Nta bitambo, nta mpinduka ishoboka – Me Ntaganda Bernard

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Me Ntaganda Bernard washinze ishyaka PS Imberakuri yagaragaje ko abakeneye impinduka mu Rwanda bakeneye kumenya ko nta mpinduka (Révolution) idakenera ibitambo..
Me Ntaganda ati :” Nta na rimwe FPR izatanga demolarasi ku mbehe, kuko yageze ku butegetsi ibabaye kandi ivunitse, ko yatanze ibitambo byinshi, … kugira ngo igere ku butegetsi”

Me Ntaganda yavuze ko kuba amashyaka yemewe mu Rwanda yose akorera mu ihuriro ryiswe FORUM ari uburyo bwo gukorera mu kwaha kwa FPR.

Me Ntaganda yagize ati: “Dufite ishyaka rya FPR risa n’aho ridashaka ko mu Rwanda haba amashyaka atavuga rumwe na FPR, amashyaka yo muri opposition idafunguye, atari muri forum imeze nk’ubwato bwa muvoma”

Ntaganda yibukije ko kugira ngo MRND yemerere andi mashyaka menshi kubaho ni uko byaharaniwe. Ati: “Demokarasi irahanirwa, kuki abantu bumva ko FPR tuzayigamburuza tudatanze ibitambo?”

Ku bijyanye n’abamutera ubwoba ngo azapfa avuga ko n’iyo yapfa hazavuka abandi. Me Ntaganda yashimangiye ko igihe cyose FPR itazemera gufungura urubuga rwa Politiki, batazahagarika urugamba bariho.

Mu kiganiro yahaye kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda, Me Naganda Bernard yibukije ko mu mwaka wa 2009 aribwo ishyaka PS Imberakuri yashinzwe ikanemerwa nk’ishyaka rya opposition. Yemeza ko ari we Muyobozi wayo kandi ko ibikorwa by’ishyaka bitahagaze, mu rugamba rwo guharanira demokarasi.

Umva ikiganiro kirambuye na Me Ntaganda :