ABANYARWANDA BAHAGURUTSE KWIGOMWA BATERA INKUNGA FILIMU MBARANKURU “ MAN OF THE YEAR”!

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ziganjemo imbuga za whatsapp, muri iyi minsi hakwiragiyeho ibiganiro bishyushye n’amatangazo; aho abanyarwanda bakangurirana guhagukurukana n’iyonka, bagatera inkunga filimu mbarankuru yenda gusohoka ivuga ku Rwanda, “Man of the Year”! Iyi filimu Abanyarwanda bategereranyije igishyika, ku bw’ukuri izaba ivuga ku Rwanda, cyane cyane “Umugabo w’Umwaka” nk’uko izina rya filimu ribica amarenga! “Uyu mugabo w’Umwaka” –ariko uzavugwaho mu myaka myinshi y’ubuzima bwa politiki n’igisirikali ku Rwanda- nta wundi utari Prezida KAGAME. Uyu yamennye ibifaranga bitabarika mu binyakamakuru n’ibigo bishinzwe kumenyekanisha imiryango, amasosiyete, ibigo n’ibihugu, ibizwi mu ndimi z’amahanga nka “Public Relations/Relations Publiques”. Uyu mutungo usesagurizwa ibi bigo bya “PR”, iba ari impongano KAGAME n’ingoma ye ya RPF-Inkotanyi,  ngo bakenekwe isura y’agahebuzo, ishashagirana mu kinyoma, ndetse n’igihugu  babeshya ko bagize “Pradizo”/”Singapuru Nyafrika”!

Bati: “Ak’imuhana kaza imvura ihise, harageze ko turangwa n’ubwitange bwo kwigomwa ubushobozi, bwo gushora muri iyi mpinduramatwara, intsinzi irakomanga ku miryango; kandi Leta itumenera ku rwara nk’inda, ibimenyetso bikomeje kwisukiranya ko iri mu minsi yayo ya nyuma!” iyi ni interuro yateruwe n’umuyobozi wa Kominote y’Abanyarwanda bakomoka mu Rwanda, bari mu mujyi munini w’igihugu cy’Afrika! Undi ati:”Ni koko Abanyarwanda bagaragaje inyota n’ubwitange bwo gufata mu mugongo ibikorwa abarwanya ikinyoma cyubakiyeho FPR-Inkotanyi, batamururira isi akari imurori kakiri urujijo kubera ibinyoma bisakazwa n’Inkotanyi! Ibi bakaba barabigaragarije cyane, mu bihe bya vuba aha Umushakashatsi n’Umwanditsi Judi REVER, umwe mu imparanirakuri, Leta ya Kigali ihigisha uruhindu akaba nawe agendana amakenga no kwikingira, yihisha abishi bayo bamaze no kumukabya ko bazamwambura ubuzima! Ni koko Abanyarwanda bakangukiye kandi batera inkunga yo gushyigikira ibikorwa bye akorera hirya no hino ku isi!

 Byiyongera ku muco mwiza Abanyarwanda baharanira ukuri, bamaze iminsi bagaragaza wo gutabariza no kuremera (gufasha mu buryo bw’imibereho mu bihe by’amage) impirimbanyi n’Abanyapolitiki bahangaye na Kigali, mu gihugu no hanze yacyo; akenshi bashyirwa mu kaga n’ibikorwa by’indashyikirwa biyemeza, batitangiriye ubuzima bwabo baba bashyira mu kaga, ku neza y’igihugu. Byaragaragaye ku mpirimbanyi nka IDAMANGE, KARASIRA… Abanyapolitiki nka BARAFINDA, Abanyamakuru n’abataganza kuri “youtube”… Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye, amoko atandukanye, abenshi bahunze Ingoma y’igitugu ya FPR-Inkotanyi, n’abari mu gihugu babikora rwihishwa; bahagurukiye rimwe n’iyonka, kugira umusanzu ufatika batanga ku agaciro kangana na 150,000$ abura ngo iyi filimu ibashe kugira ubushobozi bw’amafranga bwo kuyisohora no kuyikwirakwiza. Iby’aka gaciro kabura bikaba byaratangarijwe mu kiganiro umwe muri babiri bari kuyikora, yagiranye n’Abanyarwanda ubwe, mu minsi ishize!

Uburyo bwo gutanga inkunga buratandukanye mu korohereze buri wese ufite ubushake, kandi inkunga igashyika ahayigenewe: gukora imirimo yo gutunganya no gusakaza iyo filimu!

Abanyotewe impinduka mu Rwanda bari ku kivi cy’impinduramatwara; bamaze gukura mu myumvire y’urugamba bahagazeho bwuma! Ubu bamwe muri bo bafashe iya mbere mu bukangurambaga, kandi ababakurikiye baratanga icyizere ko barahigura umuhigo, iyi filimu ikava mu bibazo by’uburyo bw’amafaranga buyitsikamiye! Kugeza magingo aya, aho umuntu aherereye hose, n’ubushobozi afite uko bungana kose, n’umutekano w’umwirondoro we uko awifuza kose; hari uburyo bumubereye bwo kwitabira iki gikorwa yitangira ku giti cye, cyangwa se anyuza inkunga mu matsinda y’abaziranye, arimo kuremwa n’abakorerabushake,  nayo agomba kwitoramo utanga iyo nkunga ku miyoboro yateganyijwe n’abayitunganya!

Ngo uburyo bwaba bworoshye cyane, kwaba ari ukunyuza ku muyoboro wa “Paypal” w’ikigo kiyitunganya ariwo: https://www.paypal.com/donate?hosted_button_id=PY9QPNAUEZUXC. Icyakora ngo hari no gutanga unyuze ku rubuga bwite bw’umushinga wa Filmu, icyakora ngo aha hashobora gutangirwa n’abatuye muri US, kandi ibyo batanze bigatozwaho imisoro: https://manooftheyear.film/trailer. Hari kandi na none uburyo bwo gushyira amafaranga kuri konti y’Ikigo gitunganya iyi filimu iri mu gihugu cy’u Bubiligi -ariko ukaba wayishyiraho aho uri ku isi yose ukoresheje za banki z’ibihugu urimo-, iyo konti ikaba ari iyi ikurikira: BLIND RIVER MEDIA INC. SWIFT/BIC TRWIBEB1XXX IBAN BE94 967227722014. Ushaka gusogongera ku buryohe n’isura y’ukuri iyi filimu izaba izadusangiza, yakisurira urubuga rw’ikigo kizayitunganya (rwatanzwe haruguru ko narwo rutangirwaho inkunga, akihera ijisho; inkuru mbarirano iratuba!

Abanyarwanda baharanira ukuri n’imiyoborere myiza y’igihugu cyabo bayitegereje nk’ivuka ry’umwana uje kungura umuryango; mu gihe Kigali yo iri mu kiriyo yabuze imivuno yo kuyimenera mu igi, ikaba magingo aya itakibashirije no kuyirwanya ubwo izaba isohotse nk’uko yarwanyije n’indi yabanje bigafata ubusa!

Uburyo bw’amafaranga Kigali ikoresha mu mihate yo kuyobaguza amahanga, igura isura mpimbano ahashoboka ku isi; ava mu misoro y’Abanyarwanda mu gihugu, ndetse n’abatuye mu bihugu bitera inkunga u Rwanda! Nk’uko abanyotewe ukuri n’impinduka batanga ubushobozi bwo gukomeza kubabohera ku ngoyi –mu buryo badafite uko bahagarika-; bakwiye kugira imihate yo kwitanga byimazeyo mu kwigomwa uburyo batanze mu mutima-nama wabo, kandi mu ntego zifatika biyemeje, ngo barwanye ikinyoma kigurwa n’uburyo bwabo bukoreshwa nabi, na Leta isesagura ibyakagiriye rubanda igoka umumaro.

Iyi filimu izazana ukuri kwinshi kuvuye mu mpande zitandukanye, kandi iguhurize hamwe; mu buryo bworoshye gusobanukirwa urwo rusobe rw’amakuru! Mbese nawe ibaze nko gukurikirana ikiganiro cy’aho ingingo zisukiranya kandi zuzunya mu njyana iguha amahirwe yo gusobanukirwa; maze muri icyo kiganiro kikaba kirimo ba Judi REVER, Kizito MIHIGO, Michael WRONG, Faustin TWAGIRAMUNGU, David HIMBARA… n’abandi benshi uzi bazi byinshi kandi batanze umusanzu ufatika mu kumenyesha ukuri kwimbitse iriya Leta yicariye! Muri abo bose Abanyabwenge karahabutaka, abanyapolitiki b’inararibonye, abanyamakuru n’abashakashatsi, impirimbanyi zabyiyemeje kandi zibifitiye impano… 

Kurwanya iyi filimu bisa n’aho bitagishobokeye Leta y’u Rwanda, kubera aho ikoranabuhanga rigeze, rikaba rinayigeze ku buce ku mpamvu z’uko Abanyarwanda mu ngeri zose bamaze kumenyera kwihigira ukuri, kwaba kugukurikira no gusangiza amakuru! Abateguye iyi filimu nabo ni inararibonye mu mikorere ya Leta y’u Rwanda, irimo iterabwoba, kumena ibifaranga byo kumenera imishinga mu igi, gutera igitutu ku bigo biri inyuma y’umushinga! Mbese namwe mwibaze impamvu hari gukenerwa umusanzu w’abanyarwanda bose banyotewe ukuri, ngo iyi filimu ibashe gusohoka no gukwirakwizwa!? Igisubizo nta kindi, ni uko impirimbanyi z’ukuri, Leta ya Kigali ifata nk’abanzi bayo, bafashe ingamba za “mugabo wigira yakibura agapfa”, barirya barimara birinda aho bahurira hose, n’inkunga cyangwa ubufasha bwazabatera icyugazi, igihe agahu kazaba gahuye n’umunyutsi, filimu iri ku bica bigacika ku miyoboro itandukanye nsakazabumenyi!

Ese koko Filimu nk’iyi mbarankuru ku Rwanda ni iy’agaciro; byo kuraza ishinga abanyarwanda barwanira ko ukuri ku Rwanda kuba ikimenyabose ? Umusanzu wayo uzaba uwuhe ?

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo “Imvura igwa ni isubira” kandi ngo “ubyina n’ishyari ntakura ibirenge!” Nta bikorwa byo kwituramira byamaze kugerwaho, ngo bibe bihagije kuba byarashyize hanze Leta ya Kigali yubakiye ku kinyoma, n’ubwo ibikorwa bisohoka buri munsi! Gusa ntibihagije kandi ibibanziriza ibindi, bibera ibizakurikira isoko yo kunozwa no kugira umusarura uruseho. Ikindi gikwiye kuzirikanwa ni kwa kubyina n’ishyari ntukure ibirenge nyine, ngo hato ritaguhiga… Imihate ikinyoma gishyirirwaho ngo kiburabuze isi, hakwiye irenzeho gushyirwa mu Ukuri ngo gutamururire isi icyo Prezida KAGAME na FPR-Inkotanyi bari byo ku Rwanda, uko Abanyarwanda babayeho mu kuri kwamye, guhabanye na birya bikwirakwizwa ko badamaraye muri Paradizo y’Ubudasa Igihumbi, nk’uko babibeshyerwa na Leta ibashinyagurira!

Twitege ngaruka ki z’umujinya wa Kigali ubwo iyi filimu “Man of the Year” izaba isohotse; nk’uko iyigeze gusohorwa na BBC nayo yavugaga ukuri kugihishwe, “Rwanda, The Untold Story”  yaviriyemo BBC gufungirwa gutangariza ku minara ya FM mu Rwanda?

Ni koko Filimu iheruka yo ku gihagararo nk’icya “Man of the Year” yatitije Kigali, maze nayo irasizora muri Diplomasiya, reka si ukugura ibinyamakuru mpuzamahanga bikomeye ngo biyirwanye, baravuga… ngo aha abayisohoye n’abayivuzemo bizabakoraho, ndetse bakurikiranwe mu nkiko… Nyuma igikorwa cya rurangiza kiba gufunga BBC ku minara ya FM mu Rwanda. Iki gikorwa cyo gufungira BBC ku minara ya FM nacyo cyakoranywe umujinya n’ubuhubutsi bwinshi, bisigira ibibazo abakozi ba Leta bayigiraga inama ko irimo gukora ibidakwiye, kandi bigaragaza neza isura y’u Rwanda yo kuniga ukuri n’itangazamakuru!

Kwirukana BBC ku minara ya FM, byatumye igira abayikurikirana baruta kure abayikurikiraga ikiri kuri FM ku minara y’u Rwanda! Ni mu gihe ko n’iki gitangazamakuru cyahaye n’uburenganzira “abayoutubers” guterura ibiganiro byacyo bagasakaza, uko bishakiye; kandi iyi miyoboro ya “Youtube” niryo shakiro ry’inkuru z’ukuri kwamye ku Rwanda; kuburyo Leta ya Kigali idahwema kubogoza ko “abayoutubers” bayigeze habi, bamurikira ukuri umuryango nyarwanda, kandi mu myumvire ya FPR-Inkotanyi, ukuri kubereyeho konona abaturage!

Ni ihame ko iyo  “Umuryango w’abantu runaka” ukandamijwe, kurushaho kubuza abantu gukurikira igitangazamakuru, kandi udafite ubushobozi bwo kugihisha burundu, uba urushijeho gutuma gitera amatsiko… Kubuza abanyarwanda kumva “Radiyo Muhabura” yumvikanaga mu gihugu cyose kuri mirongo migufi/“shortwaves” kandi byibura no ku maradiyo yose, dore ko hariho amaradiyo menshi yari afite “shortwaves” yonyine n’ayari afite “shortwaves” kongeraho na FM, mu gihe kubona radio ifite FM gusa byari bigoye, mu Rwanda rw’icyo gihe. Ibyo byatumye radio Muhabura yarumvwaga na benshi ku butaka bw’u Rwanda, kurusha mukeba wayo RTLM yumvikaniraga kuri FM gusa, kandi iyo FP idakwiriye ubutaka bw’u Rwanda, ndetse n’inyakiramajwi nyinshi zitagira uburyo bwo kwakira amajwi ayunguruye neza bwa FM.

“Man of the Year” isohowe n’abagabo basanzwe bazi byinshi ku Rwanda; barushakashatseho, barwanditseho, baganirije impirimbanyi nyinshi; bararuzi neza cyane, kandi n’ibinyamakuru by’imizindaro ya Leta ntibisiba kubamamaza bibatuka, ariko bikangurira rubanda amatsiko yo kumenya no gukurikira imirimo y’abo bantu, Leta izwiho kubeshya yita ababeshyera u Rwanda! Bityo bikaba bisa n’ibimenyerewe na benshi, ko abo Leta yita “ababeshyera u Rwanda” baba baruvuga uko ruri; naho abo yita ko “abavuga ukuri ku Rwanda” baba bari muri wa murongo w’iyo Leta wo gukeneka isura y’ikinyoma ku Rwanda, hagamijwe gusingiza ingoma, no guhisha amabi yayo, bayobagiza amahanga!

Abakoze filimu Benedict MORAN na Anjan SUNDARAM bazwi n’Abanyarwanda b’impunzi hanze y’Igihugu kubera ibikorwa by’ubushakashatsi, ubwanditsi n’ubuhirimbanyi bisanzwe bibaranga muri gahunda zabo zitandukanye! Banazwi mu gihugu hagati kandi, kubera ko Anjan we yakoze no mu Rwanda, yishakashakira ukuri kutariho ivumbi, maze yamara kuruvamo akarwandikaho ibitabo byinshi bivuga ibihishwe na Leta biruberamo! Naho Benedict nawe nk’umusangirangendo wa Judi Rever, indi mparanirakuri ikaba itajya imbizi na Leta ya Kigali; nawe yaranzwe n’ibikorwa bitandukanye biharanira guhishura ukuri kwicariwe n’intebe y’ikinyoma ya FPR-Inkotanyi! Kubw’iyo mpamvu rero ibinyamakuru by’imizindaro ya Kigali, ntibisiba kubibasira bombi; uko bibibasira bibandikaho inkuru z’isebanya n’iyandagaza, ninako biba bibamamaza mu baturage b’imbere mu gihugu!