Abafatanywe na Kizito bakatiwe, umwe ni we uzasigara muri gereza

Joel Ngayabahiga na Jean Bosco Nkundimana bafatanywe na Kizito Mihigo (ibumoso) mu kwezi kwa kabiri 2020

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Nyuma y’umwaka umwe n’amezi umunani batawe muri yombi, abagabo batatu bakekwaho kuba bari mu mugambi wo gufasha umuhanzi Kizito Mihigo gutoroka, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22/10/2021 bakatiwe.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo mu kubakatira rwagize umwere umwe mu baregwa rutegeka ko afungurwa, rukatira undi igihano kiri munsi y’igihe amaze afungwa, na we urukiko rutegeka ko arekurwa, naho undi we akatirwa igifungo gituma akomeza kuguma muri gereza.

Nyuma y’igihe kirekire baburanishwa batarakatirwa, ibyaha bakurikiranyweho byagiye bihindura iyito, birangira basigaye bakurikiranyweho  ibyaha bibiri, icyo  kuba icyitso cyo kwambuka baciye ahantu hatemewe n’amategeko n’icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cyo gutanga indonke.

Uwo urukiko rwagize umwere ni Harerimana Innocent rushingiye ku kuba we icyo yakoze ari ukubabaera umushoferi wabavanye i Kigali akabageza mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyaruguru, atazi ikibajyanye, kuko yari yabwiwe ko bagiye mu gitaramo mu karere ka Nyaruguru. 

Abo bareganwa nabo bakaba baremereye Urukio ko uyu Harerimana Innocent nta kindi yari abiziho kuri gahunda yabo yo kwambuika umupaka, dore ko atanafatanywe n’abandi, aho basanzwe hafi y’umupaka.

Urukiko rwakatiye Ngayabahiga Joel gufungwa maezi atatu, nyuma yo guhamwa n’icyaha kimwe muri bibiri yashinjwaga. Ngayabahiga yagizwe umwere ku cyaha cyo gutanga ruswa kuko nta bimenyetso simusiga bikimuhamya.

Umucamanza ariko yavuze ko Ngayabahiga ahamwa n’icyaha cyo kuba icyitso mu gushaka kwambutsa Kizito kuko ni we wagombaga kubayobora inzira y’ubusamo banyuramo, nk’uwari umenyereye kariya Karere ka Nyaruguru akaba anahatuye. Icyaha kimuhama ubusanzwe gikatirwa igifungo cy’amezi atandatu, ariko umucamanaza yavuze ko kuba yaracyemeye kandi ntagore urukiko akigabanyirijwemo kabiri agahabwa amezi atatu.  Urukiko rwategetswe ko afungurwa kuko yarengeje igihano yakatiwe. 

Ndikumana Jean Bosco wari usanzwe ari umukozi wa Kizito Mihigo we yakatiwe gufungwa imyaka itanu n’amezi atandatu, kuko ibyaha byombi bimuhama, ariko kuba nawe yarabyemeye ntagore urukiko akaba atahawe igihano kirekire kigenwa n’amategeko kuri ibi byaha. Ku bijyanye n’amafaranga yitaga aye, ariko ubushinjacyha bukavuga ko yari ayo Kizito yari bwifashishe atanga ruswa, Urukiko rwategetse ko ayo mafaranga ahera mu isanduku ya Leta nk’ayafatiriwe.

Tega amatwi uko baburanye bwa nyuma ubwo urubanza rwabo rwapfundikirwaga