Abanyarwanda batandukanye babona bate ibyatangajwe na New RNC ko habayeho Genocide yakorewe abahutu? (Igice cya 1)

Nyuma y’aho abayobozi b’ishyaka Ihuriro Nyarwanda Rishya (New RNC) basohoreye itangazo ryemeza ko habayeho Genocide yakorewe abahutu mu Rwanda no muri Congo Ndetse bakanatanga urutonde rw’abo bavuga ko bateguye iyo Genocide, ubwanditsi bwa The Rwandan bwegereye abantu batandukanye ngo badutangariza uko babona ibyo byavuzwe n’ishyaka New RNC

ntiyamiraMartin Ntiyamira, umunyarwanda wifuza ko u Rwanda rugendera ku bwami bwisunze itegeko nshinga

Ikigaragara ni uko babitangaje bagamije kureshya abayoboke b’Abahutu n’amafaranga yabo; bakaba batarabitangaje kuko bababajwe n’Abahutu bishwe ngo babe baharanira ubutabera; iyo biba ibyo baba barabitangaje kera bagaharanira n’ubwo butabera kuva kare kose; bakaba bari kuba batarakoranye na leta bashinja icyo cyaha.

Ikimenyimenyi, na nyuma yo gutandukana na leta baje kwifatanya na Kayumba Nyamwasa bashingana ishyaka rigamije gufata ubutegetsi kandi uwo Kayumba akaba ari umwe mubo bashinja kuba yarateguye iyo Jenoside yewe na nyuma yo kwitandukanya na Kayumba, icyo cyaha cya Jenoside ntabwo kiri mubyatumye bitandukanya na we!!!!! 

Ingeso yo gukora politike ishingiye ku moko Abanyarwanda dukwiye kuyicikaho kuko niyo yoretse u Rwanda iryanisha abaruvuka! Irangamuntu y’ubwoko ntacyo imariye Abanyarwanda kindi usibye kubahoza mumyiryane, inzangano, ubwicanyi, no guhora ibangaza mu buhunzi budashira! 

Abanyarwanda tumenyereye ko Kagame n’agatsiko ke bafatanije gusahura no koreka igihugu bahinduye ibyago n’amahano ya Jenocide yagwiriye igihugu cyacu ubucuruzi none nabo badukanye gucuruza “Jenoside” ngo bagwize abayoboke…. aya nayo ni amahano mu yandi! 

Tureke kurya akaribwa n’akataribwa, politike ishingiye ku moko ni uburozi mu bundi, ducire birarura!!! Kuba Abahutu barishwe birazwi neza ko bishwe n’ababishe barabyivugira, inyito bikwiye guhabwa siyo ngombwa, icyangobwa ni uko Abanyarwanda bazagira igihe cyo kwicara hamwe bagasasa inzobe…. bakunga ubumwe….. apana guhindura ibyago by’Abanyarwanda uburisho!!!!

 

Faustin Kabanza
Faustin Kabanza

Faustin Kabanza, umwanditsi n’umusesenguzi wa politiki n’imibereho y’abanyarwanda

Nyuma y’aho abayobozi ba New RNC batangaje ku mugaragaro ko bemeza ko habayeho génocide yakorewe abahutu kandi ko babifitiye ibimenyetso, byatunguye abantu batari bacye. Ni ubwa mbere abanyarwanda bahoze bakomeye muri FPR ndetse harimo n’abo mu bwoko bw’abatutsi bemeza ko ubwicanyi bwakorewe abahutu nabwo bwakwitwa génocide. umuhanzi Kizito Mihigo wacitse ku icumu rya génocide yakorewe abatutsi, na we twibutse ko yaririmbye ati :”n’abandi banyarwanda batazize génocide y’abatutsi nabo bakwiye kwibukwa kuko na bo ari abantu.” (Ayo magambo ngo ashobora kuba ari mu byo afungiye). Hari n’abandi tutarondora. Icyo twavuga rero ni uko ikibazo cy’abahutu bishwe (ndetse tutibagiwe n’abatwa) gitangiye guhangayikisha abanyarwanda b’ingeri zose babona ko ubwiyunge nyabwo butazashoboka mu gihe ubu bwicanyi nabwo butashyizwe ahagaragara ngo busobanuke ndetse n’ubucamanza bushyireho akabwo. Muri make rero nk’uko nanabyanditse mu nyandiko nise mu rurimi rw’igifransa “Le génocide contre les hutus, le New Rnc assume…”, nta mpamvu yatuma ubu bwicanyi bwakorewe abahutu bukomeza koroswa. Biramutse binagaragaye ko na bwo ari génocide nk’uko New Rnc ibivuga, cyangwa bukitwa irindi zina, ntabwo ibyo bizakuraho génocide yakorewe abatutsi. Nta bwicanyi busimbura ubundi.. Yaba rero New Rnc cyangwa n’abandi banyarwanda bakumva bahangayikishijwe no kuvuga ukuri uko bakuzi, amaherezo ubucamanza buzifashisha ibyo bitekerezo byose, bityo ikibazo cy’abanyarwanda kizabonerwe igisubizo burundu

 

Kayumba RugemaKayumba Rugema, umwe mu bayobozi b’Ihuriro Nyarwanda RNC muri Norway

Genocide yakorewe abahutu itangajwe n’uwahoze ari umuyobozi mukuru muri RPF (secretary general, umusirikare mu rwego rwa Major) Byakabaye byumvwa na cyane ariko hari igituma bitahabwa amatwi cyane: 

1. Ntabwo yihereyeho nk’uwateguye iyo genocide kandi ariwe wari umunyamabanga mukuru wa RPF kandi ari n’umusirikare mukuru (senior officer) muri RPA. Kutishyiramo ngo anishinje ko yayiteguye ni ibintu byo kwitonderwa.

2. Igihe abivugiye: akunze kuvuga yatanye iyo ataratana ntavuga ni ukuvuga ko iyo aza kuba akiri kumwe na Kagame yakabaye ataremera iyo genocide y’abahutu ariko aho yataniye nawe nibwo ubona ibintu byiraswa ry’indege! Iyo adatana na Kayumba Nyamwasa ntiyakabaye amugira numero ya 2 we kandi ntiyigire iya mbere dore ko yahuzaga byose igisirikare na politik yari nk’ingufuri n’urufunguzo iruhande rwa Kagame.

3. Ntabwo ibyaha by’intambara n’ubwicanyi bwo guhora buba genocide, yenda byahanwa kimwe ariko ntibyitwa kimwe kandi ibi byose nzi neza ko Rudasingwa abizi nk’umusirikare azi amategeko y’intambara ibyo bita rules of engagement and rules of use of force.

4. Azi neza ko mu nkotanyi usibye n’aho yabaga ari ko yabaga ari kumwe n’abahutu we na bagenzibe sinunva impanvu batahereye kuri abo bari kumwe bakabica? Rudasingwa azi neza uko abaturage bahamagariragwa kuri radio Rwanda kurwanya inyenzi ku buryo uwakurikirana ibiganiro byacishwaga kuri radio Rwanda kuva muri 90 kugeza muri 94 leta yicishije abaturage ibabwira ko imbunda z’inyenzi zirasa amajeri, hamwe bagacishaho abakecuru bazicishije imyuko. Kuba azi ibibyose agashinja ingabo zafatiwe ku rugamba n’ababaturage bazaga bagafata umusirikare n’imbunda kuko bamubwiye ko imbunda ye itarasa amasasu n’uwo kwamaganwa si uwo kuzunga banyarwanda.

5. Rudasingwa niwe na Anastase Gasana bavugiraga RPA muri Congo none se ubwicanyi bwa RPA kuki bwabazwa uwarwanaga uwakoraga inzira yo kubarasa nta nkomyi akaba umumarayika?

6. Impanvu z’ibibintu ni ukureshya abahutu bakoreshejwe amakosa mu mateka ngo bumve kobabonye umukiza ariko sibyo Rudasingwa yagize uruhare rukomeye muri ubwo bwicanyi cyangwa genocide niba ariyo. Namusaba kugira ubutwari maze akijyana mu rukiko nk’uko Bosco Ntaganda yabikoze akareka kubeshya.

7. Rudasingwa na bagenzi be nta cyiza mbona bazanye kuko ibyo bavuga benshi baravuze icyo twakabitezeho ni ubwiyunge, ni imbabazi ariko izo mbuto ntibazigira kuko ntawe barababarira mu buzima bwabo, ntawe bariyunga nawe kandi bamaze gutana na benshi! Icyo nasaba abana b’u Rwanda ni ukubabarirana, bakihanganirana no gushira ubwoba bwo kubwizanya ukuri ku makosa! Ubu se Ngarambe ati iki na recordings ze zigaragaza ubuhezaguni? Musonera aravuga ubwicanyi nk’umusirikare mumubaze abo yishe abahora ubwoko maze agire ubutwari bwo kwijyana mu nkiko nzemera koko ko baharanira ubutabera kandi bitangiriyeho!! Musonera arashinja bagenzi be kwica abahutu, kwica abana bazaga ku rugamba bavuye I Rwanda ariko se nk’umuntu wavukiye Gahunge muri Toro yabwirwaga n’iki umuntu uvuye i Huye ? Ba Musonera nibo bicishije abana b’abandi babaga bazanye nabo bakababeshyera ko ari abakozi Ba RWASUR!! Ubwicanyi mu mujyi cyangwa urban terrorism niba bwarabaye byakozwe na ba  Musonera n’abandi nkawe nibo bari bazi uwo mujyi n’abo bagombaga kwica!! Mbese kuki genocide y’abahutu koko itakozwe n’uwakuze atabona se wishwe n’abo bahutu ahubwo igakorwa n’abakuze babona ababyeyi babo? Rudasingwa arashaka political capital mu bahutu n’inkunga yabo y’amafaranga.

 

cleophasCléophas Sebazungu, umunyarwanda utuye mu gihugu cya Norway

Nk’uko nabivuze kera kandi na n’ubu nkaba mbisubiramo. Nta muntu n’umwe ushobora gusobanura ukuntu u Rwanda rwaguye mu mutego w’abashakaga ubutegetsi muri 94, maze hagapfa abantu benshi ku buryo na guverinoma iriho itazi neza umubare w’abantu bapfuye muri 94. Ibyo babikoze babizi kuko kubarura abantu babagaho icyo gihe bitagoye. Ngo ishyaka New RNC ryakoze liste y’abantu bagize uruhari mu byabaye muri 94. Umuntu yabashimira kuba batinyutse kubivuga ubu. Umuntu kandi yanabagaya kuba barategereje imyaka irenze 20 kugira ngo babone uko babivuga. Abanyarwanda bazi ko hari abanyarwanda benshi bakatiwe kubera politiki ya ba mpatsibihugu bavuga ko ubwicanyi bwo mu Rwanda bwateguwe nabo( abahutu gusa). Umuntu ashobora no kumva neza impamvu abarwanashyaka ba NEW RNC batabivuze mbere. Nabo baragakoze maze bananiwe bahitamo kwitandukanya na guverinoma ihora ibeshya rubanda n’amahanga ngo ubwicanyi bwateguwe n’abahutu. Ibyo byose biherutse gutangazwa na Dr. Theogene Rudasingwa( umuyobozi mukuru wa New RNC), Joseph Ngarambe( uwungirije umuyobozi mukuru) na Jonathan Musonera( umwanditsi). Uyu Musonera nigeze kugira amahirwe yo kuganira nawe. Ni umuntu uvugisha ukuri wababajwe n’ubwicyanyi bwabaye mu Rwanda. Mu byo avuga namusabye ko atazongera kuvuga ko abahutu baguze imihoro yo kwica abatutsi. Ibyo si byo rwose kuko imihoro n’imipanga byari ibikoresho by’ibanze mu nzu nyarwanda. Urugo rutagiraga umuhoro cyangwa umupanga mbere ya 94 rwabaga rufite ubukene buteye ubwoba. Ndunva yarabyemeye kuko n’abatutsi bari bafite imihoro cyangwa imipanga. Guverinoma yatoraguye ubutegetsi muri 94 nirekeraho kugoreka amateka. Dukeneye ukuri.

 

gallican GasanaGallican Gasana, umwe mu bayobozi b’ishyaka AMAHORO People Congress

Burya Genocide ntabwo ari ikintu cyiza na gato, ni nayo mpanvu jye ntumva abantu bayirwanira nk’aho hari icyiza kiyirimo ! Ahubwo dore icy’ingenzi twari dukwiriye kurwanira no guharanira ; Ari uwakoze genocide, ari uwakoze ubwicanyi ndengakamere bose kuri jye bagombye kubibazwa no kubihanirwa. Kandi mpora mvuga ko Kagame icyaha cy’ubwicanyi ndengakamere kiramuhama nawe yagombye kubihanirwa nk’abakoze genocide bose.

 

Ambrose_NzeyimanaAmbrose Nzeyimana, umunyarwanda uba mu Bwongereza

Theogene Rudasingwa nta kintu gishya yunguye abanyarwanda, cyane cyane abahutu, muri ririya tangazo rye. Ni ukubarangaza. Arimo gukina “politiki,” nk’uko yamye ayikina. Mu gihe cyashize nibwo yabwiraga abahutu mu Bubiligi ko inkotanyi zitwaje umuhutu Koloneli Alexis Kanyarengwe ngo azibere umuyobozi w’ikirenga (chairman), kandi ngo byari amacenga. Mu gihe yari mu nzego nkuru za FPR, ari umucurabwenge wayo, yumvisha isi yose ko abahutu bakoreye genocide abatutsi, azerura ryari ko nabyo bwari amacenga? Abahutu, abatutsi, ndetse n’abatwa barishwe bazira abo baribo. Urukiko rwa Arusha (TPIR) ntirwashoboye kwerekana mu buryo budasubirwaho ko koko bamwe mu bahutu bateguye ubwo bwicanyi bwibasiye abanyarwanda bose. Rudasingwa mu guhamya bariya basirikari b’inkotanyi genocide zakoreye abahutu, si impuhwe cyangwa urukundo afitiye abapfuye. Ari muri ya macenga amenyereye. Kuri iyi ngingo ntaho atandukaniye na Kagame urisha ngo genocide yakorewe abatutsi, azi neza ko ariwe wabicishije yica Habyarimana akoresha n’inkotanyi yari yarinjije mu nterahamwe. Rudasingwa yari gutandukana na Kagame iyo ahamyako hari umugambi mubisha wo kumara abahutu watekerejweho bihagije kandi ukaba ugeze kure ushyirwa mu bikorwa. Abateguye iyicwa ry’abanyarwanda barazwi: ni agatsiko k’inkotanyi zaturutse i Buganda. Ziracyarikomeje kuko za mpatsibihugu zitarazivanaho amaboko. Abicanyi nta bwoko bagira. Kagame ntiyica kuberako ari umututsi, yica kuberako ari umwicanyi. Naho abashinyagurira abacu bishwe (abahutu, abatutsi n’abatwa) kubera inyungu zabo, bakwiye kwamaganirwa hamwe n’abicanyi nyirizina.

 

akishuliAbdallah Akishuli, umukuru w’ishyaka FPP-URUKATSA

Ibyatangajwe na NEW RNC si bishya kuri jye ahubwo ni uko ijwi ryabo ariryo ryabashije kugera ahirengeye. Nanjye ubwanjye narabivuze kenshi haba munyandiko cyangwa mu biganiro binyuranye. Igishya kirimo ni ukuba bitangajwe n’ishyaka ririmo bamwe mu bari bakomeye mu myanya yo mu bushorishori mu gihe FPR yacuraga imigambi yo kurimbura abahutu ndetse bikaza no gushyirwa mu bikorwa. Icyo ariko kuri jye si ikibazo. Ahubwo ni intambwe bariya bagabo bateye ndetse bakwiye gushimirwa yiyongera kuyo bateye bitandukanya n’umujenosideri No 2. Nkaba nanashishikariza abanze kuva ku izima bakihambiriye kuri uriya mujenosideri ko bava ibuzimu bakajya ibuntu bityo nabo bakaba bashya nka bagenzi babo bafashe icyemezo cy’ubutwari.

 

Ndagijimana_JMVAmbasaderi Jean Marie Vianney Ndagijimana, umuyobozi w’umuryango IBUKA BOSE RENGERA BOSE,Umwanditsi w’ibitabo akaba yarabaye na Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda

Kuri njye ibya ririya tangazo nabifashe nk’aho ntacyabaye (non event), naho uko riteguye usanga riteguranye umujinya mwinshi ku buryo wagira ngo abariteguye basaga n’abamasha Lt Gen Kayumba Nyamwasa kurusha uko bavugira inzirakarengane. Nkurikije inzira z’amategeko n’ibimenyetso ndetse n’amaperereza nakoze ku giti cyanjye nakwemeza ndashidikanya ko ubwicanyi bwakorewe abahutu ari Genocide ndetse nanabyanditse mu bitabo byanjye mbere yuko Mapping Report nayo ibyemeza. Kwibasira Lt Gen Kayumba Nyamwasa watanze ubuhamya bukomeye nko muri film ya « Rwanda’s Untold story » no mu binyamakuru byinshi by’amahanga njye mbona ari ugutiza ingufu ingoma ya Kagame, bikanakurura umwiryane hagati y’amashyaka yo mu buhungiro ashyira igitutu ku ngoma y’agatsiko. Iki gihe si icyo kurasana hagati y’abaharanira demokrasi mu Rwanda. Icyakorwa ubu nk’abanyarwanda ni ukureba uburyo twakora ibiganiro hagati yacu bidaheza tugashakira umuti ibibazo byacu mu mahoro hashyizwe imbere ukuri, uburyo buboneye bwo kubohoza « political space » mbere y’amatora ataha ya prezida wa Repubulika, no kwigira hamwe inzego z’ubuyobozi zibereye abanyarwanda bose nta vangura, hagamijwe kunga abanyarwanda.”

 

mulindahabiJean Claude Mulindahabi, umunyamakuru w’umunyarwanda uba mu Bufaransa

Ibyatangajwe na NEW RNC, nabivugaho ibintu bitatu:

1. Itangazo rya Dr Théogène Rusasingwa na bagenzi be ritarimo ibimenyetso byabo bwite, si ryo abantu bakwiye gushingiraho gusa bavuga ko habaye jenoside yakorewe abahutu. Igikwiye gushingirwaho ni ibimenyetso simusiga. Niba Dr Rudasingwa na bagenzi be babifite kandi bishingiye ku byo bahagazeho nibabitange. N’abandi bafite ibyo bimenyetso simusiga, bakwiye kubishyikiriza inzego zifite ububasha bwo kwemeza cyangwa guhakana ko icyo cyaha kitakozwe. Twibukiranye ko jenoside yakorewe abatutsi na yo yemejwe hamaze kwerekanwa ibimenyetso no kubwira inzego zirebwa n’ikibazo nk’icyo ko zigomba gukora umurimo wazo.

2. Byaba ari ukwihuta uwavuga gusa ko ibyo NEW RNC yavuze yabitewe n’uburakari cyangwa kwihimura. Kubera iki? Dr Rudasingwa si umuntu ubonetse wese kuko azi amabanga menshi y’ibyabaye n’uko byakozwe. Twibuke ko yabaye umunyamabanga mukuru wa FPR, aba n’umuyobozi w’ibiro bya perezida Kagame igihe kinini. Ibyo avuga n’ibyo azatangaho ibimenyetso bigomba gusuzumwa kuko yari mu nzego zo hejuru zifata ibyemezo. Ntawahita abikuba na zeru ngo yihutire kuvuga ko abiterwa no gushaka kwihimura ku bo bahoranye muri FPR, cyangwa kwiyegereza abahutu. Ibi niba anabifite no muri iyo gahunda, abantu bakwiye gusuzuma niba bidahurirana n’ukuri. Niba kandi hari usanga abeshya, akamubeshyuza kuko ibyo yemeza bifite uburemere ku gihugu.

3. Dr Rudasingwa na bagenzi be si bo ba mbere twumvise batanga ubuhamya mu bantu bahoze muri FPR. Hari ba Major Furuma, ba Lt Ruzibiza, ba Lt Ruyenzi, ba Jean Pierre Mugabe n’abandi umuntu atarondora. Abo bantu bahoze muri FPR bavuga ko ubuhamya batanga ari ibyo bahagazeho cyangwa babonye n’amaso yabo. Uretse n’aba bo muri FPR, hari n’abanyamahanga, nk’abanyamerika, abongereza, abanyakanada batari bashyigikiye ubutegetsi bwa mbere ya 94, bakoze iperereza bagatanga imyanzuro ko hari n’abishwe bazira ko ari abahutu cyangwa babonwaga nk’abari ku ruhande rwabo.

Njye nsanga abanyarwanda bakwiye gushyira igitutu kuri LONI igashyiraho urukiko ruhakana cyangwa rukemeza niba harabaye jenoside yakorewe abahutu kandi rukabikora rumaze gusuzumana ubushishozi ibimenyetso bitangwa n’ababonye koko ibyabaye. Uru rukiko rukwiye kujyaho kuko uretse n’abanyarwanda hari n’impuguke za LONI, zatanze raporo ivuga ko zasanze ibyaha byakozwe bishobora kwemezwa n’urukiko ko ari jenoside yakorewe abahutu.

Icyitonderwa: abantu bakwiye kumenya ko inzego zibishinzwe ziramutse zemeje ko habaye jenoside yakorewe abahutu, nta cyo byagabanya na gato ku bubi bwa jenoside yakorewe abatutsi. Nta n’ubwo byahanagura icyaha cy’abishe abatutsi. Habe na gato. Ntawari ukwiye rero kugira impungenge ko ubuhamya bwa ba Dr Rudasingwa n’abandi banyarwanda bwashyikirizwa inzego zibishinzwe. Ibi nta n’umunyarwanda ukwiye kubipfa n’undi, keretse niba hari uwabasha gusobanura ko abanyarwanda bose atari abantu.

 

nkulizaAmiel Nkuliza, umunyamakuru w’umunyarwanda uba muri Sweden

Ririya tangazo rya RNC nshya ry’uko ubwicanyi bwakorewe abahutu bwagombye na bwo kwitwa génocide, nta we ryagombye gutungura. Ahubwo jyewe, nakunze kujya nibaza impamvu abarishyize ahagaragara batabikoze hakiri kare, ubwo bari muri RNC ya cyera.

Rudasingwa na Musonera, bashyize ahagaragara iri tangazo, bari mu ba mbere bashinze RNC. Banahoze mu ngabo za APR, zaje kwihinduramo ingabo z’igihugu. Ubwicanyi izi ngabo z’abatutsi zakoreraga abahutu, barabubonaga. Gahunda yo kubamara bari bayizi, ku buryo na major Furuma, nyuma gato y’uko ahunze, yarabyemeje. Mu rwego rwo kumaraho abahutu, uyu Furuma yabyise ko yari politiki ya FPR yitwaga «Punguza»; kugabanya; kugabanya abahutu nyine.

Uretse na Furuma, ibi na njye mbifitiye gihamya: hari umusirikare wari mu ngabo zatsinzwe, ntashaka gutangaza izina rye, wasanze inkotanyi muri 90, wabinsobanuriye neza, ubwo yagiraga ati «Aho twanyuraga hose, twishe abahutu, turaruha. Ati sinari nzi ko hari umuhutu usigaye mu gihugu, ubwo twafataga ubutegetsi! Ati «ntimujya mushira»?

Uretse n’uyu musirikare mukuru, mfite umurundo w’amalisiti y’abahutu bagiye bicwa, hafi mu gihugu hose, kuva ku murenge, kugeza ku makomini bari batuyemo. Abenshi muri bo bahamagarwaga n’ingabo z’inkotanyi kwitabira amanama. Iyo babonaga ari bake bitabiriye izo nama, barababwiraga ngo nimugende mubwire n’abandi baze. Bamara kugwira, bakamishwamo amasasu. Urugero ni inama y’i Gitwe iwacu, aho mvuka.

Muri kamena 1994, abaturage bo muri komini Murama, bari bakiri muri «zone turquoise» ku Gikongoro no ku Kibuye, biyemeje gutaha, kubera ko ntacyo bikekaga. Bageze i Gitwe, abasore b’inkotanyi, barimo n’abavuka ahongaho, babateranyirije hamwe, bababwira ko bagiye kubaha ibiryo. Barabanje bababwira ko basubira inyuma gato, bakajya kubwira n’abo basize inyuma, na bo bakaza bagafata ibiryo. Bamaze kugera nko kuri 500, bamishijwe mo urusasu. Amazina y’abahiciwe yose ndayafite, yewe n’ababicishije amazina yabo ndayafite. Ndibuka ko muri 97 ayo mazina nayashyikirije procureur wa Kigali, Kwikeredidi, kugirango abakurikirane, ahubwo akambwira ko ningaruka kuri pariki azamfunga. Bwarakeye biraba. Izi nzirakarengane zaziraga ko ngo komini Murama yayoborwaga n’interahamwe ruharwa yitwaga Ildephonse, nyamara ngo icyaha ni gatozi.

Reka tureke iby’inama y’i Gitwe; mbere y’uko ingabo z’u Rwanda zijya kwica impunzi i Kibeho, na byo byari byateguwe. Ndibuka uwitwa Mugabo Pio ajya kuziteguza, akazibwira ko zigomba gutaha, atari ibyo ko ngo «agapfa kaburiwe ari impongo». Ni uko yazibwiye, mbere gato y’uko ingabo za APR zizisutsemo amasasu. Abaharokotse mfite ubuhamya bwabo, ntashaka gushyira ahagaraga, n’amazina yabo, kuko bamwe muri bo bakiri mu gihugu.

Ubwo iyo nkambi yaraswagamo, nari mpari. Umunyamakuru wa radiyo Rwanda, Yusitini Mugabo, yatinyutse kubaza perezida Bizimungu, ati: «ugereranyije, urakeka ko hano hapfuye abantu bangahe»? Bizimungu yamushubije amwuka inabi, ati «ni nka 300 gusa». Na njye nahise mbaza Bizimungu nti «ese abo 300 bo bazize iki»? Kubera ko iki kibazo cyanjye cyari kibajijwe n’igipinga cy’ibizuru, umusirikare wari undi iruhande, yahise anshushubikanya, mpava ntumva, ntabona. Umubare w’abishwe icyo gihe, wemejwe n’ingabo za Minuar, urenze ibihumbi 7 na 500.

Mu mwaka w’1996, ubwo inkambi zo muri Zayire zasenywaga, nta kwezi kwari gushize Kagame avuze ko n’abahungiye muri Zayire azabakurayo. Ibi yabivugiye kuri stade régional i Nyamirambo, ubwo hizihizwaga imyaka ibiri ingabo ze ngo zibohoye igihugu. Aya magambo ayavuga, nari mpari, ndetse ntangira kwivugisha nti ariko buriya koko Kagame si ukwirarira; azashobora kuvogera ikindi gihugu uko yishakiye? Umusore w’umusirikare twari duhagararanye, mwene Pay Pay Pius Gatambiye, wakoraga mu Mvaho, yahise ansohora muri stade, rubanda rwose rureba. Nta kwezi kwashize inkambi zo muri Zayire zidasenywe, abapfa barapfa, abandi bakwirwa imishwaro, abarokotse bacyurwa ku ngufu.

Aha ndibutsa ko minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Anastase Gasana, yari amaze igihe gito ahaye ikiganiro abanyamakuru, yemeza ko nta mpunzi n’imwe isigaye muri Zayire. Nyamara izarokotse amasasu n’udufuni tw’izi nkotanyi, zari zuzuye i Nyacyonga. Aha na ho nari mpari, ubwo umunyamakuru Colette Breackman yambazaga ati «ko minisitiri Gasana nta gihe yari amaze atubwiye ko nta mpunzi z’abahutu zisigaye muri Kongo, izi zivuye hehe»? Igisubizo cyanjye cyari uko Gasana na we ntawamurenganya, kuko yavugaga ibyo yatumwe n’ubutegetsi.

Mu mpera z’umwaka w’2000, ishyirahamwe ry’abanyanyamakuru mu Rwanda ryampaye «mission» yo kujya gukora «enquête» mu turere dutandukanye two muri perefegitura ya Kibuye. Iyi «enquête» yari igamije kumenya icyo abaturage batekereza ku nkiko za gacaca, zari hafi gushyirwaho mu gihugu. Kugirango ntagira ibibazo byo gutunganya uyu murimo, nagombaga kwisunga ubuyobozi bwa komini mu rwego rwo kubona uburenganzira bwo kuvugana n’abaturage. Abo twavuganye, cyane cyane abo muri komini Gishyita, aho gusubiza ibibazo byanjye, bajyaga ahubwo kunyereka ibyobo ingabo za APR zajugunyagamo abahutu bo kuri iyo mirenge zicaga. Iyo myobo yabaga iri hafi y’ibiro bya komini birenga bine nasuye byo muri Kibuye. Iyo raporo, n’ubwo yanyongewe mu icapiro ryayoborwaga na Alphonse Kirimwobenecyo, irahari, ntaho yagiye. Ibi bivuze ko ingabo za APR zari zifite amabwiriza yo kwica abahutu aho zanyuraga hose, na nyuma y’uko zigeze mu gihugu, uretse ko zitaranabihagarika.

Bref, itangazo rya RNC nshya ntawe ryagombye gutangaza. Rudasingwa na Musonera bashyize ahagaragara ibyo bahagazeho, bazi neza. Banze gupfukirana ukuri kwambaye ubusa. Mbere y’uko banabitangaza, bari banashyize ahagaragara indi raporo bise «Maping report». Si iyo gusa kuko n’iyo ukurikiye neza «Untold story», ya «documentaire» ya BBC, isa n’aho ntacyo yasize inyuma.

Igisigaye ni ukumenya ngo ariko ubundi iyi génocide yakorewe abahutu ko ari «indiscutable», yo izemezwa ryari, na nde? Na njye nti kwemezwa kwayo kuragoye kuko abayiteguye baracyafite imbaraga bahabwa na ba gashakabuhake, babagabiye ubutegetsi. Aba ntibashobora kuyemeza muri iki gihe kuko na bo baba bishyize «dedans».

Nyamara ubwo bashyiragaho urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, bari bemeje ko n’abakoze ibyaha byo kwihorera, ari byo birimo kugaragara ko byari indi génocide yakorewe abahutu, na bo bazakurikiranwa n’uru rukiko. Ubu rurinze rufunga imiryango nta musirikare n’umwe wa FPR ruburanishije. Yemwe n’abo uru rukiko rwahanaguyeho ibyaha cyangwa rwarekuye, aba ba gashakabuhake banze ko basanga imiryango yabo, yahungiye mu bihugu byabo. Ikihishe inyuma y’ibi byose kikaba ari impamvu za politiki, ya politiki ishingiye k’uwatsinzwe n’uwamutsinze.

Ni nde wigeze abona urukiko mpuzamahanga ruhanaguraho ibyaha abaregwaga, ntirubagenere impozamarira, aba ntibanahabwe uburenganzira bwo kwinyagambura ngo basubizwe mu miryango yabo? Aha ariko na none hari ubwo haba harimo no gushinyagura kuko n’abatutsi bishwe imiryango yabo yarokotse, nta n’umwe uru rukiko rwahaye impozamarira. Ibi rero tubyite iki, «match nul» mu bicanyi bacu bombi ? Iki kibazo ni ukugiharira amateka.

Génocide yakorewe abatutsi yo yaremewe. Ibyitwa génocide yakorewe abahutu byo kugira ngo bizemezwe, nkeka ko bizafata igihe, kuko abakayemeje ni aba ba gashozantambara bashyiraho ubutegetsi mu bihugu byacu uko bishakiye, bashaka bakanabukuraho igihe bashakiye, bakurikije icyo abo babuhaye bazabagezaho. Ibi bikaba bigomba kumvikana neza ko ubwo bazamara kubona ko Kagame batakimukeneye, ari na bwo bazahita bashyira mu bikorwa iri tangazo rya ba Rudasingwa na Musonera.

Igisigaye ni ukwibaza tuti, ese ubutabera butinze bwitwa iki? Burenganura ba nde, ko abakagombye kurenganurwa bazaba batakiriho, abahutu n’abatutsi ?

 

Biracyaza….

Igice cya Kabiri

Igice cya gatatu