAGAME
ifata abantu bose nk’injiji, kandi ikima abahutu n’abatwa
uburenganzira bwo kwibuka ababo FPR YAGITAGUYE HABA MU Rwanda no muri
CONGO. Gahunda zifasha abatutsi zirimo zirabandanya, umuhutu ahonyorwa
none FPR irazana gahunda zipfuye za ndi umunyarwanda ngo irusheho
guhuma amaso umuhutu azarinde  apfa  atagira  n’urwara rwo kwishima!

Ndi umunyarwanda mu bayobozi  ni ubundi buryo bwo gutesha umutwe
abahutu, kubumvisha ko babishaka batabishaka bagomba kwemera ko bagize
uruhare muri genocide yakorewe abatutsi mu 1994, ko ndetse n’abapfuye
mbere yayo bayigizemo uruhare. Kagame Paul ari kubaka inzika
y’akaramata, ari gushengura abo yarangije gukura umutima. Muri gahunda
z’amajyambere FPR yazaniye abanyarwanda nk’uko ibiririmba  yagiye
ikora uko ishoboye igashyira abantu bose ibona ko bashobora kuyijora
muri situation ituma bagwa mu mutego w’icyaha, nta narimwe FPR YIGEZE
ISHAKA KO ICYAHA CYAYO KIYIBARWAHO, ahubwo ishaka ko ibyaha  byayo
haboneka n’abandi bantu babifiteho uruhare cyane abahutu ko rero ubwo
nta ruvugiro bakagombye kugira. IGIHE CYOSE ABAMBARI BA FPR-KAGAME
barangwa no  guhoza umuntu ku nkeke bamwumvisha ko ari umunyamakosa ku
buryo ubu n’ubu, ariko ko Bo bashobora kubimuberamo ntagire icyo aba.
Bizarangira ryari se?

Kubera iyi “ndi umunyarwanda”, abayobozi hafi ya bose basigaye bavuga
bateshwaguza kubera kutamenya aho bahagara.

1.UMURAZA Landrada: ubwo yavugaga iby’urugerero yemejeko mu Rwanda
hari ivangura cyane ku badafite imyumvire imwe na FPR.

2.MUREKEZI Anastase: kuwa 25/11/2013 yatangaje ko mbere yari umututsi
nyuma akihindura umuhutu. Yagize ati: “kera iwacu twahoze twitwa
abatutsi, ariko byaje kugera igihe ba sogukuru bacu bahakwa n’abahutu,
guhera ubwo twahise duhindura dutangira twitwa abahutu”. Uyu muyobozi
se arashaka ko abantu bose bahinduka abatutsi?

3.MAKUZA Bernard: uyu rimwe ati “ntawe ugomba kubazwa ibyo se yakoze
nk’uko ntawe ugomba kubazwa ibya sebukwe”, ubundi ati “ndasaba
imbabazi z’ibyo data yakoze”. Arimo ariyambika uruhu rwa FPR YACIYE
KIRAZIRA NONE ATANGIYE GUTARANGA SE (ise wubahwaga aho ageze hose
kubera ibitekerezo bizima yagiraga: “à ce que Makuza vient de dire je
n’ajoute rien”). Ibi Makuza Bernard akoze ntaho bitaniye n’ibyo FPR
yakoze ubwo yasenyaga imva ya MBONYUMMUTWA Dominique. Aha rero singaya
Kagame gusa ndagaya na Bernard utakemera gushishoza.

4.KABONEKA : kimwe n’abandi bari bari mu Bubiligi, bahinduye ndi
umunyarwanda gahunda yo KWISHONGORA ku bahutu.

5.HABUMUREMYI Pierre Damien ati iyi mbehe ntacyo itwaye kuko yunga
abanyarwanda.  Koko se abona byunga abanyarwanda? Niba ari gutya
Minisitiri w’ntebe abona ubwiyunge, u Rwanda rwaba rugiye kurenga
mtelemko noneho.

6.KANIMBA François wishinje ibyaha byo gusiga abana b’abatutsi kwa
sebukwe bakicirwayo we agahungira mu nterahamwe ku Gikongoro kandi
avuga ko zamuhigaga kuko ari umututsi !

N’abandi bakomeje kwishinja amafuti nk’ayo!

Kagame ashaka kwerekana ko abayobozi bose b’u Rwanda aho bava bakagera
bakoze nka we ndetse ko n’abariho ubu ari ko bameze. FPR nireke
ababyeyi b’abo iri gutesha umutwe baruhukire mu mahoro, ni ikine
umupira n’abo iruzi, ireke ubukunguzi bwayo ishinyagurira abipfiriye.

UMWANZURO

Abayobozi bari kujya imbere y’abaturage, mu bigo by’amashuri, ndetse
no mu mahanga mu byo bita za diaspora nyarwanda nibareke gukomeza
kwiha urwamenyo. Ibibi FPR YAKOZE birahagije kandi bimaze kumenyekana
hafi ku isi hose. Aba bayobozi bakwiye guha abaturage amahoro, kandi
bakava inyuma ya Sekibi FPR mu maguru mashya.

Hakwiye byihutirwa kujyaho inama Rukokoma, abazayijyamo bakazasangwaho
icyaha kirebana  n’ibi byago abanyarwanda turimo basabe imbabazi
bazihabwe. Abayobozi  mu mashyaka yose babadukire icyarimwe bajye mu
baturage kubabwire ko buri wese  agomba kurekera mugenzi we
uburenganzira bwe, ari na byo bishobora kuzazana ubwiyunge nyakuri.

Munyarwanda ukunda ukuri, ubutabera, amahoro n’ubwisanzure haguruka
wamagane iyi NDI UMUNYARWANDA ya FPR-Kagame, kandi unamagane
n’abayobozi bayigenda inyuma buhumyi kuko iyi gahunda igamije
guhonyora abahutu n’amacuti yabo.

Harakabaho ukuri, ubutabera n’ubwisanzure mu banyarwanda.

Marie MUKAMWIZA
Commissaire Affaire Sociale wa RDI Rwanda Rwiza