ABANTU BALI HANZE AHA BABA BAKOMEJE CYANGWA BABA BAKINA MU BIKOMEYE

Yolanda Mukagasana na FPR ye niba atari abashinyaguzi ni abagome! Ikibazo ni ukumenya uwo baba bashinyagurira cyangwa se uwo baba babereye umugome uwo ali we! Nawe ngo mu mpera z’ukwa kane 1994 gutabara ntibyari bigikenewe? Reka ye! Ubwo se fin avril, mai, juin, début juillet, ayo mezi yose abapfuye iyo barokorwa byari kuba ari ubusa? Ni bacye cyane se cyangwa bari ibimonyo n’amasazi badakeneye kurokorwa? Mbese kuli Yolanda Mukagasana na bacuti be, genocide = ibyumweru bibili n’igice byo muli avril 1994 gusa!

None kuki icyunamo bakigeza muli juillet? Kuki batabigarukirije le 20 avril? Ashaje yanduranya narekere aho. Ibintu nk’ibi byatuma abantu bibaza byinshi ku bandi. Niba ari inda nini cyangwa se inyota y’ibindi ntamenya ntibyagombye kugeza aho abantu gushinyagura bigeze aha.

Nibatekereze neza nka Butare, Gikongoro, yewe bajye na Kibuye n’ibice bya Cyanggu, bagaruke muli Kigali bazamuke Kigali-ngali, mbese aho abantu bishwe bitinze hose, maze bongere. Mbese bahere mu mpera z’ukwa kane 1994 bagende bagere mu ntangiriro za nyakanga 1994 barebe abishwe bose, maze bahagarare ku maguru yombi bavugishe n’amatama yombi ibyo bavuze, ibyo Yolanda Mukagasana yihanukiriye agatura kuli BBC-Gahuzamiryango ejobundi.

Erega igihugu n’amateka yacyo abantu bari hanze aha babihinduye UMUGANI W’IBINYOMA n’UBUSHINYAGUZI, Karabaye!

Ibi biba bishimangira byinshi abantu bumvaga cyangwa se bibazaga aliko bagatinda kubyemera kuko baba bumva bidashoboka! None, burya koko …

Ubu se ko bashinyagurira abatutsi, bakaba bagaragaza n’urwango rudasubirwaho ku bahutu no ku bafaransa, amaherezo azaba ayahe? Nako ubwo basize nde inyuma? Muli make bibasiye abantu bose iyo bava bakagera. Ngaho da! Byaba byiza bagoroye imvugo, aho bikenewe bagasaba n’imbabazi, bakazihabwa. Maze ibiganiro na bose bigakomeza.

Imana nitabare

bamara1

Prosper Bamara