Ese hari umwiza kurusha undi?

Valentin Akayezu Muhumuza

Politiki yo gutungana intoki hari ikindi yaba yaramariye Abanyarwanda, uretse kubakururamo inzangano z’urudashira?

Yanditswe na Valentin Akayezu Muhumuza

Hashize igihe gito, nsomye inyandiko yagayaga amagambo bivugwa ko ngo Dr Rudasingwa Theogène yaba yaravuze kuri Rusesabagina. Ibi nanone nongeye mbihuza n’amagambo mperutse kubwirwa kubera ikiganiro nakoze nsesengura ibyo itegeko Nshinga rivuga ku byerekeye kwiyamamaza kwa Perezida Paul Kagame nyuma y’uko azaba ashoje mandat ye mu mwaka wa 2024. Hakaba hari bamwe mu banyoherereje ubutumwa bambwira ko nakoze ishyano ntagombaga kuvuga kuri Perezida kandi ntacyo ndicyo!!!

Izo ngero zombi zatumye nibaza, niba Abanyarwanda bari babasha gusobanukirwa mu by’ukuri, icyo umunyapolitiki aricyo?! Hano ntabwo ngamije gusobanuro icyo umunyapolitiki bivuze, nyamara nshingiye mu myumvire ya Kinyarwanda, umuntu aba umunyapolitiki iyo avuga ibihuye n’uruhande duherereyemo. Kubw’umunyarwanda, kirazira kunenga umunyapolitiki ukora kandi akavuga ibyo dushaka, kabone n’ubwo byaba atari ukuri cg bidakwiye!!

Kubwa benshi, Dr Theogène Rudasingwa yakoze icyaha gikomeye kuba afite ibyo anenga Paul Rusesabagina. Muri ya myumvire y’abanyarwanda, mbere y’uko Paul Rusesabagina aba umugabo wakoze ibikorwa by’indashyikirwa hakaba hari abantu bagera ku 1200 babashije kurokokera muri Hoteli yari ashinzwe kuyobora,. Arabanza akaba “Umuhutu”. Bityo, umugabo nka Dr Rudasingwa Theogène uzagira ibyo anenga cyangwa atemeranya na Rusesabagina mu mikorere ye, azahita afatwa nk’Umututsi wavuye I Bugande utemera ko Umuhutu yagira agaciro!!! Ariko se koko nuko Rusesabagina adafite ibyo yanengwa? Niba bihari se, kuki bigomba gucecekwa?! Nkanjye ku giti cyanjye, sinjya nemera amahitamo yakoze yo kuva mu muhamagaro we w’Umutabazi(Humanitaire/Humanitarian) akajya gukora politiki ifite umurongo wo gukemura ibibazo hifashishijwe ingufu za gisirikare. Ku bwanjye, mbona ayo mahitamo yakoze atariyo. Nonese kuki Dr Rudasingwa niba afite ibyo amunenga (kugeza ubu atarigera asobanura), yabizira? Kuba yaravuze ko aho kugirango Rusesabagina ayobore Igihugu, FPR yagumana ubutegetsi, ibyo bihinduka impamvu y’uko umuntu ahita yitwa umuhezanguni udashaka ubutegetsi bw’Abahutu?

Kugeza ubu abakora Politiki bose, baba bari mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, hari umurongo birengagiza. Gushyiraho umurongo w’imitekekerereze ituma hubakwa Igihugu giha ikizere buri Munyarwanda.(Trust-building for Nation-building). Ntabwo rero bizigera bitanganza ko Abanyarwanda, mbere yo kwibona mu Rwanda rubahuje, bazabanza bibone mu matsinda bakomokamo kuko niyo abaha ikizere cyo kubaho kurusha uko Igihugu kibaha ikizere cyo kwizera ko ubusugire bwabo burinzwe.

Nagerageje gukurikirana ubuhamya bw’imibereho y’umunyapolitiki Dr Rudasingwa Theogène nyuma yaho aviriye mu buyobozi bw’U Rwanda ndetse n’urugendo rw’Impinduka(individual and spiritual transformation) yakoze, nsanga I Rwanda ruramutse rugize amahirwe yo kugira abanyapolitiki nkawe bagira urugendo nk’urwe rushingiye mu mitekerereze n’imyizerere iboneye, Rwanda rwagira ikizere cyo kuyoborwa n’abantu bazima bakize ibikomere by’amateka bityo babasha komora n’abandi.

N’ubwo buri wese afite uburenganzira bwo kubona ibintu uko abyifuza, ariko hari icyo ahantu bakagombye kujya bibuka: agatotsi cg igitotsi tubona mu migirire y’abandi, gikomoka ku mugogo uri mu maso utuma benshi batareba ngo babashe gusesengura ukuri gukwiye. Gutunga intoki kwa hato na hato, bituruka ku marangamutima, umujinya w’amateka, cg ibikomere bitashoboye komorwa.

Nkomeje gufatira urugero, ku mabuye aterwa Dr Rudasingwa Theogene, icyo mbona ni uko hadakwiye gutindwa ku byo yavuze, ahubwo hakwiye kurebwa mu bushishozi impamvu zabimuteye noneho ahantu bakaba arizo batindaho bazishakira igisubizo. Nyamara igisubizo nticyaboneka igihe cyose nta bushake bwo gutega amatwi buhari. Twirinde Inkiko z’amarangamutima, kuko iyo migirire irica, ntikiza.

Ikindi abantu bagomba kumenya, ni uko kurwanya FPR bitagomba gushingira kuri “Politique de harcelement moral et du tribalisme”!! Hari slogan iri hanze aha igira iti “Inkotanyi ntituzazikumbura”. Iyo umuntu afashe umwanya agatekereza kuri iyo slogan, ahita abona kwibeshya gukomeye cyane ku kibazo cy’U Rwanda kuri bamwe mu banyarwanda baba abanyapolitiki cg abatari abanyapolitiki. Ntabwo ikibazo cy’U Rwanda ari FPR Inkotanyi, ikibazo cy’U Rwanda ni umurage mubi w’imiyoberere, noneho buri butegetsi buje bwakira ibibazo ndengakamere busigirwa n’ubwo busimbuye noneho kubera bya bikomere bitomorwa, bigatuma abategetsi bashya nabo bahitamo gutegekesha agacinyizo kubera umubabaro n’agahinda. “Tous ceux qui nous dirigent, ou nous ont dirigé, sont les produits de l’injustice”. Nkunze gukoresha amagambo avuga ngo “Les victimes d’hier sont les bourreaux d’aujourd’hui et les bourreaux d’hier sont les victimes d’aujourd’hui”.

Abanyarwanda bakwiye guharanira ko Igihugu kigira abayobozi bomowe ibikomere basigiwe n’amateka. Igihe cyo gutegura u Rwanda rero rutubakiye ku nkovu mbisi cg ibikomere bibisi, n’iki ngiki. Slogan yo “Kutazakumbura Inkotanyi” ikwiye gusimbuzwa, slogan yo kwanga no kurwanya imiyoborere mibi aho iva ikagera. Abanyapolitiki by’abanyarwanda bari hanze yarwo, bakwiye kwibuka ko gukora politiki zicamo Abanyarwanda ibice, ari ugukora politiki y’urupfu(Politique de la Mort). Nta muntu ushyira mu gaciro ushobora guhitamo gukurikira uwo murongo. Ni ngombwa gutekereza ko mu Rwanda huzuyemo Abanyarwanda benshi b’inyangamugayo kandi bibona neza muri FPR.

Niba rero umunyapolitiki azanye umurongo wo kurema ibice werekana ko utazakumbura aba na bariya. ESE ubwo abanga FPR bafashe Igihugu, abo bantu bayibonamo babakoresha iki? Bazira se ko bikundiraga FPR? Ntabwo hano ngamije kugira abo mvugira cg abo nibasira, intego yanjye ni ukwibutsa ko igikwiye gushyirwa imbere, ari ukubaka Igihugu kigendera ku mategeko, aho buri munyarwanda wese abaho yisanzuye mu buryo amategeko yagennye Kandi hakabaho Inzego zifite ubushobozi bwo kumurengera igihe habonetse impamvu iyo ariyo yose igamije kumuvutsa ubwisanzure yemererwa n’amategeko. Ibyo bishobotse, U Rwanda rwaba Igihugu cy’Ihumure, buri munyarwanda wese yishimiye kubamo.

Iyo witegereje politiki ikorerwa hanze y’U Rwanda, ubona ko hari abibwira ko basobanukiwe ishusho y’imibereho, imitekerereze n’imyumvire by’abanyarwanda bari imbere mu gihugu kurusha uko ba nyiri ubwite bayizi. Ikosa rya mbere rikorwa ni ukumva abari hanze y’igihugu, bazi agahinda kabari imbere mu gihugu kurusha uko bo bazi ibyo babamo umunsi ku wundi, bityo hakabaho kwibeshya ko bafite ibisubizo by’ibibazo byabo kurusha uko bo batekereza kwimenyera ibisubizo bibakwiriye.

Ikindi gikomeye, ni uko kuryana , gushihagurana, gusebanya no gutukana byuzuye mu barwanya ubutegetsi bari hanze, ari impamvu yuzuye ituma benshi mu bari imbere mu gihugu badashobora guha “credibilité” abitwa ko bashaka kubarengera bari hanze. Ikintu cyakora abarwanya FPR bayikorera, ni ukuyorohereza akazi. Kuko ntigikeneye abaza kwirirwa bahanganye n’abayirwanya ku mbuga nkoranyambaga, kuko abo bayirwanya bo ubwabo birwanya hagati yabo.

Imyumvire yo kuba hari abumva ko bafite la “superiorité de l’integrité morale” kurenza abandi nicyo kibazo. Lunettes za opposition zirirwa zihiga umwanzi utari we, zigasigana ubusembwa ngo aha ni ugukubitira ikinyoma ahakubuye ni ibindi!! Iminsi maze nitegereza uburyo gukubura ikibuga biri kugenda, ahubwo umuntu yavuga ko umukungugu urushaho kwiyongera ugatumukira buri wese.

Ndabizi ko ibi nanditse, benshi bagiye kunyuzuzaho amabuye, ariko birakwiye “ko dukebura, twikebuka”. Njye icyo mbona ni imbaraga z’amarangamutima y’urwikekwe yamaze kurenga banyirayo hakaba nta bushobozi bwo kuyagenzura buhari. Gusa ufite Ubwoba bwo kugambanirwa, akomeze yirinde uko ushoboye. Ariko, ibintu nibikomeza uko bimeze, FPR iracyafite imyaka myinshi yidagadura ku butegetsi ntakiyikanga. Abahanganye nayo ubushobozi bafite ni bumwe gusa: gukomeza kuryana hagati yabo.

Ibyo nanditse uwo bikomeretsa yihangane, kuko ndakebura nanjye nikebura. Uru rugamba turiho nta miseke igoroye numwe uhari. Kandi mu matandukaniro yacu twese, icyo duhuriyeho ni ugukunda u Rwanda. Igicantege gikomeye kikaba ko buri ruhande rwifuza kuba muri urwo Rwanda rwonyine, urundi rudahari. Kubera iyo mpamvu, urugamba ruzamera nka rwa rugendo rwa Abisirayeli bamaze imyaka 40 bazenguruka mu butayu, bakajya bajya iyo bari bavuye. Aho bashiriye impumu, bicara hasi baza kubona ko burya hari inzira bari kunyuramo bakagera mu gihugu cy’isezerano mu minsi 11 numwe gusa.
Banyarwanda, dushire impumu inzira izatubera ngufi kugera mu Rwanda ruhumuriza kandi rugahumurira buri wese.